Pasiporo ya kera y’u Rwanda yongerewe igihe

Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu, bwatangaje ko igihe cyo gucyura igihe kwa pasiporo za cyera, cyongereweho umwaka umwe.

Mu itangazo urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu rwashyize ahagaragara ku wa Kabiri tariki 25 Gicurasi 2021, rwagaragaje ko izo mpinduka zishingiye ku nzitizi zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Ubwo buyobozi buvuga ko ingendo cyane cyane ku Banyarwanda batuye mu bihugu byo mu mahanga zigoranye, kuko batabasha kujya ku biro bihagarariye u Rwanda mu bihugu batuyemo (Ambassade) kugira ngo babe bahabwa pasiporo nshya zikoranye ikoranabuhanga.

Muri iryo tangazo, Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’Abinjira n’abasohoka mu gihugu rwamenyesheje ko pasiporo zizakomeza kugira agaciro kugeza ku itariki 27 Kamena 2022.

Bukaba bwanaboneyeho gushishikariza Abanyarwanda gusaba pasiporo ikoranye ikoranabuhanga mu gihe cya hafi gishoboka.

Mu itangazo Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu rwaherukaga gushyira ahagaragara kuri iyo ngingo ku itariki 13 Kanama 2020, rwari rwamenyesheje ko Pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere y’itariki ya 27 Kamena 2019, zose zagombaga gucyura igihe ntizongere gukoreshwa kuva 28 Kamena 2021, zigasimbuzwa izikoranye ikoranabuhanga z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Iyo pasiporo ikoranye ikoranabuhanga (e-passport), igizwe n’ibyiciro bitatu:

Hari pasiporo isanzwe (ordinary passport), ifite ibara ry’ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe igahabwa buri Munyarwanda wese uyifuza, na yo ikaba irimo ibyiciro bitatu bitandukanywa n’ikiguzi cya buri pasiporo.

Hari pasiporo isanzwe ihabwa abana, ikagira amapaji 34 imara imyaka ibiri. Iyi pasiporo izajya igurwa Amafaranga ibihumbi 25 y’u Rwanda.

Hari pasiporo isanzwe y’abantu bakuru, ifite amapaji 50, izajya itangwa ku kiguzi cy’amafaranga ibihumbi 75 by’Amafaranga y’u Rwanda, ikoreshwe mu gihe cy’imyaka itanu.

Hari na pasiporo isanzwe ihabwa abantu bakuru, ifite amapaji 66, izajya igurwa amafaranga ibihumbi 100, ikoreshwe mu gihe cy’imayaka 10.

Pasiporo ikoranye ikoranabuhanga kandi ifite icyiciro cya pasiporo z’akazi zihabwa abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw’akazi.

Iyo Pasiporo ifite ibara ry’icyatsi kibisi, ifite amapaji 50, izajya itangwa ku kiguzi cy’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, imare imyaka itanu.

Hari pasiporo ihabwa abadiporomate n’abandi banyacyubahiro, bateganywa n’iteka rya Minisitiri nomero 06/01, ryo kuwa 29 Gicurasi 2019 ryerekeye abinjira n’abasohoka.

Iyo pasiporo ifite ibara ritukura, ikaba ifite amapaji 50, ikazajya itangwa ku kiguzi cy’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15, imara imyaka itanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwiriwe neza mfite ikibazo ndashaka pasiporo ndashaka kujya gusura mwene wacu uba Kenya nigute nayibona? Murakoze

Keza yanditse ku itariki ya: 21-01-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza mfite ikibazo ndashaka pasiporo ndashaka kujya gusura mwene wacu uba Kenya nigute nayibona? Murakoze

Keza yanditse ku itariki ya: 21-01-2022  →  Musubize

Ndashaka icangombwa

Manirareba emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-10-2021  →  Musubize

NABAZAGA BYASHOBOKA KO UMUNTU YAHABWA PASIPOLO AYISABIYE KURAMBASADE ADASOBANUKIWE IBYA IMELI BISHOBOTSE MWANSUBIZA MBA MULIKENYA

Manirareba emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka