Perezida Kagame Aranenga mugenzi we wa Afurika y’Epfo wagoretse amakuru y’ikiganiro bagiranye

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaye abayobozi ba Afurika y’Epfo cyane cyane Perezida Cyril Ramaphosa kubera ko yagoretse amakuru y’ibiganiro bagiranye kuri telefoni ku birebana n’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo.

Ku rubuga rwe rwa X mu masaha ashize, Kagame yavuze ko yagiranye ikiganiro na mugenzi we inshuro ebyiri kuri Telefoni, ariko agatungurwa no kubona yashyize mu mbuga nkoranyambaga ibintu bitandukanye n’amakuru mpamo, ndetse n’ibyo baganiriye.

Kagame asubiza inyandiko ndende ya mugenzi we Ramaphosa kuri X yagize ati " Muri iki cyumweru nagiranye ibiganiro bibiri na Perezida Ramaphosa ku birimo kubera mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse n’uyu munsi twavuganye. Ibyavuzwe mu binyamakuru ku birebana n’ibiganiro tumaze kugirana, byaba ibyavuzwe n’abayobozi bo muri Afurika y’Epfo na Perezida Ramaphosa ubwe, harimo kugoreka amakuru gukomeye, kwibasira ndetse n’ibinyoma. Niba amagambo ashobora guhindurwa bigeze aha, akava mu kiganiro gisanzwe akagirwa itangazo rikomeye bifite icyo bisobanuye ku bijyanye n’uburyo ibibazo bikomeye biri kwitabwaho."

Kagame, ahereye ku byo mugenzi we wa Afurika y’Epfo yavuze yahereye ko asobanura bimwe mu bibazo byavuzwe uko bitari.

Icya mbere yabanje gusubiza mugenzi we wa Afurika y’Epfo wasuzuguye ingabo z’u Rwanda, akazita militia-mbese umutwe witwaje intwaro, amwibutsa ko RDF ari ingabo z’igihugu cy’u Rwanda, zishinzwe kukirinda.

Yakomeje kandi akosora imvugo Ramaphosa yari yakoresheje yiha amanota nk’uwari muri misiyo y’amahoro mu ntambara Kongo irwana na M23, aho ingabo za Afurika y’Epfo zifatanyije na bimwe mu bihugu by’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo SADC mucyo bise SAMIDRC, maze bikiyunga n’ingabo za Kongo ndetse na FDLR ku rugamba. Izi ngabo zose M23 yarazitsinze izifatana Goma, ndetse zihatakariza n’abagera kuri 14 muri iki cyumweru gusa.

Kagame yagize ati " SAMIDRC si ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro, kandi nta mwanya ifite muri iki kibazo. Yo yashyizweho na SADC nk’ingabo zifasha Leta ya Kongo kurwanya abaturage bayo bwite, kandi bagakorana n’imitwe yitwaje intwaro yakoze Jenoside nka FDLR igambiriye gutera u Rwanda.

Kagame ahubwo yasobanuye ko SAMIDRC yaje kwirukana umutwe wari ushinzwe kubungabunga amahoro muri Kongo washyizweho n’umuryango w’ibihugu by’Uburasirazuba bwa Afurika.

Kagame agira ati "ibi byatumye inzira y’ibiganiro inanirana."

Kagame kandi yongeyeho ati "Ramaphosa nta muburo yigeze atanga na rimwe, kereka niba yaratanze uwo muburo mu rurimi gakondo rw’iwabo jye ntashobora kumva. Yasabye inkunga yatuma ingabo za Afurika y’Epfo zibona amashanyarazi, ibiryo n’amazi, kandi ibyo twagize uruhare mu kubitangaza."

Aha kandi, Perezida Kagame yatanze andi makuru atangaje, aho yagize ati "Perezida Ramaphosa yanyibwiriye ko abasirikare ba Afurika y’Epfo batishwe na M23, ahubwo bishwe n’ingabo za Kongo ubwazo."

Kagame yanzuye agira ati "niba Afurika y’Epfo ishaka gutanga umuganda ku nzira y’amahoro ni byiza, ariko Afurika y’Epfo ntabwo rwose iri mu bategerejweho kuba umuhuza. Kandi niba Afurika y’Epfo ishaka guhangana, u Rwanda na rwo ruzamenya uko rubyitwaramo igihe icyo ari cyo cyose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko Muzehe wacu ndakwemera rwose wanga agasuzuguro! "...niba Afurika y’ Epfo ishaka guhangana u Rwanda na rwo ruzamenya uko rubyitwaramo igihe icyo aricyo cyose."
Tukuri inyuma kabisa!

BK yanditse ku itariki ya: 30-01-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka