Perezida Kagame asanga hari ingaruka za Covid-19 zizamara igihe kirekire

Kuri uyu wa Kane Tariki 14 Ukwakira 2021, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yifashishije ikoranabuhanga yitabiriye inama y’ihuriro ry’Afurika ku bucuruzi mpuzamahanga, izwi nka ‘Global Business Forum Africa’ irimo kubera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, akaba yavuze ko hari ingaruka za Covid-19 zizamara igihe kirekire kubera ko ubukungu bwazahaye cyane.

Perezida Kagame asanga hari ingaruka za Covid-19 zizamara igihe kirekire
Perezida Kagame asanga hari ingaruka za Covid-19 zizamara igihe kirekire

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko igihe cya Covid-19 ari igihe gikomeye kandi kigoye, iyo akaba ari yo mpamvu bafite inshingano zo gukora ibishoboka byose kugira ngo babyaze umusaruro inyungu Afurika ifite mu guhangana n’ingaruka z’icyo cyorezo.

Perezida Kagame yagaragaje ko nta gihugu na kimwe ku isi kitagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, bivuze ko Afurika na yo yashegeshwe n’icyo cyorezo.

Gusa yagaragaje ko uko inkingo zigenda zikwira hirya no hino ku isi, guhangana n’icyo cyorezo bigenda bikunda, yongeraho ko ibikorwa by’inkingo n’indi miti bikoreshwa mu guhangana n’icyo cyorezo bigiye kuzajya bikorerwa mu bihugu birimo n’u Rwanda, bizatanga umusaruro.

Yashimiye abafatanyabikorwa b’inganda zirimo ‘Biotech’ n’abandi bafatanyabikorwa bafashije kugira ngo babashe kubigeraho.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo ingendo n’ubucuruzi bigenda byisuganya, we asanga isi itazabasha kugera ku bukungu yari iriho mu 2019 nk’uko byari byitezwe. Yavuze ko zimwe mu mbogamizi zatewe na Covid-19, zishobora kuzamara igihe kirekire kubera ko ubukungu bwaguye cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka