Perezida Kagame asanga u Rwanda rukeneye abashoramari basobanutse

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko u Rwanda rukeneye abashoramazi bazi icyo gukora kuko aho igihugu kigeze, kizi ibifitiye abaturage akamaro.

Perezida Paul Kagame ari kumwe na Haward Buffet na Tony Blair mu Nama y'Ubukungu ku Isi, yateraniye i Kigali.
Perezida Paul Kagame ari kumwe na Haward Buffet na Tony Blair mu Nama y’Ubukungu ku Isi, yateraniye i Kigali.

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 11 Gicurasi 2016, i Kigali ahateraniye Inama y’Isi ku Bukungu, Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rurangamiye imbere kuko rwabuze ahashize harwo, kandi ko ibyiza biri imbere.

Ahereye ku ishoramari mu buhinzi ririmo gukorwa n’umushoramari Howard Buffet, Perezida Kagame yavuze ko abashoramari bafitiye igihugu akamaro ari bo u Rwanda rukeneye.

Yagize ati “Howard Buffet yakoze ibintu bitari bisanzwe mu Rwanda. Gufatanya na we bizatuma tumenyeraho byinshi ku byo akora.”

Umuherwe Buffet aravuga ko u Rwanda ari igihugu kibereye ishoramari uhereye ku miterere yarwo no ku buyobozi bwarwo burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Howard Buffet Avuga ko ibyo yiboneye n’amaso ye mu ishoramari bimutera kugira icyizere kiri imbere ko u Rwanda ruzakomeza kwiteza imbere.

Perezida Kagame avuga ko kuba Buffet yarahisemo gushora imari ye mu Rwanda bitamugwiririye ahubwo ko yari yabitekerejeho kandi ko mu ishoramari rye hari inyungu azabonamo byanze bikunze ndetse n’abanyarwanda bakabyungukiramo.

Perezida Kagame avuga ko gutangirira ku busa no gutangira gutoza abantu bari bafite ibibazo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byari bigoye ku buryo abantu bibazaga niba bagomba gukora cyangwa kubyihorera.

Ibyo byatumye Abanyarwanda batekereza, bareba kure maze batangira kubaka inzego zirimo ubuzima, uburezi n’ibindi bibazo byagombaga gukemuka kandi bakagira icyerecyezo kizima birinda gusarikwa na ruswa.

Ku bijyanye n’ubufatanye n’amahanga kugera aho abashoramari batangira kwizera u Rwanda, Howard Buffet avuga ko yabanje kwiga neza agereranyije n’ibyo yabonye mu bindi bihugu ku mpinduka zihuse abaturage baba bakeneye.

Avuga ko ubufatanye bugomba kugira aho bushingira, kandi ko ari ngombwa kureba niba abo mugiye gukorana ubafitiye icyizere, haba ku ruhande rw’ubuyobozi cyangwa abakozi uzakoresha.

Icyizere cy’u Rwanda akagishingira ko nta ruswa, ibintu byose bikorwa ku cyizere no gushaka impinduka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ni byiza ko tugira abashoramari mu Rwanda rwacu bashore imari no mutundi turere

ntihinyurwa cyliaque yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

Ni byiza ko Buffet ashora imali muri District izwi kandi yihariye

Niba no mu zindi District babonye abandi ba investisseurs nkawe ba abaherwa milliardaire ubwo za Districts zizazamukira rimwe.

Niba nibura buri NTARA ifite milliyarderi nka bamwe bitabiriye WEF bari ubu i Kigali ushyira mo investissement u Rwanda ruzatera imbere.
Sema Kweli

Sema Kweli yanditse ku itariki ya: 12-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka