Perezida Kagame asanga 2020 izaba nziza kurusha 2019

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko n’ubwo ataragura, ariko iyo arebye akagereranya uko imyaka ishira, asanga ibyiza bikomeza kurushaho kugaragara uko imyaka itambuka.

Yabivuze ubwo yasozaga Inama ya 17 y’Igihugu y’Umushyikirano, aho yashimiye abantu bose bitabiriye iyi Nama y’Umushyikirano, abasaba kuyivamo barushijeho kumva ko hari byinshi Abanyarwanda babatezeho.

Muri iri jambo risoza Inama y’Umushyikirano kandi, Perezida Kagame yaboneyeho kwifuriza Abanyarwanda Noheli nziza, ndetse anabifuriza umwaka mushya wa 2020.

Yagize ati “Ndabifuriza kurangiza umwaka neza, Noheli nziza abayubahiriza, ariko n’abatayubahiriza, ndabifuriza ibihe byiza muri icyo gihe cya Noheli, nkanabifuriza n’uko tuzatangira twese umwaka mushya tugiye kujyamo wa 2020”.

Perezida Kagame yavuze ko umwaka ushize wa 2018, na bwo yari yabwiye Abanyarwanda ko uwa 2019 uzaba mwiza kurushaho, kandi avuga ko hashingiwe no kubyavugiwe mu Nama y’Umushyikirano, uyu mwaka wa 2019 wabaye mwiza kurusha 2018.

Yaboneyeho no kuvuga ko iyo yitegereje, asanga umwaka wa 2020, uzaba mwiza nanone kurusha uyu wa 2019, ariko ko Abanyarwanda bagomba kubigiramo uruhare.

Ati “Ntabwo ari ukuragura, ni ukureba ukagererenya ibiri imbere. Ubushize twababwiye ko ibyiza biri imbere, ko umwaka wa 2019 uzaba mwiza kurusha uwo twavagamo wa 2018. Ndabona ko ibyo twavuze ari impamo.

Ariko reka ndeke kubigira akamenyero, ariko ntibyambuza kuvuga ko 2020 izaruta 2019, ariko nanone bizaterwa n’uko mwabishatse kandi mwabikoreye, kuko ntabwo bizaboneka ku busa gusa”.

Perezida Kagame yavuze ko byagaragaye ko inzira u Rwanda rurimo ari nziza, asaba ko yakomeza kuba nziza, n’aho Abanyarwanda bagana hagakomeza kubanogera, no kuba heza kurushaho.

Yasabye abayobozi bose kumva ko inshingano bafite, biba byiza iyo inshingano za buri wese ku giti cye zishyizwe hamwe, zikaba inshingano za bose bose.

Andi mafoto ku munsi wa kabiri w’Umushyikirano, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka