Perezida Kagame azitabira ibiganiro mpaka ku kibazo cy’abimukira muri Afurika

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, Perezida wa Republika Paul Kagame, azitabira ibiganiro mpaka bitegurwa na Fondasiyo ya Afurika n’u Burayi, bizagaruka ku kibazo cy’abimukira gihangayikishije imigabane yombi, bikazitabirwa kandi na Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis.

Abayobozi bombi bazitabira ibiganiro ku bimukira muri Afurika
Abayobozi bombi bazitabira ibiganiro ku bimukira muri Afurika

Mbere y’inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU), Fondasiyo ya Afurika n’u Burayi itegura ibiganiro bihuza abantu bo muri politiki, urubyiruko, abacuruzi na sosiyete sivili kugira ngo baganire ku buryo bweruye ku ngingo zikomeye, zishobora kugarukwaho, hagati y’imigabane yombi harimo: Ihindagurika ry’ikirere n’ingufu, Ikibazo cy’abimukira n’ikibazo cy’ubusumbane mu kubona inkingo.

Kuri uyu wa Kane ibiganiro mpaka Umukuru w’Igihugu azitabira bizagaruka ku kibazo cy’abimukira. Izo mpaka zitezweho kugaragaza uruhare runini rw’abimukira, hagati ya Afurika n’u Burayi ndetse n’imbere muri Afurika. Gusangira ibitekerezo ku buryo bwiza bwo gushimangira imiyoborere myiza ikumira ubwimukira, cyane cyane ku mugabane wa Afurika, ndetse n’ibibazo bibangamiye inyungu rusange.

Inama ya gatandatu ihuza u Burayi na Afurika, iteganijwe hagati muri Gashyantare 2022, ikazerekana intambwe y’ingenzi igomba guha inzira ubufatanye bushya hagati y’imigabane yombi.

Ibi biganiro mpaka bitegurwa na Fondasiyo ya Afurika n’u Burayi, muri uyu mwaka yateguye ibiganiro mpaka bitatu, harimo icyabaye tariki 20 Mutarama 2022, igiteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama ndetse n’ikizaba tariki 3 Gashyantare 2022 mbere y’inama ya EU-AU.

Uretse Perezida Kagame uzitabira iyo nama nk’Umuyobozi w’Akanama k’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), hari kandi Macky Sall, Perezida wa Senegal akaba na Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika kuva muri Gashyantare 2022.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame

Hari kandi Kyriákos Mitsotakis, Minisitiri w’intebe w’u Bugereki, Frans Timmermans, Visi-Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Mary Robinson, Umuyobozi w’icyubahiro wa Fondasiyo ya Afurika n’u Burayi, Laurence Tubiana, Umuyobozi w’Ishami ry’u Burayi ku mihindagurikire y’ikirere (ECF), na Ambroise Fayolle, Visi-Perezida wa Banki y’u Burayi y’ishoramari (EIB) ndetse n’abandi batandukanye.

Iyo Fondasiyo ya Afurika n’u Burayi intego yayo n’Ubukangurambaga no kwimakaza ubufatanye nyabwo, bwuzuye kandi butanga impinduka hagati y’imigabane yombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka