Perezida Kagame ashyigikiye inkubiri ya ‘Black Lives Matter’ yatangiye muri 2013 muri USA

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kimwe n’abandi bazi agaciro k’ikiremwamuntu, aravuga ko abirabura bahejwe kuva kera ubuzima bwabo bugafatwa nk’ubudafite agaciro imbere y’abazungu, ari yo mpamvu ashyigikiye urugamba rwo guharanira uburenganzira bwabo kandi akemera ko isi ari iya bose mu buryo bungana.

Iyi ni imwe mu ngingo z’ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru, hamwe n’abantu bakurikirwa cyane ku mbunga nkoranyambaga, ikiganiro cyari kiyobowe n’ikigo cy’itangazamakuru cy’u Rwanda (RBA) kuwa gatanu tariki 10 Nyakanga 2020, gitambuka ako kanya kuri YouTube.

Inkubiri yo guharanira agaciro k’ubuzima bw’abirabura (Black lives matter), yatangiriye muri USA mu mwaka wa 2013, ubwo Abanyamerika bafite inkomoko muri Afurika batangiraga kugaragaza akababaro baterwa n’uburyo abazungu babakandamiza, bakabaheza mu buzima bw’igihugu, ndetse bamwe bakamburwa ubuzima bishwe n’abapolisi b’abazungu mu buryo bw’amaherere.

Iyi nkubiri yaje gutizwa umurindi n’iyicwa rya George Floyd, umwirabura w’Umunyamerika w’imyaka 46 wiciwe mu Mujyi wa Mineapolis muri Leta ya Minnesota, yishwe n’umupolisi w’umuzungu amutsikamije ivi ku ijosi, abandi bapolisi barebera.

Ubu bwicanyi ndengakamere bwabaye muri Gicurasi 2020, bwakurikiwe n’imyigaragambyo yo mu rwego rwo hejuru, yahereye muri USA bucya yageze no ku yindi migabane cyane cyane mu Burayi, aho abantu ingeri zose, ari abirabura, abazungu, abo muri Aziya n’ahandi batangiye kujya mu mihanda bagaragaza ko barambiwe ubwirasi bwa bamwe mu bazungu bibwira ko ari bo bantu bafite uburenganzira bwo kubaho neza gusa.

Mu kiganiro ku isabukuru ya 26 y’urugamba rwo kwibohora, yagiranye n’abantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe n’itangazamakuru, Perezida Kagame bamubajije icyo atekereza ku rugamba rwo guharanira agaciro k’ubuzima bw’abirabura, asubiza ko ubuzima bw’abirabura bugomba guhabwa agaciro.

Perezida Kagame ati “Kuba iki kibazo cyarashyize kikajya ahagaragara, ntabwo ari intangiriro cyangwa iherezo ryacyo, ariko ni intambwe y’ingenzi cyane kuko bigaragaza mu buryo busesuye, akababaro abantu bakomeje guterwa n’akarengane, ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu n’ibindi bikorwa byabatesheje agaciro n’ibindi…

Iyi rero ni impuruza kuri twese, ari abirabura, abatari abirabura ibara iryo ari ryo ryose, tugomba gutangira kureba uko dukemura ibibazo duhereye kuri iki, n’ibindi byose bigishamikiyeho…

Uku ni ko njye mbyumva, uku ni ko natwe turebwa n’iki kibazo, rero ntabwo ari intangiriro kandi si n’iherezo ariko ni iby’ingenzi cyane kuba abantu bumva ubukana bw’ikibazo bakagifatira umwanya”.

Akomeza agira ati “Ariko kandi unavuye kuri iki kibazo, usanga gifitanye isano n’ibindi twagiye duhura na byo byatugoye, bishobora kuba. Mbese reka tuvuge no mu bindi bice by’isi, aho usanga hari Abanyafurika bagiye bahemukirwa n’abandi Banyafurika.

Ibi rero ubaye nk’ubirebera mu ishusho imwe, ntabwo aya makosa yose ashobora kugira ahantu na hamwe yihanganirwa…Uru rugamba rw’abirabura bo muri Amerika (black lives matter) ni nk’ubukangurambaga ku bindi bibazo biri munsi yacyo ariko abantu bagomba kuzirikana ko na byo bigomba kwitabwaho”.

Ati “Kuri twebwe rero mu Rwanda, tugerageza kureba ibibazo byacu mu ngano yacu no mu bushobozi bwacu, tugaharanira ko buri Munyarwanda yumva ko afite agaciro, kandi akagira umwanya wo gutanga umusanzu we, na we akagezwaho ibyo akeneye mu buryo bumwe kandi bunyuze buri wese.

Ayo rero ni yo masomo twakuyemo kandi twumva ko natwe tugomba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo dutange umusanzu wacu nk’igihugu”.

Ni ubwa mbere umukruu w’igihugu avuze kuri iriya nkubiri bise (Black Lives Matter), ikomeje kujegajeza USA n’indi migabane hirya no hino ku isi kuva mu ntangiriro za Gicurasi 2020.

Iyi nkubiri yatangiye kumvikana guhera muri Nyakanga 2013 ubwo ijambo #BlackLivesMatter ryatangiraga gusakara ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko ubutabera bwo muri USA burekuye umuzungu witwa George Zimmerman, waregwaga kwica arashe umwirabura w’ingimbi w’Umunyamerika, Trayvon Martin muri Gashyantare 2012.

Inkubiri yo guharanira agaciro k’ubuzima bw’abirabura yaje gukwira mu gihugu hose, ikorwa mu buryo bw’imyigaragambyo yo mu muhanda nyuma y’iyicwa ry’abirabura babiri b’Abanyamerika muri 2014.

Michael Brown wiciwe mu Mujyi wa Ferguson muri Leta ya St. Louis, na Eric Garner wiciwe mu Mujyi wa New York, ariko iyica rya George Floyd ni ryo urebye ryatumye ikibazo gifata intera yo ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

We are proud of you your Excellence

Kamanzi Emmanuel yanditse ku itariki ya: 11-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka