Perezida Daniel Chapo yasabye ko hatangizwa ingendo z’indege hagati y’u Rwanda na Mozambique

Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yagaragaje ko hakenewe ingendo z’indege z’ako kanya zihuza ibihugu byombi zidaciye ahandi, mu rwego rwo kurushaho kwihutisha ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Mozambique.

Yabigarutseho mu biganiro we n’itsinda bari kumwe, bagiranye n’abikorera bo mu Rwanda, barebera hamwe amahirwe ahari y’ubucuruzi n’ishoramari yabyazwa umusaruro ku mpande zombi.

Ni ibiganiro byateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bikaba byabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kane tariki 28 Kanama 2025.

Mu ijambo rye, Perezida Daniel Chapo yagaragaje ko hakiri ikibazo cy’ingendo z’indege hagati y’ibihugu bya Afurika, aho usanga kujya mu gihugu cy’igituranyi bisaba kubanza guca i Burayi cyangwa i Doha (muri Aziya) ukabona kugaruka muri Afurika.

Ati “Natwe kugira ngo tuze hano (mu Rwanda), byadusabye kubanza guca i Addis Ababa muri Ethiopia. Indi nzira yadusabaga kubanza kunyura i Johannesbourg muri Afurika y’Epfo tukabona kuza i Kigali. Rero ejo navuganye na Perezida Kagame ko hakenewe inzira yihuse y’indege hagati ya Kigali na Maputo.”

Perezida Chapo yavuze ko Mozambique ifata u Rwanda nk’icyitegererezo mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga no mu iterambere ry’imijyi, agaragaza ko Mozambique ishobora gufatanya n’u Rwanda muri iryo terambere itanga ingufu z’amashanyarazi n’ibindi bikenewe, mu buhahirane bw’ibihugu byombi.

Perezida Daniel Chapo yashimye kandi uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro muri Mozambique by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yanagaragaje ko Mozambique ari Igihugu gikungahaye mu byerekeranye n’ubuhinzi, ubworozi, uburobyi, ubukerarugendo, ubucuruzi, n’ibindi, ashishikariza abikorera gushora imari muri izo nzego kuko byazana inyungu hagati y’u Rwanda na Mozambique.

Kuri uyu munsi wa kabiri ari na wo wa nyuma w’uruzinduko rwe, Perezida Daniel Chapo yasuye icyanya cyahariwe inganda giherereye i Masoro mu Karere ka Gasabo, asura inganda zirimo urw’imyenda rwa Pink Mango ndetse n’uruganda rutunganya zahabu rwa Gasabo Gasabo Gold Refinery.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka