Perezida Kagame ayoboye Inama y’Abaminisitiri
Yanditswe na
Ernestine Musanabera
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu mugoroba tariki ya 30 Mutarama 2023 ayoboye Inama y’Abaminisitiri irimo kwiga ku ngamba na Politiki zinyuranye.

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri
Muri iyi nama haranaganirwa ku byavuye mu ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire, ryakozwe umwaka ushize wa 2022.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashyize itangazo kuri Twitter riherekejwe na video nto, igaragaza Abaminisitiri bagera muri Village Urugwiro bagahita batangira Inama iyobowe na Perezida Kagame.
Inama nk’iyi yaherukaga kuba tariki 11 Ugushyingo 2022, haganirwa ku ngingo zitandukanye zigamije kwihutisha impinduka mu mibereho n’ubukungu bw’Igihugu.
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri:




Ohereza igitekerezo
|
Imyanzuro y’inama y’abaminisitiri mwatangaje hano niyabaye kuwa 30 Mutarama 2023. Mwajya mubisuzuma neza neza mbere yo kubishyira hanze cyane cyane ko bisomwa n’isi yose. Bigaragaza ko mutabyitondeye. Mujye mushyira umutima ku kazi kugirango dukomeze tubagirire ikizere. @[email protected] mba mbafashije akazi mukwiye kumpemba😉 Mwabikosora ,Murakoze turabakunda niyo mpamvu tubaha constructive feedbacks nkizi🙏