Papa yagaragaye asangira n’abakene

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abakene, wizihizwa ku nshuro ya gatandatu, ku itariki ya 13 Ugushyingo 2022, Papa Francisco yagaragaye asangira ifunguro n’abakene batuye i Roma, mu rwego rwo kwisanisha nabo.

Ni umunsi waranzwe n’insanganyamatsiko igira iti “Yezu Kirisitu yemeye kwigira umukene ari mwe abigirira”, aho abakene bari bakubise buzuye i Vatikani barimo abana, abangavu, abasore n’inkumi n’abageze mu za bukuru, basangira na Papa nyuma y’igitambo cya Misa.

Ni umuhango Papa yatangiyemo impanuro, aho yibukije abakirisitu ko gusebanya kwa bamwe mu bakomeye, gukomeje gupfukirana ijwi ry’ikiremwa muntu risaba amahoro, avuga ko hari abantu batabarika bagizwe abakene n’intambara zidakwiye, urugomo rwibasira abatagira kirengera n’abanyantege nke.

Papa yavuze ko Isi yugarijwe n’ubuhunzi buterwa n’intambara, abantu bashaka ubuhungiro kubera ibisasu baterwaho bya kirimbuzi, avuga ko muri ibyo bibazo abantu baciriritse aribo bahazaharira, bakaza basanga abakene.

Yatanze urugero rwiza rwa Paulo Intumwa, wakusanyije imfashanyo igenewe abakene b’i Korinto, avuga ko ubukire budakwiye gushingirwa ku mafaranga gusa.

Ati “Turabizi ko amafaranga ubwayo ataribwo bukire, amafaranga ni kimwe mu bikenerwa mu buzima bwa muntu mu mibereho ye, icyo dukwiye gusuzuma ni agaciro tuyaha, ntiyagombye guhinduka kamara nk’aho ariyo tubereyeho, kuyizirikaho muri ubu buryo kutubuza kwitekerezaho mu buzima bwa buri munsi, bikaduhuma amaso bityo bikatubuza kubona ibyo abandi bakeneye”.

Arongera ati “Nta kintu kibi ku Isi nko guhumishwa amaso n’ikigirwamana cy’ubukire, cyohera abantu mu gushyira imbere ubuzima bw’akanya gato, cyohera abantu mu gihombo, igikenewe si ukugira umutima wo gufasha abakene, ahubwo twiyemeze ko hatagira ubura ibikenewe”.

Papa yifashishije ivanjiri ya Matayo, yavuze ko mu kwibutsa Ubuntu bwa Yezu, ubukire nyabwo butari ukwigwizaho ubutunzi bwo ku Isi aho udusimba n’imungu byonona, aho abajura baca ibyuho bakiba.

Avuga ko ubukire buri mu rukundo abantu bafitanye, butuma buri umwe yihanganira umutwaro wa mugenzi we, kugira ngo hatagira umuntu utereranwa cyangwa ngo akumirwe.

Papa yagarutse ku butumwa bwa Yezu, bwerekana inzira z’ubukene butesha agaciro, hakabaho n’ubukene bwa Yezu buhora, kandi butanga amahoro.

Avuga ko ubukene bwica ari ubutindi butera akarengane, kunyunyuza abandi, inabi n’isaranganya ribogamye ry’umutungo.

Ngo butera ukwiheba no gutakaza icyizere cy’ejo hazaza, ubwo butindi bukagira ingaruka no ku buzima bwa Roho, bitera ubucakara mu bantu ba Mbuzukongira.

Papa yibukije abakirisitu ko ubukene ari isoko y’ubutunzi bwinshi, burimo ubwenge bwo kubaha Imana, kwitagatifuza, ubutabera nk’imitungo itabarika Imana yahaye abantu.

Papa asaba abakirisitu kwisanisha na Yezu wemeye guhara byose, yemera kamere muntu kubera urukundo yemera no gupfa.

Ati “Kubera urukundo, yihinduye umugati utanga ubuzima, kugira ngo hatagira usonza ahubwo buri wese abone ifunguro ry’ubuzima buhoraho, niba dushaka ko ubuzima butsinda urupfu n’akarengane, ntugakomeze gutuma muntu yamburwa icyubahiro”.

Arongera ati “Dukwiye gukurikira inzira ya Kirisitu y’ubukene, dusangira ubuzima bwacu kubera urukundo, tumanyura umugati wo kubaho kwacu, twifatanyije n’abavandimwe bacu duhereye ku b’intamenyekana n’abakene, kugira ngo uburinganire bugerweho”.

Mu kwizihiza uwo munsi mu Rwanda, mu butumwa bwa Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, ushinzwe Caritas mu Rwanda, agendeye ku butumwa bwa Papa, yasabye abakirisitu gusangira n’abakene babagaragariza umutima w’urukundo n’icyubahiro bakwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka