Perezida Kagame akimara kuza, Urugamba rwatangiye bushya - General Kabarebe

General James Kabarebe, umujyanama wa perezida Paul Kagame mu by’umutekano, aravuga ko Ubwo abari bayoboye urugamba rwo kubohora igihugu bicwaga mu 1990, ingabo zacitse intege cyane zitabarwa na Perezida Kagame watangije urugamba bushya bigatuma intsinzi iboneka.

Inyigisho za Gen Kabarebe zanyuze benshi mu bitabiriye ibiganiro
Inyigisho za Gen Kabarebe zanyuze benshi mu bitabiriye ibiganiro

Ni mu kiganiro yatangiye muri INES-Ruhengeri tariki 29 Gicurasi 2018, kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda avuga k’uruhare rw’urubyiruko mu kurinda umutekano n’ubusugire bw’igihugu mu buryo burambye, aho yagaragarije abanyeshuri, abarezi n’abayobozi ba INES-Ruhengeri uburyo barwanye urugamba bakarutsinda.

Gen Kabarebe yagize ati “Nyuma y’ingorane zose twagize, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ahageze, yatangiye intambara bushya, gutsindwa byo twari twatsinzwe, ni Nyakubahwa Paul Kagame watabaye, na Kagitumba twari dusigaye ducungiraho, Habyarimana yari yayisubije, nta gace na kamwe twari dusigaranye mu Rwanda”.

Akomeza avuga ko Kagame ahageze, Urugamba rwatangiye bushya, ashyiraho gahunda y’intambara anahindura uburyo bw’imirwanire ku rugamba.

Ati “Yamaze kuza akura abasirikare mu Mutara aho baraswaga na za Burende, na za Mitarayeze ahantu hashashe nko kuri aya meza, adukura mu Mutara atuzana mu Birunga atwereka uburyo turi burwane, atwereka ibyo tugomba kwirinda n’ibyo tudakwiye gukora, azana disipurini yo ku rwego rwo hejuru”.

Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi banyuranye
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi banyuranye

Urubyiruko rwakozweho na Jenoside mu buryo butandukanye rwaricaranye rutanga ubuhamya

Muri ibi biganiro byateguwe na Unity Club Intwararumuri n’Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama (Rwanda Defence Force Command and Staff College), ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Minisiteri y’Urubyiruko, ni gahunda yateguriwe by’umwihariko urubyiruko rw’u Rwanda, mu kurutoza kugira uruhare mu guharanira kwimakaza no gusigasira Umurage w’Ubunyarwanda.

Mu biganiro byatanzwe hari icyahuriyemo n’urubyiruko rwagize ibikomere binyuranye, muri abo hari ufite ababyeyi bafungiye Jenoside, hari n’uwaburiye umuryango we muri Jenoside, uwavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu, uwabuze umuryango we arererwa mu bigo by’imfubyi, n’uwavutse nyuma ya Jenoside.

Umwe mu banyeshuri witwa Nirere Jacqueline ati “Byadushimishije cyane kuko hari amateka tutari tuzi, twabonye urubyiruko rwaduhaye ubuhamya, twishimiye uburyo urwo rubyiruko rwose rushize hamwe nyuma y’ibibazo binyuranye rwanyuzemo, ari abafite ababyeyi bakoze Jenoside, ari ababuze ababyeyi babo muri Jenoside, ari n’abavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu, icyo twishimira nuko urwo rubyiruko rwose ruhuje gahunda imwe, barahuza rwose ntabwo basobanya”.

Ibiganiro byatanzwe byagarukaga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu rubyiruko
Ibiganiro byatanzwe byagarukaga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu rubyiruko

Insanganyamatsiko y’ibiganiro byatangiwe muri INES-Ruhengeri igira iti “Ubunyarwanda, Umurage tugomba guharanira, Kwimakaza no Gusigasira”, ngo ni insanganyamatsiko ifite aho ihuriye n’intego z’ishuri rya INES-Ruhengeri, kuko ryashingiwe ku nkingi eshatu zijyana na Gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’uko Padiri Dr Fabien Hagenimana Umuyobozi w’iryo shuri abivuga.

Ati “Insanganyamatsiko y’ibi biganiro ndayihuza nibyo twigisha muri INES, igishingwa yashingiye ku nkingi eshatu zikomeye zirimo, kugarurira abantu icyizere kuko yashinzwe nyuma ya Jenoside n’intambara z’abacengezi, inkingi ya kabiri ni ukugira umusanzu mu bumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo babone ikibahuza abe aricyo baha agaciro kurusha ikibatandukanya, inkingi ya gatatu ni ukugira umwanya mu iterambere rirambye”.

Padiri Hagenimana, avuga ko kuba ishuri rya INES-Ruhengeri ryagize amahirwe yo kwakira inama ya Unity Club, ari umubano iryo shuri risanzwe rifitanye n’ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama, ari naryo ryahuje INES na Unity Club.

Gen Kabarebe yasabye urubyiruko kwitoza umuco wo kwitangira igihugu
Gen Kabarebe yasabye urubyiruko kwitoza umuco wo kwitangira igihugu

Stella Ford Mugabo, waje ahagarariye Unity Club muri ibyo biganiro, yavuze ko mu mwaka 1996 ubwo Unity Club yashingwaga na Nyakubahwa Jeannette Kagame, yahuje abashakanye n’abayobozi n’abakiri mu nzego z’ubuyobozi, ashaka ko bagira uruhare rukomeye mu kubaka igihugu, aho ku ikubitiro uwo muryango wari ugizwe n’abagore gusa nyuma hiyongeraho n’abagabo.

Avuga ko muri iki gihe Unity Club iri kwegera urubyiruko cyane, mu kurufasha kumenya amateka igihugu cyanyuzemo no kubaka inking ihamye iganisha ku Bunyarwanda.

Stella Ford Mugabo wavuze mu izina rya Unity Club
Stella Ford Mugabo wavuze mu izina rya Unity Club
Minisitiri Rosemary Mbabazi nawe yaganiriye uru rubyiruko
Minisitiri Rosemary Mbabazi nawe yaganiriye uru rubyiruko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka