Papa Francisco yatumiwe mu kwizihiza Yubile y’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda

Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda basabye Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi, Papa Fransisko, kuzaza kwifatanya na bo muri Yubile y’imyaka 125 ishize u Rwanda rwakiriye Ivanjili, bazizihiza mu 2025.

Antoine Cardinal Kambanda aganira n'itangazamakuru
Antoine Cardinal Kambanda aganira n’itangazamakuru

Ibi byatangajwe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR), mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 23 Werurwe 2023, cyagarukaga ku ruzinduko baherutsemo i Roma, “Visita Ad Limina Apostororum”.

Muri icyo kiganiro yagarutse kuri bimwe mu byo Kiliziya iteganya gukora, mu rwego rwo kwitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 125 y’iyogezabutumwa mu Rwanda.

Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko mu rugendo rwabo baherutsemo i Roma, batumiye Papa Fransisko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, kuzaza kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwizihiza iyo Yubile.

Yagize ati “Ni byo twarabikoze, twaramutumiye. Icyakora nta gisubizo yaduhaye. Mugomba kumenya ko buriya na we ari nk’umukuru w’Igihugu. Abasenyeri baramutumira ariko biba bisaba ko n’Igihugu na cyo cyamugezaho ubusabe nk’ubwo”.

Mu bindi Antoine Cardinal Kambanda yagarutseho kuri uru ruzinduko, ni uko Papa Fransisko yahaye buri wese muri bo umwanya wo kumugezaho uko iyogezabutumwa riteye mu Rwanda, ndetse n’ibibazo bahura na byo.

Papa Francisco yatumiwe mu kwizihiza Yubile y'imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda
Papa Francisco yatumiwe mu kwizihiza Yubile y’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda

Uru rugendo Abepiskopi Gatolika bakorera i Roma buri myaka 5 ruzwi nka Visita Ad Limina Apostorolum, abo mu Rwanda barukoze kuva ku wa 6 kugeza ku wa 11 Werurwe 2023.

Ni urugendo aba bepisikopi bakoze mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda, irimo kwitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 125 y’ubukristu mu Rwanda. Baruherukaga muri Werurwe 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka