Perezida Kagame ategerejwe i Goma

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ategerejwe mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho asura ibikorwa byangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku itariki ya 22 Gicurasi 2021, akaza no kugirana ibiganiro by’imbonankubone na Perezida Tshisekedi, hamwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Perezida Kagame ategerejwe i Goma
Perezida Kagame ategerejwe i Goma

Urugendo rwa Perezida Kagame rukurikira urwa Perezida Antoine Félix Tshisekedi yakoreye mu Rwanda ku wa Gtanu tariki 25 Kamena 2021 mu Karere ka Rubavu, aho yasuye ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu ndetse banagirana ibiganiro, hakaba kandi harabaye n’ibiganiro hagati y’amatsinda y’abayobozi yo mu bihugu byombi.

Imyiteguro irarimbanyije
Imyiteguro irarimbanyije

Biteganyijwe ko nyuma yo gusura ibikorwa byangijwe n’imitingito kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu gace giherereyemo no mu nkengero zacyo, Abakuru b’ibihugu byombi barahurira muri Serena Hotel yo mu mujyi wa Goma, bagirane ibiganiro bikurikirwa no gushyira umukono ku masezerano ahuriwe b’ibihugu byombi ajyanye n’ubuhahirane, hanyuma baganire n’itangazamakuru.

Itangazamakuru ririteguye
Itangazamakuru ririteguye
Abanyamakuru baturutse mu Rwanda
Abanyamakuru baturutse mu Rwanda
Aho Abakuru b'ibihugu byombi baza guhurira
Aho Abakuru b’ibihugu byombi baza guhurira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka