Paul Farmer yatwaraga Pasiporo nyarwanda hafi y’umutima we - Prof Binagwaho

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Mata 2022, Umuryango Partners in Health hamwe na Kaminuza mpuzamahanga yigisha iby’Ubuvuzi kuri Bose (UGHE), bibutse Dr Paul Farmer uheruka kwitaba Imana, bamushimira kuba inshuti y’u Rwanda, ngo yaruhozaga ku mutima.

Misa yo kwibuka no gusabira Dr Farmer witabye Imana tariki 21 Gashyantare 2022 azize uburwayi, yabereye muri Cathedrale Saint Michel (i Kigali), ikaba yayobowe na Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yitabirwa n’abayobozi bakuru barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame.

Abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi bakoranye na Dr Farmer, abanyeshuri biga muri UGHE ndetse na bamwe mu barwayi yafashije kongera kubaho no kubona ibibatunga, batanze ubuhamya bushimira iyo mpuguke mu by’ubuvuzi yafashije u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame na Prof Binagwaho mu bitabiriye uwo muhango
Madamu Jeannette Kagame na Prof Binagwaho mu bitabiriye uwo muhango

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, avuga ko yamenyanye na Dr Paul Farmer mu mwaka wa 2009 ubwo barimo kubaka Ibitaro bya Butaro biri i Burera, byaje kuva ku rwego rw’Akarere bigera ku rugero rw’icyitegererezo mpuzamahanga, kandi bivura abaturage benshi batagira amikoro.

Uwitwa Jean Claude Rutayisire avuga ko yari agiye kwicwa n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, maze agira amahirwe yo guhurira na Dr Farmer i Rwinkwavu muri Kayonza, amubaza niba hari abandi bafite uburwayi, maze uwo “Muganga mwiza (nk’uko bamuhimbye)” abaha imiti igabanya ubukana none baracyariho, kandi bizeye gukomeza kubaho igihe kirekire.

N’ubwo Rutayisire yahabwaga imiti ngo hari igihe yaje gutakaza ibiro byinshi, abagize Umuryango Partners in Health (PIH) wa Dr Farmer baramusura iwe mu rugo, basanga abiterwa n’imibereho mibi y’ubukene.

Rutayisire yagize ati “Muganga Paul (Farmer) yarampamagaye turaganira kuko yabonaga natangiye kwiheba, nabonaga ko ubuzima bwanjye burangiye nshobora no kwitaba Imana kuko mfite ikibazo cy’ubwandu, ambwira ko tuzabana imyaka 36 kandi azampa akazi. Ni ko byagenze yahise ampa akazi muri PIH hari muri 2006, na n’ubu nkaba nkihakorera kandi mfite ubizima bwiza, ntunze umuryango wanjye.”

Umuyobozi wa Kaminuza ya UGHE, Prof Agnes Binagwaho ashimira Dr Paul Farmer kubera ibikorwa bitandukanye bijyanye no guteza imbere ubuzima yakoze, kandi ngo yabikoranaga urukundo.

Dr Binagwaho yagize ati “Yakundaga iki gihugu ku rugero rw’uko yatwaraga pasiporo nyarwanda yari yarahawe ku mufuka w’ishati wa hano (mu gatuza), wamubaza akavuga ati ‘ni uko iri hafi y’umutima wanjye”.

Dr Paul Farmer ashimirwa kuba yarateye inkunga ubuvuzi, kubaka ibitaro, kubaka amashuri, gutera inkunga abatishoboye cyane cyane abasabwaga kujya kwivuriza hanze badafite amikoro ndetse no kwigisha imyuga iciriritse.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka