Paruwasi ya Zaza yizihije imyaka 122 imaze ishinzwe

Ku wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022, Paruwasi ya Zaza muri Diyosezi ya Kibungo yizihije isabukuru y’imyaka 122 imaze ishinzwe.

Antoine Cardinal Kambanda ni we watuye igitambo cya misa
Antoine Cardinal Kambanda ni we watuye igitambo cya misa

Ni ibirori byitabiriwe na Arikiyepesikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Cardinal Kambanda, ari na we watuye igitambo cya misa cyabanjirije ibi birori.

Ni umunsi kandi wahuriranye n’Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose wizihizwa tariki ya mbere Ugushyingo buri mwaka, mu kwemera kwa Kiliziya Gatolika.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abakiristu bitabiriye uyu muhango, kurwanya igwingira ndetse no kurushaho kwitabira gahunda za Leta.

Yagize ati “Nk’inzego za Leta turasaba abakirisitu bateraniye hano kurwanya igwingira rituruka ku mirire mibi, gushishikariza abana kudata amashuri no kwitabira izindi gahunda za Leta nka EjoHeza, Mituweli kuko tuzi neza ko roho nzima itura mu mubiri muzima.”

Ni ibirori byitabiriwe n'abantu benshi
Ni ibirori byitabiriwe n’abantu benshi

Paruwasi Gatolika ya Zaza yashinzwe mu 1900, ikaba iya kabiri yashinzwe mu Rwanda nyuma ya Paruwasi Gatolika ya Save.

Yashinzwe n’abamisiyoneri bera baje berekeza ku kiyaga cya Mugesera kiri mu Karere ka Ngoma. Iyi Paruwasi ikaba yarahawe izina rya Bikiramariya w’Abatagatifu bose.

Niyonagira Nathalie
Niyonagira Nathalie
Kiliziya ya Paruwasi ya Zaza
Kiliziya ya Paruwasi ya Zaza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka