Perezida Kagame ategerejwe i Goma
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ategerejwe mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho asura ibikorwa byangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ku itariki ya 22 Gicurasi 2021, akaza no kugirana ibiganiro by’imbonankubone na Perezida Tshisekedi, hamwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Urugendo rwa Perezida Kagame rukurikira urwa Perezida Antoine Félix Tshisekedi yakoreye mu Rwanda ku wa Gtanu tariki 25 Kamena 2021 mu Karere ka Rubavu, aho yasuye ibikorwa remezo byangijwe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo mu Karere ka Rubavu ndetse banagirana ibiganiro, hakaba kandi harabaye n’ibiganiro hagati y’amatsinda y’abayobozi yo mu bihugu byombi.
Biteganyijwe ko nyuma yo gusura ibikorwa byangijwe n’imitingito kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu gace giherereyemo no mu nkengero zacyo, Abakuru b’ibihugu byombi barahurira muri Serena Hotel yo mu mujyi wa Goma, bagirane ibiganiro bikurikirwa no gushyira umukono ku masezerano ahuriwe b’ibihugu byombi ajyanye n’ubuhahirane, hanyuma baganire n’itangazamakuru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|