Perezida Kagame asanga amashanyarazi ya Gaz Methan azateza imbere Karongi

Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu Karere ka Karongi, yavuze ko uruganda rwa Gaz Methane, ari imbarutso y’iterambere ry’umujyi wa Karongi n’akarere muri rusange.

Ybivuze ubwo yaganiraga n’abaturage b’Akarere ka Karongi kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2016.

Perezida Kagame yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bari kwegerezwa.
Perezida Kagame yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bari kwegerezwa.

Perezida Kagame yavuze ko nta bikorwa byiza n’iterambere byashoboka bidashingiwe ku myumvire myiza y’abaturage, bityo abasaba guharanira iterambere rishingiye ku myumvire myiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, yavuze ko 1/5 cy’abaturage ba Karongi bafite ubukene bukabije, Umukuru w’Igihugu avuga ko hakwiriye gukorwa ibyihutirwa kugira ngo abo baturage bivane mu bukene.

Abaturage bamugaragarije ko bamwishimiye ubwo yari akihagera.
Abaturage bamugaragarije ko bamwishimiye ubwo yari akihagera.

Perezida Kagame avuga ko n’andi mahirwe aboneka hirya no hino nk’amashuri, ibikorwa by’ubuzima, amashanyarazi, itumanaho n’Ikiyaga cya Kivu, byakoreshwa neza abaturage bakagera ku majyambere.

Perezida Kagame avuga ko kuba i Kivu gitangiye kubyara amashanyarazi, bigaragaza ko hari byinshi bishoboka kuko ari urugero rwivugira.

Yagize ati “Iyi Gaz tubanye na yo imyaka myinsghi tubizi ariko ntacyo itumarira. Noneho twamenye ko bishobora gutanga amashanyarazi amurikira Abanyarwanda, akoreshwa mu nganda zigakora ibintu bitandukanye. Ayo ni amajyambere.”

Abahanzi Senderi na Tuyisenge ni bo basusurukije Abanyakarongi.
Abahanzi Senderi na Tuyisenge ni bo basusurukije Abanyakarongi.

Umukuru w’Igihugu avuga ko ubushobozi bw’ayo mashanyarazi bukiri hasi, ikigamijwe kikaba ari ukubuzamura kuko nko muri Karongi, 15% bagerwaho n’amashanyarazi bakiri bake cyane, mu gihe Guverinoma yifuza ko buri wese agerwaho n’amashanyarazi.

Muri rusange, ngo si Abanyakarongi bakennye amashanyarazi gusa kuko ngo hakiri ibikorwa bidindizwa n’ubukeya bwayo, nk’inganda.

Ati “Hari inganda zibuzwa gukora n’uko nta mashanyarazi, na zo turifuza ko bigerwaho, abashoramari bagashobora gukora ibyo bifuza.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko kwiyongera kw’amashanyarazi bizagira impinduka nziza mu mujyi wa Karongi zirimo ukwiyongera kw’amahoteli n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Ibyo byose ariko ngo ntibyashoboka igihe Abanyarwanda badahagurutse ngo buri wese akore icyo ashoboye kandi bigakorwa neza mu nyungu z’ugikora n’iz’Abanyarwanda bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abayobozi rwose babishyiremo imbaraga kuko biratangaje kubona naho bita mumugi hari abantu benshi badafite amashanyarazi

alias yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

abayobozi rwose babishyiremo imbaraga kuko biratangaje kubona naho bita mumugi hari abantu benshi badafite amashanyarazi

alias yanditse ku itariki ya: 18-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka