Perezida Kagame arakira abahagarariye ibihugu 13 mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gashyantare 2019, Pereza wa Repubulika Paul Kagame ari kwakira impapuro zemerera ba ambasaderi 13 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Abari bwakirwe na Perezida Kagame ni Krzysztof Buzalski, uhagarariye igihugu cya Pologne mu Rwanda, Cherdkiat ATTHAKOR uhagarariye Thailand, Mark Raphael RAMSDEN uhagarariye New Zealand na Lisa Stadelbauer uhagarariye Canada mu Rwanda.

Hari kandi NGUYEN KIM DOANH uhagarariye Vietnam, Francisca Ashietey ODUNTON wa Ghana, Abdullah Fahd Ali ALKAHTANI wa Arabia Saudite, Helena Maria Rodrigues Fernandes MALCATA wa Portugal, Mónica Patrício Clemente Mussa wa Mozambique, Eric Franck Michel SAIZONOU wa Benin, Ron Adam wa Israel na Weerawardena Sunil Dharmasena De Silva wa Sri Lanka.

Nyuma yo kwakira impapuro z’aba bayobozi, biteganyijwe ko Perezida Kagame yakira kumeza aba bayobozi hamwe n’abandi bose bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu gikorwa ngaruka mwaka kibahuriza hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka