Pascal Nyamurinda ni we muyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali
Pascal Nyamurinda ni we watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, atsinze Umuhoza Aurore bari bahanganye kuri uwo mwanya ku majwi 161 kuri 35.

Nyamurinda ufite imyaka 54, yahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA). Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo yamugiriye icyizere cyo kuyihagararira mu matora yabaye ku itariki 14 Gashyantare 2017
Abakurikiranira hafi ibya politiki, bemeza ko Nyamurinda wari na visi Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, azashobora inshingano nshya bakurikije uko yayoboye NIDA nk’urwego rukomeye rwunganira umutekano w’igihugu.

Yatowe n’inteko y’Umujyi wa Kigali, mu matora yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gashyantare 2017, nk’uko twari twabatangarije ko hari kuba amatora.
Ohereza igitekerezo
|
Turamwishimiye kandi tumusabiye umugisha uva kumana no kurangiza neza inshingano nshya zisaba ubwitange ahawe.
NANJYE IYO NZA KUBA MUNTEKO ITORA,NTAWUNDI NARI GUTORA;PASCAL...VRAI TECHENITIAL.
yego nkuko yerekanye ko ashoboye mumahanga no murwanda akomeze atwereke ibyo ashoboye
tumwijeje ubufatanye
Bahisemwo neza. Pascal uretse ubumenyi afite n’inyangamugayo kandi akunda i gihugu n’umurimo.
Ntagushidikanya ko afatanyije n’Imana na bagenzi be azarangiza Inshingano nshya neza. CUDOS!
Congs kuri Mayor wa Kigali city. Ibonye umuyobozi mwiza uri humble, calme akaba diplomate and technician