Pasiteri Théogène Niyonshuti azibukirwa ku ki?

Abantu batandukanye bamenye Pasiteri Théogène Niyonshuti bavuga ko bazamwibukira cyane ku bikorwa by’urukundo yakoraga, ndetse n’inyigisho zisekeje yajyaga atanga yigisha ijambo ry’Imana.

Pasiteri Théogène Niyonshuti uherutse kwitaba Imana
Pasiteri Théogène Niyonshuti uherutse kwitaba Imana

Umuvugizi w’Itorero ADEPR, Pasteri Isaïe Ndayizeye, aganira na Kigali Today, ku wa gatandatu tariki 24 Kamena 2023, yemeje ko Pasiteri Théogène Niyonshuti mu itorero yabagamo bazamwibukira ku nyigisho yatangaga, ariko cyane cyane ku bikorwa yafashaga itorero byo kwigisha urubyirukuko kuva mu biyobyabwenge.

Pasiteri Ndayizeye avuga ko Itorero ADEPR rifitanye imikoranire n’ikigo ngoraramuco cy’Iwawa, ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge, kwigisha urubyiruko bikaba byakorwaga na Pasiteri Théogène Niyonshuti.

Ati “Ni we Pasiteri watangaga inyigisho kuri runo rubyiruko, arukangurira kuva mu nzira mbi z’ibiyobyabwenge. Ikintu yadufashaga cyane ni ukubigisha yitangaho urugero rw’uburyo yanyuze muri izo nzira, akaza guhinduka akagarukira Imana”.

Imikoranire hagati ya ADEPR n’ikigo ngororamuco cy’Iwawa na RCS, yibanda ku ivugabutumwa, kwigisha abantu batazi gusoma no kwandika no gutanga seretifika.

Mu ivugabutumwa rye ngo yarangwaga n’ishyaka ryo kuvugisha ukuri ntacyo aciye ku ruhande, bigatuma imitima ya benshi yihana bagendeye ku mateka ye.

Pasiteri Niyonshuti ngo iyo yabwirizaga yisanishaga n’abo arimo guha ubutumwa, kugira ngo babe abayoboke kandi bafate icyemezo cyo gukizwa.

Ati “Yari afite umutima wagutse cyane kuko yigiragamo ukuri mu byo avuga, ndetse agakunda bikomeye abana bo ku muhanda n’imfubyi, ariko cyane cyane agafasha n’abakene”.

Ku bijyanye n’umubare w’abo yafashaga, Umuvugizi w’itorero ADEPR avuga ko ubu hataramenyekana umubare wabo, kuko ubushobozi bwose yabonaga mbere yo kugira icyo akora yabanzaga gufasha abandi.

Ati “Mu rugo rwe hahoraga abantu benshi bahasimburanwa, abenshi bari abana bo ku mihanda, n’abana b’imfubyi. Gusa kumenya umubare byagorana kuko hari ababaga bari ku ishuri biga, abandi akabafasha ariko bagataha iwabo”.

Pasiteri Ndayizeye avuga ko nyuma y’urupfu rwe itorero rizareba uko abo yafashaga bangana, noneho hakomeze ibikorwa byo kubitaho no kureba uko umuryango we ukomeza kubaho.

Umusore witwa Octave Niyikora, avuga ko yafashijwe na Pasiteri Niyonshuti kwiga amashuri y’imyuga, ubu akaba arimo yirwanaho mu kazi ko gusudira.

Ati “Yampaye amafaranga njya kwiga imyuga muri TVET, ndangije amfasha no kubona akazi ko gusudira, ndababaye jye ubu nabaye imfubyi”.

Umwe mu bo bakoranye impanuka ubu urembeye bikomeye mu bitaro by’Umwami Faisal, na we yarezwe na Nyakwigendera Pasiteri Niyonshuti ndetse anamufasha gukizwa.

Nyakwigendera Pasiteri Théogène Niyonshuti, yajyaga agira igihe cyo guteka agatumira abana bo mu muhanda bakiriranwa, bagasangira iwe mu rugo.

Yigeze kugaragara ari mu kinamba yoza imodoka ari kumwe n’abahoze mu buzima bwo mu muhanda, bafatanya icyo gikorwa mu rwego rwo kubigisha kwita ku murimo.

Uretse kuba yafatwaga nka Pasiteri wigisha ijambo ryimana abihuza n’ubuzima bwa buri munsi, hari n’abamufataga nk’umuntu usetsa cyane, ndetse hari n’abavuze ko yari umunya dukoryo twinshi, bigatuma inyigisho ze zikora ku mitima ya benshi.

Umwe mu bagize icyo bamuvugaho utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru yagize ati “Tubuze umusitari w’umupasiteri, jyewe nakundaga udukoryo twe pe! Maze n’iyo natahaga numva naniwe nireberaga zimwe mu nyigisho ze ku muyoboro we wa Youtube”.

Pasteri Théogène Niyonshuti yavutse mu 1981, apfuye afite imyaka 42, asize umugore n’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri, akaba yarahawe Ubupasiteri muri 2013. Itorero ADEPR ririmo gushaka uko bamuherekeza, mu cyumweru gitaha.

Urupfu rwa Pasiteri Niyonshuti rukimenyekana, abantu batandukanye bihutiye kugera aho yari yakoreye impanuka, ndetse na Leta y’u Rwanda yoherezayo imbangukiragutabara hamwe n’abaganga bo kumufasha kugezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Theo yari imfura cyane imana imuhe iruhuko ridashira!

Pastor Lambert yanditse ku itariki ya: 27-06-2023  →  Musubize

Theo yari imfura cyane imana imuhe iruhuko ridashira!

Pastor Lambert yanditse ku itariki ya: 27-06-2023  →  Musubize

Yali akili muto ku myaka 43.Yali Kimenyabose.Kuba yaritaga ku bana bo mu mihanda,ni byiza cyane.Ndakeka yali afite n’amafaranga menshi,none arigendeye.Tujye duhora twiteguye Urupfu.Abantu benshi batuye isi,usanga bibera mu gushaka iby’isi gusa,ntibashake imana.Nyamara ijambo ry’imana risobanura neza yuko abameze gutyo batazaba mu bwami bw’imana.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye imana.

gatera yanditse ku itariki ya: 26-06-2023  →  Musubize

PASTER NIYOSHUTI THEOGEN IMANA IMWAKIRE MUBAYO NTITUZIBAGIRWA INYIGISHO ZE TWAKURIKIRANAGA KURI SOCIALMEDIA ZA TUMAGA URUBYIRUKO TUVA MUBYAHA TUKUMVAKO EJO ARI HEZA KURUSHA UY,UMUNSI.ARUHUKIRE MUMAHORO.

ERNESTE UWIRINGIYIMANA yanditse ku itariki ya: 26-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka