Perezida Embaló yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Repubulika ya Gineya-Bissau, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, anunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Perezida Embaló yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Kigali
Perezida Embaló yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Kigali

Perezida Embaló yunamiye ndetse anashyira indabo ku mva y’abazize Jenoside basaga 250.000 baharuhukiye.

Nyuma yo gutambagizwa no kwerekwa ibice by’urwo rwibutso, mu gitabo cy’abashyitsi yanditse agira ati “Nunamiye izi nzirakarengane, kandi ndashimira abantu bose bagize ubutwari n’imbaraga zo guharanira ko hagira abarokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwunze ubumwe kandi rutera imbere.”

Yasuye ibice bitandukanye bigize urwibutso
Yasuye ibice bitandukanye bigize urwibutso

Icyo gikorwa kiri mu byo yateganyaga by’ibanze, agomba kugirira mu Rwanda mu ruzinduko arimo rw’akazi, nyuma y’uko ahuye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ndetse bikaba biteganyijwe ko Perezida Embaló aza kwakirwa ku meza na mugenzi we w’u Rwanda.

Ni mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Werurwe 2022, Perezida Embaló, muri uru ruzinduko rwe azasura icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, aho azasura zimwe mu nganda n’ibigo by’uburezi bikorera muri ako gace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka