Pasiteri wari warabaswe n’ibiyobyabwenge yavuze uko yakiriye mu giterane (Ubuhamya)

Pasiteri Mugabo Venuste wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yavuze ubuzima bubi yakuriyemo aho yageze n’ubwo atungwa n’akazi ko gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano.

Ubuhamya bwa Pasiteri Mugabo Venuste bwanyuze benshi biyemeza guhinduka
Ubuhamya bwa Pasiteri Mugabo Venuste bwanyuze benshi biyemeza guhinduka

Uwo muvugabutumwa, avuga ko afatanya uwo murimo n’umwuga w’ubuhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umutangabuhamya ku bubi bw’ibiyobyabwenge, nyuma y’uko ingeso mbi zari zaramubayeho akarande yazikijijwe n’isengesho ryo mu giterane yigeze kwitabira.

Ni mu buhamya yatangiye mu giterane cyabereye mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera mu cyumweru gishize, mu bukangurambaga bugamije kurwanya ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu, cyateguwe n’amadini n’amatorero binyuze mu Muryango Compassion International, bumaze iminsi itatu bukorerwa mu mirenge 11 muri 17 igize Akarere ka Burera.

Ni mu rwego rwo kurandura burundu ibiyobyabwenge byugarije ako gace gaturiye umupaka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda, ahakomeje gutungwa agatoki mu kuba indiri y’ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga.

Pasiter Venuste yabasangije ubuhamya bw'ubuzima bwa kirara yanyuzemo mbere yo gukizwa
Pasiter Venuste yabasangije ubuhamya bw’ubuzima bwa kirara yanyuzemo mbere yo gukizwa

Ubwo Pasiteri Mugabo Venuste yahabwaga ijambo, yavuze ku buzima bubi yakuriyemo aho ngo nyuma y’uko mu muryango wabo bavutse ari abana benshi, ubushobozi bwo kubona ikibatunga bukaba buke, ngo bamwe mu bana bavuka muri uwo muryango basize ababyeyi babo bajya gushakisha imibereho mu buryo bwo kwirwanaho.

Avuga ko mu 1990 aribwo yasize iwabo ajya mu Mujyi wa Kigali, aho yageze agendera mu kigare cy’itsinda ry’urungano bamwanduza ingeso mbi, aribwo yatangiye kwenga inzoga zitemewe akanacuruza urumogi.

Ati "Ziriya nzoga za muriture, umumanurajipo n’izindi, abantu bazi ko ari iz’ubu ariko ndi mubazikoze bwa mbere, ndazicuruza ndanazinywa mba imbata yazo".

Arongera ati "Rugende havaga inzoga z’ubwoko bwose, aho gukomeza amashuri niga gukora izo nzoga, hari mu 1990".

Pasiteri Mugabo Venuste yishimiwe n'abaturage
Pasiteri Mugabo Venuste yishimiwe n’abaturage

Avuga ko yagiye aca mu mitego myinsi y’abajandarume bamuhigaga, rimwe hakorwa umukwabu simusiga wo guhiga abacuruza ibiyobyabwenge ngo acika abajandarume, agaruka mu cyaro ari nabwo yigiriye inama yo gukomereza akazi ko kwenga izo nzoga mu cyaro, urubyiruko rumwumva vuba.

Ati "Abajandarume baratwirukankanye ndabacika nsubira ibyaro maze bya biyobyabwenge byose byo mu mujyi, uburara n’ubwibone byose mbimanura mu cyaro, abanyacyaro bisanga bose bitwara nkanjye".

Arongera ati "Navangaga inzoga abaturage bakajya bandirimba, mfite abasore b’ababodigadi bandinda, nagendaga karitsiye yose inyubaha, itabi ry’urumogi twakoreshaga mu mujyi mbonye ritari kugurwa njya mu itabi ry’ibibabi, nkajya ndizunguza muri karitsiye icyo gihe niryo ryari rigezweho no mu bukwe niryo batangaga, biradukoroneza kugeza ubwo bidukomeranye".

Avuga ko yakomeje izo ngeso mbi, kugeza ubwo urubyiruko rwo mu gace k’iwabo bahindutse ibirara, ubusinzi n’ubusambanyi biyogoza ako gace, biturutse kuri Mugabo Venuste.

Abaturage bavuga ko hari byinshi bigiye kuri Pasiteri Mugabo
Abaturage bavuga ko hari byinshi bigiye kuri Pasiteri Mugabo

Ati "Mu byaro narahafashe, nzana sisiteme z’amadredi mu byaro, nzana icyo bita gusuka inweri, abasore bose ndabafata nkajya mbaha inzoga z’ubuntu bakirirwa babongotse, najyaga guhazwa mu Kiriziya sinegere umupadiri, njye nkajya ntega ururimi ngo ubwo nabaye umuntu ukaze".

Arongera ati "Padiri ati, mwakire muryeho mwese, njye ngatega ururimi akarambikaho Ukarisitiya nti, amen, kandi ubwo nabaga nafungiye imisatsi inyuma, ntabwo nahazwaga mbere, njye nahazwaga nyuma nk’umuntu w’umunyamujyi nyine, nkaba mfite inkumi zindi inyuma nk’ijana, kandi ubwo Kiliziya yabaga yuzuye, ariko icyo twabaga dushaka ni ubwibone".

Pasiteri Venuste yavuze uburyo yahuye n’Imana yiyemeza guhinduka akajya mu gakiza

Pasteri Mugabo Venuste, avuga ko uko yakomezaga kwivuruguta mu bibi, atajyaga abona ko ibyo arimo bigayitse, ngo mu muryango wabo hakabamo abemera imbaraga z’ibigirwamana.

Ati "Iwacu twari abantu bakuriye izi mbaraga mujya mwumva z’ibigirwamana, sogokuru niwe wari ukuriye abapfumu, kandi ubwo navaga ku ishuri ninjye wajyaga kubaza inzuzi, ibyo byose ni sogokuru wari ibikuriye ndetse ni nanjye yabisigiye, nari nsigaye ndagurira abantu nkabaheza, nkavuga nti, ugiye gupfa kandi intsinzi yabyo ni ukuzana ihene".

Abaturage banyuzwe n'ubuhamya biyemeza guhinduka
Abaturage banyuzwe n’ubuhamya biyemeza guhinduka

Mugabo yavuze uko Imana yamurokoye ubwo yagiye mu giterane cy’ivugabutumwa ahindukirayo, kuva ubwo ava muri ibyo byaha atangira gukorera Imana.

Ati "Nkigera mu giterane, bararirimbye nkajya imbere nkaceza, ndabavuyanga induru ziravuga, umuvuga butumwa yatangira kuvuga, nti toka. Bazamuye indirimbo igira iti Gitare weee, numvise ntangiye guhinduka, numva utuntu turankirigita bakomeza gushyiraho indirimbo z’Imana, uzi ukuntu nayobewe uburyo nafashwe?".

Arongera ati "Mushime Inama kuba narakijijwe, keretse kumfunga cyangwa kunsezerera nkava muri iyi si, kuko nta muntu wari kumponoka. Imana iramfata impa agakiza, intugu mbona zitangiye kuringanira, umusatsi ndawogosha, abantu bose batangira gucya mu maso kubera umuntu umwe, njye urwego nari ngezeho rwari urwo gutwika karitsiye".

Pasteri Mugabo, yavuze ko kuba mu gakiza byamufashije kubabarira abamukomerekeje bashaka kumwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Muri Jenoside bantemye imipanga itanu mu mutwe dore ngizi inkovu, ariko bagira amahirwe basanga narakijijwe, iyo Jenoside irangira se ngifite ubugome nabagamo ntarakizwa ninde wari kumponoka?, nakurigasuye se".

Abaturage bagize umwanya wo gucinya akadiho
Abaturage bagize umwanya wo gucinya akadiho

Arongera ati "Bansabye gutanga ubuhamya ku byambayeho muri Jenoside, ndababwira nti mushimire Imana kuko nakijijwe, mwese muranzi hano muntema. Barantemye bashaka umurambo wanjye barawubura, naho Imana yawibye kugira ngo nzahagarare imbere yabo mbabwire Imana".

Arongera ati "Hari ahantu Imana ikura umuntu ikamufata, abantemye nakomeje kubigisha ndabarokora nabo barakizwa, n’uwaje kuntema yaravuze ati, twatemye umuntu witwa Mugabo arazuka".

Akomeza agira ati "Iyo ntakizwa n’ukuntu nari meze n’ubugome, ububingwa n’uburara nagiraga hari umuntu wakabaye akimpumekana koko, Imana yakoresheje iki gihugu bakazana ubumwe n’ubwiyunge muyihe icyubahiro, igikuru ni uyu mugabo witwa Yesu mu ijambo yavuze ngo, yerekaniwe kumaraho imirimo yose ya satani, murumva Imana itarankijije kweli, kugeza ubwo bareba bati uyu muhungu afite ibihamya bifatika reka tumuhe n’inshingano tumugire Pasiteri?".

Yavuze ko Imana yakoreye mu bakozi b’Imana bagategura igiterane kigamije kurwanya ibiyobyabwenge n’inda zidateganyijwe mu bangavu ishobora byose, akaba yizeye ko abahindukiye muri icyo giterane batazongera gusubira muri izo ngeso mbi ukundi bakayoboka inzira nziza.

Ni ubuhamya bwakiriwe neza n’abatuye Akarere ka Burera bitabiriye igiterane, aho abasaga 300 biyemeje guhinduka bareka ibiyobyabwenge.

Iki giterane cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Iki giterane cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka