Perezida Doumbouya na Madamu we basoje urugendo bagiriraga mu Rwanda

Perezida wa Guinée Conakry, Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Darboux Doumbouya, basoje urugendo rw’iminsi itatu bagiriraga mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, baherekezwa na Perezida Paul Kagame na Madamu we ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Mu byaranze urugendo rwe harimo ibiganiro byihariye yagiranye na Perezida Kagame byakurikiwe n’ibiganiro byitabiriwe n’abandi bayobozi ku mpande zombi.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Guinée Conakry, Lt Gen Mamadi Doumbouya, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Guinée watangiye gutanga umusaruro ufatika binyuze mu mikoranire y’inzego zitandukanye n’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga muri Village Urugwiro Perezida wa Guinée, Lt Gen Mamadi Doumbouya n’abayobozi bamuherekeje.

Perezida Kagame yabanje kwihanganisha iki gihugu n’abaturage bacyo mu gihe bagikomeje guhangana n’ingaruka zatewe n’inkongi y’umuriro yafashe ububiko bugari bw’ibikomoka kuri peteroli.

Yagize ati “Turabashyigikiye byuzuye.’’

Inkongi y’umuriro yafashe ububiko buri mu gace ka Kaloum i Conakry ku wa 18 Ukuboza 2023, yahitanye abantu 23, abandi basaga 240 barakomereka.

Perezida Kagame yavuze ko yagiranye ibiganiro byihariye na Lt Gen Mamadi Doumbouya ndetse bitanga icyizere.

Ati “Icyo u Rwanda na Guinée byifuza kugeraho ni ubukungu, amahoro ndetse n’umutekano ku baturage bacu. Umubano duhuriyeho watangiye gutanga umusaruro mwiza binyuze mu nzego zitandukanye n’amasezerano twashyizeho umukono.’’

Ati “Turi no kureba amahirwe y’imikoranire mu bigendanye n’ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ishoramari.’’

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye gukorana na Guinée no kuyisangiza gahunda rwakoresheje mu kwishakamo ibisubizo no gukomeza kungurana ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije ibihugu byombi binyuze mu kongera imikoranire. Ati “Dufite ibyo dukeneye byose, igisigaye ni ukumenya kubikoresha neza.’’

Perezida Paul Kagame yashimye umuhate wa Doumbouya mu gukomeza kuyobora inzibacyuho mu gihugu cye, biteganyijwe ko izarangira muri uyu mwaka.

Lt Gen Mamadi Doumbouya yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda rugamije kwagura umubano uhuriweho.

Yakomeje ati “Waratwizeye, wabaye umwe mu bakuru b’ibihugu badusuye i Conakry. Ndabizeza ko mutibeshye. Natwe tuzakora ibishoboka byose mu kunoza umubano uhuriweho n’ibihugu byombi.’’

Yavuze ko abaturage bose bazakora ibishoboka mu kwagura imikoranire mu bijyanye n’itumanaho, ibikorwa remezo, n’ubwikorezi.

Perezida Doumbouya yavuze ko yishimiye ko Ambasade ya Guinée yafunguwe mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Kuri twe Kigali na Conakry ni urugo rumwe.’’

Perezida wa Guinée Conakry, Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu we banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Madamu wa Perezida Doumbouya, Lauriane Doumbouya, na we yagiranye ibiganiro na Madamu Jeannette Kagame, asura Imbuto Foundation, asobanurirwa ibikorwa by’uwo muryango bijyanye n’uburezi, ubuzima no gushyigikira urubyiruko.

Lt Gen Mamadi Doumbouya na Madamu Lauriane Doumbouya, batangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024 barusoza tariki 27 Mutarama 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka