Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Mozambique

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yageze i Maputo muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe, akaba yakiriwe na mugenzi we Philippe Nyusi.

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Nyusi
Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Nyusi

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje ko Perezida Kagame akigera muri Mozambique yakiriwe na mugenzi we, Filipe Nyusi, bagirana ibiganiro byabaye mu muhezo, byakurikiwe n’ibiganiro abo bayobozi bagiranye hari n’intumwa z’ibihugu byombi.

Ibiganiro bikaba byibanze ku mubano mu nzego ibihugu byombi bikomeje gufatanyiriza hamwe.

Perezida kagame yaherukaga kugirira uruzinduko muri Mozambique muri Nzeri 2021, nyuma hafi y’amezi 3 u Rwanda rwohereje Ingabo na Polisi muri icyo gihugu kugarura umutekano muri Cabo Delgado.

Uru ruzinduko rw’umukuru w’igihugu ruje kandi mu gihe hashize umwaka urenga Abasirikare na Polisi b’u Rwanda bagera ku 1000 bageze muri Mozambique, aho barimo gukorana n’igisirikare cy’iki gihugu (FADM) ndetse n’ingabo zoherejwe n’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), mu bikorwa byo kurwanya imitwe y’iterabwoba yari yarayogoje Intara ya Cabo Delgado.

Kugeza ubu abaturage bamaze gusubira mu byabo ndetse barashima inzego z’umutekano z’u Rwanda, zabagaruriye ikizere cyo kubaho bakagaruka mu ngo zabo nyuma y’igihe kinini barazitaye kubera ibikorwa by’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka