Perezida Kagame asanga iyo Afurika itagira u Buhinde n’ubu iba igitegereje inkingo

Ibyo Umukuru w’Igihugu yabivuze ku wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, ubwo yitabiraga inama ngarukamwaka (The Head of State made ‘Raisina Dialogue conference’) itegurwa na Minisitiri w’u Buhinde ushinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga ku bufatanye n’Ikigo kitwa ‘Observer Research Foundation’ (ORF).

Perezida Kagame asanga iyo Afurika itagira u Buhinde n'ubu iba igitegereje inkingo
Perezida Kagame asanga iyo Afurika itagira u Buhinde n’ubu iba igitegereje inkingo

Iyo nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga iyobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yitabiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Denmark, Mette Frederiksen, Minisitiri w’Intebe wa Australia, Scott Morrison ndetse na Charles Michel, Perezida w’Inama nkuru y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko kuba uyu mwaka Inama ya ‘Raisina dialogue’ ibaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, ari ikimeneyetso ko icyorezo cya Covid-19 kitararangira.

Ati “Covid ni icyorezo kibangamiye ubuzima bw’abantu, ariko ni n’ikibazo kibangamiye imibanire mpuzamahanga. Kubona inkingo birimo ubusumbane bukabije, kandi mu gihe hari ibintu bidahagije, ubuhangange n’ubutunzi ni byo bigira ijambo”.

Yongeraho ati “U Buhinde nubwo bwifitiye ibindi bibazo byabwo bwite, ariko bwakoze inkingo nyinshi zoherezwa muri Afurika binyuze muri gahunda ya Covax n’izindi zikora nkayo. Iyo hatabaho ubushobozi bw’u Buhinde mu gukora inkingo, ndetse n’umutima w’ubufatanye, birashoboka ko Afurika n’ubu yari kuba itarabona inkingo”.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cyabaye mu kubona inkingo za Covid-19, cyagaragaje ko hari amahirwe ahari ku bashoramari bikorera hagati ya Afurika n’u Buhinde, kuba bashora imari mu nganda zikora imiti n’ibindi.

Yavuze kandi ko umubano w’u Buhinde n’u Rwanda ari mwiza ndetse ko intego ari uko ukomeza kuba mwiza kurushaho.

Ati “U Rwanda n’u Buhinde bikomeje gukorana ku bikorwa remezo by’ingenzi na gahunda z’iterambere.”

Umukuru w’igihugu yungamo ati “Intego ni ukongera amahirwe ahari yo kwiga no kubona akazi ku rubyiruko rwo mu Rwanda no mu Buhinde. Ubumenyi, guhanga ibintu bishya, ndetse n’ubukungu bwita ku bidukikije ni ibintu by’ingenzi bizafasha mu kongera iterambere nyuma y’icyorezo”.

Minisitiri w’intebe Modi yavuze ko nubwo u Buhinde bufite ibindi bibazo, ariko bwatanze inkingo za Covid-19 mu bihugu bisaga 80, agaragaza ko u Buhinde bwakoze uko bushoboye mu gufasha isi guhangana n’icyo cyorezo nubwo ngo “ bufite amikoro adahagije” (limited resources).

Minisitiri w’intebe Modi yagize ati “Tuzi neza ko nta muntu ubwe watsinda icyorezo keretse twese dufatanyije, ahantu hose, bitarebye ibara, ‘passports’, n’ibindi. Ni yo mpamvu nubwo dufite ibibazo byinshi muri uyu mwaka, ariko twatanze inkingo ku bihugu bisaga 80”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka