Papa yavugaga ko uburyo ubana n’abantu ari bwo butunzi bukomeye ufite - Abahungu ba Habineza Joseph

Abahungu ba Habineza Joseph uherutse kwitaba Imana ni bamwe mu batanze ubuhamya, bagaragaza uko umubyeyi wabo yabasigiye umurage mwiza wo kubana n’abantu amahoro. Umwe muri abo bahungu witwa Habineza Jean Michel yavuze ko icya mbere yavuga ari uko se yari umugabo udasanzwe, kubera uko yabanaga n’abantu bose, yaba abakomeye cyangwa se aborohoje, ku buryo ngo yagiraga inshuti hirya no hino ku Isi.

Joseph Habineza
Joseph Habineza

Habineza Jean Michel yagize ati "Iteka yavugaga ko uburyo ubana n’abantu ari bwo butunzi bukomeye ufite".

Ibyo kandi ngo yabitozaga n’abana be, akababwira ko bagomba kubaha buri wese, uko yaba ameze kose.

Habineza Joseph ngo yari umuntu wiyoroshya kandi wicisha bugufi, ku buryo n’igihe yabaga ari myanya ikomeye y’ubuyobozi, yatambukaga asuhuza bose kugeze k’umukozi ukora isuku, ugasanga abantu bose abafata kimwe. Ikindi ngo yari umuntu witaba numero za telefoni zose, zimuhamagara yaba iz’abayobozi cyangwa se iz’abaturage basanzwe, akabavugisha ku buryo buri wese yumva ari inshuti ye. Ibyo rero ngo ni impano idasanzwe yari afite.

Jean Michel Habineza avuga ko umubyeyi we yari umuntu wishimira kubaho, akanezerwa kandi cyane (Joie de vivre). Ibyo ngo byaragariraga mu buryo yahoraga aseka kandi cyane mu gihe yabaga ari kumwe n’inshuti ze, ndetse n’ukuntu yaranaga imvugo yo kuvuga ko ’ibyiza biri imbere’.

Yagize ati " Mu 2004, twari mu birori by’isabukuru ya mama, twumva kuri televiziyo ko Joseph Habineza abaye Minisitiri wa Siporo. Abantu batangira kumushimira, ariko twe twumva duhangayikishijwe n’uko bizagenda. Mu Muryango wabo harimo uwitwa Jonas, Tantine Irene na Papa ni abantu bakunda guseka, kandi cyane hakaba nubwo baseka bakamanika amaguru mu kirere cyangwa se akaba yaseka akubita uwo bari kumwe. Ubwo twibazaga uko bizagenda umunsi azaba yicaranye na Perezida!. Ubwo tukajya tumubwira agomba kwitoza guseka nk’Abadipolomate".

Habineza Joseph kandi ngo yari umuntu ukunda kurimba, akagaragara neza, ku buryo iyo yaguraga ikote rishya, ngo wasangaga yiyereka imbere y’abana be, ababaza uko bamubona, niba aberewe cyangwa se niba agaragara neza.

Yari umuntu kandi ngo ukunda Siporo cyane, ku buryo n’iyo yabaga yaraye asohotse akaryama atinze, bitamubuzaga kuzindukira muri Siporo, akajya gukina ’tennis’, agahora afite umurava mu byo akora.

Jean Michel asoza avuga ko icyamushimishije cyane, ari uko umubyeyi we atigeze areka kugira umutima mwiza yahoranye kuva cyera, kugeza atabarutse.

Yagize ati " Mu byumweru bibiri bishize nasuye ba Nyogokuru, ikibazo bavuga kuri Papa ngo ni uko ari umuntu wibera mu kirere, wizera abantu bose, utekereza ko abantu bose ari beza. Numvise nifuje ko nanjye igihe nzaba ngeze mu myaka 50 kuzamura icyo abantu bazaba bamvugaho ari uko umuntu mwiza cyane".

Undi muhungu wa Habineza Joseph witwa Eric Habineza, we yavuze ko yagize igihe kinini cyo kugendana na Papa we, cyane cyane basohotse, bagiye mu byo kwidagadura, akaba ngo yari umuntu uhorana inkuru zisetsa kandi azi kuganira n’urubyiruko cyane.

Yagize ati "Hari ubwo nabaga numva ntashaka ko ahura n’inshuti zanjye, kuko akenshi zahitaga zimbwira ko andusha kuba ’umwana mwiza’ ku buryo n’inshuti zanjye nkeya yantwaye! Iyo nabaga ndi kumwe n’inshuti zanjye ahari, yabaga yazanye inkuru zisekeje, yasohoka mukumva nta kindi mwarenzaho uretse kujya kuryama, kuko byabaga bisa n’aho asohokanye ibintu byose".

"Yari umuntu uhorana imbaraga, wishima, kandi uhorana ibiganiro bisetsa. Kumva ko yapfuye byaradukomereye, ariko tuzagerageza gukurikiza umurage we, nubwo bigoye cyane kugera ikirenge mu cye".

Reba Video y’ubuhamya aba bahungu batanze ku mubyeyi wabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka