Perezida Kagame arageza ku baturarwanda ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, Perezida Kagame agirana ikiganiro n’abayobozi, abaturage n’abanyamakuru, ndetse ageze ku Banyarwanda uko Igihugu gihagaze (State of the Nation Address).

Perezida Kagame
Perezida Kagame

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020, iyo nama ikaba yarafashe icyemezo cyo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’Igihugu, harimo n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ari na ho iri jambo ryavugirwaga.

Iyo Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yari iteganyijwe gutangira tariki 16 Ukuboza 2020, ariko ikaba yarasubitswe kimwe n’andi makoraniro ahuza abantu benshi, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana.

Biteganyijwe ko ijambo rivuga uko igihugu gihagaze Perezida Kagame arigeza ku baturarwanda kuri uyu wa Mbere saa saba z’amanywa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka