Perezida Kagame arasaba abayobozi gufatanya n’abaturage

Perezida Kagame arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gufatanya n’abaturage kugira ngo babashe gukorera hamwe no guteza imbere igihugu.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, umukuru w’igihugu asura Akarere ka Karongi mu Ntara y’i Burengerazuba, Perezida Kagame yabwuye abaturage ko kuba harikiri abaturage bamuzanira ibibazo igihe yasuye ahantu runaka bigaragaza icyuho kigaragara hagati y’abayobozi n’abaturage mu gukemura ibibazo.

Perezida asaba abayoboz b'inzego z'ibanze gufatanya n'abaturage.
Perezida asaba abayoboz b’inzego z’ibanze gufatanya n’abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko iyo ari imbogamizi ikomeye ibangamiye iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Mu kanya turaza kubibona, aho abaturage bazana ibibazo byagombye kuba byarakemuwe n’abayobozi, birumvikana ko haba hari icyuho hagati yanyu ubwanyu no hagati yanyu n’abayobozi.”

Ashingiye ku kibazo cy’abaturage bongewe mu Mujyi wa Karongi, basabwa gusorera ubutaka nk’abatuye mu Mujyi kandi bari basanganywe ubutaka busora nk’ubwo mu cyaro.

Umuyobozi w’Intara y’ Burengerazuba yavuze ko ibisubizo byatwanzwe ko bagomba gusonerwa imisoro ya mbere, avuga ko nta mpamvu zo kuba bakibaza ibibazo byagombye kuba byarakemuwe n’abayobozi.

Perezida Kagame avuga kandi ko imiyoborere myiza ari ngombwa kugira ngo abaturage biyumve mu bayobozi bityo babashe gukora inshingano zabo uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka