Perezida Habyarimana, Twahirwa na Kajuga batumye Kicukiro iba umwihariko muri Jenoside-Ubushakashatsi

Akarere ka Kicukiro kabifashijwemo n’abashakashakatsi Prof Mbonyinkebe Deogratias na Frank Cyiza, kamuritse ibyavuye mu buhamya bw’abantu batandukanye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abashakashatsi begeranyije amateka ya Jenoside mu karere ka Kicukiro hamwe n'umuyobozi nshingwabikorwa wako, Umutesi Solange
Abashakashatsi begeranyije amateka ya Jenoside mu karere ka Kicukiro hamwe n’umuyobozi nshingwabikorwa wako, Umutesi Solange

Mu mwaka ushize ni bwo abo bashakashatsi baganiriye n’abantu barenga150 bafite nibura imyaka 50 y’ubukure, barimo abarokotse Jenoside, abayikoze bireze bakemera icyaha, abarokoye abantu, abari abayobozi b’amasegiteri, ndetse n’abandi bashakashatsi ku mateka ya Jenoside.

Ubuhamya bw’abo bantu bwanditswe mu gitabo cy’amapaji arenga 500, bukaba buhera ku mibanire y’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abakoroni no mu gihe bari mu Rwanda, ishyirwaho ry’ishuri ry’Abana b’Abatutsi b’intoranywa rya Astrida, Itorwa rya Kamarampaka mu 1959 n’ibitero by’Inyenzi.

Ni ubushakashatsi bukomeza bugaragaza uko amacakubiri yaranze Abanyarwanda guhera ku byatangiye kwitwa amoko mu gihe cy’ubukoroni kugeza ku makimbirane yaranze Abanyenduga n’Abakiga.

Prof Mbonyinkebe wakoze ubwo bushakashatsi hamwe na Cyiza wabuyoboye bavuga ko Akarere ka Kicukiro ari umwihariko ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bitewe n’uko ari ho umukuru w’Igihugu uregwa kuyikora (Juvenal Habyarimana) yari atuye.

Bavuga kandi ko muri Kicukiro ari ho abasirikare bakuru, Jandarumeri, abayobozi b’ishyaka MRND hamwe n’abakuru b’Interahamwe ku rwego rw’igihugu bari batuye, bigatuma Jenoside yakorewe Abatutsi yoroha gukorwa muri ako karere.

Prof Mbonyinkebe na Cyiza bavuga kandi ko muri Kicukiro ari ho havuye amikoro yo gukora Jenoside, kuko kari akarere k’inganda n’ibigo bikomeye mu gihugu nka ETO Kicukiro, Rwandex, OCIR-THE, Bralirwa, MAGERWA, Mironko Plastic n’ibindi.

Abo bashakashatsi bavuze ko Kicukiro yiciwemo Abatutsi kugeza ubu bataramenyekana umubare, bigizwemo uruhare n’abaturage n’interahamwe, abasikare n’abari abayobozi bose barenga 26,800.

Igitabo cyamurikiwe Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa 16 Mata 2021, gikomeza kigaragaza uko ubwicanyi bwakorwaga muri buri murenge mu yigize ako karere, mu cyahoze ari komine Kicukiro na Kanombe.

Abayobozi b’interahamwe ku rwego rw’igihugu bari batuye muri Kicukiro bashyirwa ku rwego rwa ruharwa ni Twahirwa Seraphin, Robert Kajuga, Bikindi Simon, Bucyana Isaïe ndetse na Matayo Ngirumpatse wayoboraga MRND.

Mu basirikare bavugwa harimo Col Theoneste Bagosora na Maj Aloys Ntabakuze baregwa kuba ari bo banogeje umugambi wo kwica Abatutsi, aho bivugwa ko bakoresheje abarindaga Umukuru w’igihugu bakica abari batuye mu nkengero z’ikigo cya gisirikare i Kanombe.

Mu bamurikiwe ubushakashatsi harimo abarokotse Jenoside, abakozi mu nzego zinyuranye hamwe n'abanyamakuru
Mu bamurikiwe ubushakashatsi harimo abarokotse Jenoside, abakozi mu nzego zinyuranye hamwe n’abanyamakuru

Hari n’abandi basirikare bakuru bavugwamo muri icyo gitabo barimo uwari Lt Col Renzaho Tharcisse, Col Muberuka na Col Baransaritse, ariko uwagaragaye cyane mu bikorwa byo kwica Abatutsi akaba ngo ari Maj Aloys Ntabakuze.

Icyo gitabo gikomeza kivuga ko kurokoka kw’Abatutsi muri Kicukiro byari bigoye cyane kuko ngo hari harakozwe intonde zabo kuva kera (ahagana mu 1986).

Abenshi mu Batutsi biciwe muri Kicukiro nk’uko ubushakashatsi bwa Prof Mbonyinkebe na Cyiza bukomeza bubivuga, ni abari bahungiye muri ETO Kicukiro (IPRC y’ubu), babanje kuzanwa kuri Sonatube, nyuma Lt Col Renzaho Tharcisse ategeka ko bajyanwa ku musozi wa Nyanza nk’ahantu hari hihishe.

Prof Mbonyinkebe yagize ati "Ibi byari mu mugambi wo guhisha Abanyamahanga ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi, ndetse banashakaga kuvanga abantu n’imyanda y’ikimoteri cyari gihari kuko Abatutsi bitwaga imyanda, ingabo za FPR zarokoyemo abagera kuri 97 gusa uwo munsi".

Ahandi Prof Mbonyinkebe avuga ko Abatutsi biciwe nabi ni i Rubirizi mu cyobo cyatwikirwagamo inka zirwaye kugira ngo zitanduza izindi, muri Jenoside ngo cyatawemo abantu bazima interahamwe zirabatwika zibanje kubasukaho aside.

Mu kwakira ubwo bushakashatsi, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, yavuze ko aya mateka azabikwa kugira ngo ibisekuru by’abazavuka bizamenye umwihariko w’ako karere.

Umutesi yagize ati "Nk’akarere kari gatuyemo uwari Perezida Juvenal Habyarimana, kakaba kari gafite abasirikare na bamwe mu bayobozi bari bakomeye muri MRND, birumvikana ko aho abo bayobozi batahaga hari umwihariko".

Igitabo cyanditswe na Prof Mbonyinkebe hamwe na Frank Cyiza gisoza gishima ingabo zari iza APR n’ibikorwa bya Leta iyoboye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bimwe muri byo ni ikurwaho ry’amoko mu ndangamuntu, ishyirwaho rya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge na gahunda nka Ndi Umunyarwanda, ndetse n’izindi gahunda zitandukanye zigamije kurwanya ubukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Renzaho Tharcisse yari umuyobozi w’umujyi wa Kigali.Ariko nkanjye wari muri ETO nkarokokera inyanza mpamya ko Col. RUSATIRA LEONIDAS ariwe watanze itegeko ryo kutujyana Nyanza. Yewe yaranahageze mbere yuko abantu batangira kwicwa.

Gatali Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka