Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje gusigara inyuma kuko inyungu zawo zititabwaho

Ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yari mu nama yiswe ‘World Policy Conference’ i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), yavuze ko iyi myaka ibiri ishize yabaye imyaka igoye cyane kubera icyorezo cya Covid-19, ariko kandi yasize igaragaje ubusumbane bukabije buri hagati y’imigabane n’ibihugu.

Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje gusigara inyuma kuko inyungu zawo zititabwaho ahubwo hakitabwa ku z'ibihugu bikize
Perezida Kagame avuga ko Umugabane wa Afurika ukomeje gusigara inyuma kuko inyungu zawo zititabwaho ahubwo hakitabwa ku z’ibihugu bikize

Yavuze ko Umugabane wa Afurika ukomeje kuba inzirakarengane kubera ingufu z’isi, aho usanga inyungu zawo zidahabwa agaciro, ahubwo kagahabwa inyungu z’ibihugu bikize kandi biteye imbere ku isi.

Yagize ati “Icyorezo cya Covid-19 cyaje gikomeye kurusha ibindi byabayeho, ariko cyagaragaje intege nkeya ziri muri ‘systems’ zo ku rwego rw’ibihugu ndetse no ku rwego rw’isi, kandi ibyo byari bimaze igihe bimeze bityo. Muri ibyo bibazo biri muri izo ‘systems’ harimo kutihaza mu bijyanye n’inzego z’ubuzima ndetse no mu miyoborere”.

Yunzemo ati “Iki cyorezo cyagaragaje ubusumbane mu bukungu no mu mbaraga biri hagati y’ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga”.

Yagaragaje ko mu gihe ibihugu bikomeye ku isi, usanga bisa n’ibihanganye hagati yabyo, Afurika yo ihora iri inyuma mu buryo bwose.

Yagize ati “Ibyo bisobanuye ko igihe inkingo zibonetse zidahagije, Afurika ari yo iba iya nyuma mu kuzibona”.

Yavuze kandi ko Afurika isa n’aho itekerezwa ukundi kuntu, mu izina ry’ibintu byinshi, Demokarasi, uburenganzira bwa muntu, bigafatwa nk’aho izo ndangagaciro ari ibintu by’ibishyitsi rwose kuri Afurika.

Ubusumbane mu bijyanye n’inkingo

Ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika utangiye kubona icyerekezo mu kurwanya icyo cyorezo n’ubwo wabanje guhura n’inzitizi zirimo no gukingira bikiri ku rwego rwo hasi.

Yagize ati “Urugero, nka gahunda ya ‘COVAX’ yari yashyizweho nk’uburyo bwo gufasha ibihugu bifite amakoro makeya kubona inkingo n’imiti, ariko ntiyashoboraga guhangana n’ibihugu bikize mu kugura inkingo”.

Ati “Kandi n’ubundi, ibyo bihugu bikize ni byo bitanga inkingo binyuza muri gahunda ya COVAX. Ikigeretse kuri ibyo, ubu muri iki gihe tubona bimwe muri ibyo bihugu, byashyizeho amabwiriza avuga ko abagomba kubijyamo ari abikingije Covid-19, n’ubwo inkingo ubwazo zikiri za zindi, zitahindutse”.

Ibyo biriyongera kuri za raporo zivuga ko ibihugu byinshi ngo bizajya byakira abantu bakingiwe gusa, kandi ku mugabane wa Afurika abenshi batarakingirwa, ibyo rero byazamuye ibibazo.

Uretse ibyo ariko, Perezida Kagame yavuze ko kubona inkingo muri Afurika bigenda byiyongera, harimo inkingo ibihugu bihabwa nk’impano ndetse n’izo ibihugu ubwabyo byigurira.

Yagize ati “Mu Rwanda, tumaze gutanga inkingo zisaga Miliyoni ebyiri, kandi 90% by’abatuye mu Mijyi, by’umwihariko Umujyi wa Kigali bamaze guhabwa urukingo. Kandi turimo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo dutangize gahunda yo gukora inkingo n’indi miti, bikorewe isoko rya Afurika, bikazatangira mu mwaka utaha”.

Ibyerekeye kurwanya iterabwoba

Muri iyo nama Perezida Kagame yavuze ko ahandi hakenewe ubufatanye, ari mu kurwanya umutekano muke, iterabwoba, ingengabitekerezo y’ubuhezanguni ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Hari ibibazo byambukiranya imipaka, usanga bisaba ko habaho imikoranire ya hafi. Kuba u Rwanda rwariyemeje gutanga ingabo mu butumwa bwo kurinda no kubaka amahoro muri Afurika, biri muri urwo rwego.”

Yongeraho ati “Ubu ibya vuba aha, abatezaga umutekano muke bitwaje idini ya ‘Islam’, mu Majyaruguru ya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado barimo gutsindwa, kubera gahunda nziza y’imikoranire myiza hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique n’izo mu Karere”.

Yavuze ko ibyo bisa n‘ubutumwa u Rwanda rwiyemeje kujyamo muri Repubulika ya Santrafurika, ibyo bikaba ari ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye hagati y’ibihugu byinshi, binyuze mu Muryango w’Abibumbye, hagamijwe gufasha icyo gihugu kugera kuri Politiki y’ubumwe kandi mu mahoro.

Yungamo ati “Intambwe ikurikiraho ni ugukomeza ibyagezweho no kwita ku bijyanye no gutanga serivisi ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’abaturage”.

Perezida Kagame yashimiye Dr. Thierry de Montbrial, washinze ‘World Policy Conference’ akaba ari n’umuyobozi wayo, amushimira ko yashyizeho urubuga abantu bahuriraho, bakaganira ku bibazo byugarije isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka