Perezida Kagame agaragaza ko gushyira hamwe kw’ibihugu byoroshya guhangana na COVID-19

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ikinyamakuru cya The East African, yagaragaje ko kudashyira hamwe nk’ibihugu mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba, bitorohera ibihugu guhangana n’ingaruka ziterwa n’icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame wabajijwe nk’umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, icyo yakoze mu gufasha uyu muryango kurwanya icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi n’akarere, avuga ko nk’umuyobozi w’umuryango yagerageje kwicaza abayobozi kugira ngo baganire ingamba bafatira hamwe mu gukumira icyorezo.

Yagize ati “Muri Gicurasi twari dufite inama nk’abakuru b’ibihugu tureba icyo twakorera hamwe mu kurwanya iki cyorezo aho kugira ngo buri gihugu kibe nyamwigendaho, hari ibyo abantu bashobora gukora, iki cyorezo cyugarije isi kandi cyangije ubukungu n’ubuzima bw’abantu.

U Rwanda rwahisemo kugendera ku nama z’impuguke mu birebana n’ubuzima, abahanga mu bumenyi kandi abaturage bacu ntibabyinubye, ahubwo barabyumvise ndetse bitabira kugaragaza uruhare rwabo”.

Perezida Kagame avuga ko ku muryango wa Afurika y’Uburasirazuba wagaragaje intege nke mu kurwanya icyorezo, mu gihe amahanga yose yarimo gukora iyo bwabaga mu guhangana n’icyorezo.

Ati “Icyorezo cyagaragaje intege nke z’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’Umugabane. Icy’ingenzi kuri twe nk’umuryango wa EAC si ukwigira amasomo ku cyorezo, hari ibindi byiza twari gushyira hamwe mu kubaka ibikorwa remezo by’ibihugu muri rusange, no kubaka urwego rw’ubuzima nk’aho byari kuba bimwe cyangwa igihugu kimwe kikagera ku rwego rusumba ibindi bihugu”.

Perezida Kagame akomeza avuga ko hari byinshi byo gukorwa ariko ibiganiro bitagenze neza.

Yizeza abatuye uyu muryango ko hari amahirwe basigaranye yo gukira iki cyorezo ibintu bigasubira ku murongo haba mu buzima, ubukungu no mu mibereho isanzwe ariko habaye gushyira hamwe.

Perezida Kagame avuga ko gukora uri umwe bitagenda neza, mu gihe abakora ku nkengero z’inyanja bibwira ko bihagije kandi hari ibyo bakorana n’abatazikoraho.

Ati “Icyorezo cyatweretse ko buri gihe hakenewe ubufatanye, bamwe muri twe baribukijwe nubwo bibwiraga ko bari hejuru kurenza abandi, urugero nk’igihe habaga guhagarika ingendo, Kenya ni inyamahirwe kubera ko ikora ku Nyanja y’Abahinde, Tanzania na yo ni uko.

U Rwanda ruri kure y’inyanja kandi rwakomeje gukenera guhahirana n’amahanga. Ntitwari kugira ibihe byiza ariko tuzagera ku byiza ni dukorana n’abandi, ni yo mpamvu hakwiye kumvikana no koroherana nubwo tugomba kumenya ko bijyana n’ubuzima bw’abantu”.

Ku birebana no kuba igihugu cy’u Burundi na Sudani y’Epfo byakurwa mu muryango kubera kutishyura imisanzu, Perezida Kagame avuga ko ibihugu byose byagombye kubahiriza amasezerano yo kwishyura imisanzu, kuko ibiteganyijwe bitagerwaho mu gihe hari abatishyura ibyo bagomba.

Ati “Mbere twigeze kugira ibihe bimwe mu bihugu bigira ibihe bitabyoroheye, ndibuka igihe kimwe akarere kashyize hamwe gafasha u Burundi kubera ibibazo bwarimo bitari gutuma bwishyura, sinzi impamvu ituma ibihugu bitishyura ku buryo bikurwa mu muryango”.

U Rwanda rwatanze inkunga ya miliyoni y’amadolari mu muryango w’Afurika yunze Ubumwe, Perezida Kagame akavuga ko hari ibikorwa bimwe umuryango wagombaga kugiramo uruhare bituma ukenera ubushobozi.

Atanga urugero ko igihe inkingo zizabonekera hazakenerwa miliyari z’imiti, kandi hakenewe ko ibihugu bikorera hamwe nk’umugabane kugira ngo umugabane utibagirana.

Perezida Kagame avuga ko buri gihugu ku mugabane nigikora cyonyine kubona inkingo bizagorana, kurusha uko byashyira hamwe nk’umugabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka