Padiri Ubald yihereyeho yereka abacitse ku icumu ko kubabarira bijyana n’impuhwe

Ababanye na Padiri Ubald Rugirangoga mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge baratangaza ko yagize uruhare runini mu kubahindurira ubuzima kuko bongeye kubana neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Padiri Ubald yihereyeho yereka abacitse ku icumu ko kubabarira bijyana no kugira impuhwe
Padiri Ubald yihereyeho yereka abacitse ku icumu ko kubabarira bijyana no kugira impuhwe

Bamwe mu batanga ubuhamya bw’ibyo Padiri Ubald yabakoreye harimo abafungiwe icyaha cya Jenoside bireze bekemera icyaha bakanagisabira imbabazi, ubu bakaba bararangije ibihano bagataha.

Hari kandi abagifungiye icyo cyaha ariko bahawe imbabazi nyuma y’uko uwo mupadiri atangije imyiherero ku bacitse ku icumu rya Jenoside, akabigisha ibyiza byo gutanga imbabazi bakabohoka bakemera kuzitanga.

Hari kandi abarokotse Jenoside bakize ibikomere kubera ko bari bamaze kwerekwa uko bagomba kubana n’ababiciye imiryango, imbuto y’ubumwe n’ubwiyunge hagati yabo ikaba yarongeye kubabanisha n’ababahemukiye kugera ku rwego rwo gushyingirana.

Padiri Ubald yitanzeho urugero rw’umutima w’impuhwe ku wababariwe

Umurinzi w’Igihango Padiri Ubald Rugirangoga watabarutse, ubwe yatangije urugendo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge mu bakirisitu yayoboraga, maze yiyemeza kubabarira uwahoze ari burugumesitiri wa Komini Karengera wagize uruhare mu rupfu rw’umuryango we.

Uwo mugabo wishe nyina wa Ubald n’ababavandimwe be igihe yarafunzwe, umugore we yitabye Imana maze Padiri Ubald yiyemeza kurihira impfubyi zari zisigaye amashuri mu rwego rwo kwereka abacitse ku icumu rya Jenoside ko kubabarira bya nyabyo biherekezwa n’umutima w’impuhwe.

Yagize ati “Kubababrira nyabyo bigomba kujyana n’umutima w’impuhwe, ni yo mpamvu nababariye uwanyiciye umuryango, kandi nkiyemeza no kugira impuhwe, niyemeza kurihira abana be amashuri. Umuhungu we yarangije kaminuza mu by’ubwubatsi ubu ni umwubatsi”.

Ati, “Mushiki we yarananduhije cyane kuko yarangije mu Rwanda ashaka kujya kuminuza hanze aza ansekera ati, rero naratsinze neza ariko nshaka kuba dogiteri, ndemera ndamurihira ajya kwiga hanze. Nangaga ko azagira ipfunwe ryo kujya abonwa nk’umwana w’uwishe umuryango wanjye, ubu ni dogiteri ibyo byatumye abakirisitu nayoboraga babona ko nabo bakwiye kundeberaho barabikora”.

Abakirisitu biyemeje guhinduka nyuma yo kurebera kuri Padiri Ubald

Sinzabakwira Straton wari burugumesitiri wa Karengera akagira n’uruhare mu kwica umuryango wa Ubald Rugirangoga, avuga ko yafungiwe icyaha cya Jenoside akumva inkuru ko abana be barihirwa n’uwo yiciye, icyo gihe ngo byamuhaye imbaraga zo kuvugisha ukuri ku byabaye anashishikariza bagenzi be kwirega no kwemera icyaha kuko yari anabazi yabayoboye.

Agira ati, “Njyewe na Ubald twahuriye ahantu nari nagiye gutanga ubuhamya, ni uko nkimubona ntabwo nari nzi ko yanahaje mpita ntangirira kuri we musaba imbabazi arazimpa, anarenzaho arihira abana banjye amashuri, umugore wanjye yari amaze gupfa. Abana banjye ubu barangije amashuri umwe ni dogiteri, twariyunze Padiri Ubald ntako nabona mushimira”.

Ibiganiro by’isanamitima byatangijwe na Padiri Ubald byagize akamaro gakomeye muri Paruwasi yose ya Mushaka yayoboraga, muri Diyosezi ya Cyangugu kuko ari na ho hatangirijwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge bikaza gukwira hirya no hino mu Gihugu.

Uwishe yashyingiye uwo yiciye

Mukakabera Bernadette wiciwe umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi yigishijwe ibyiza byo gutanga imbabazi kugeza ubwo abohotse akemera no kwakira umukazazana ukomoka mu muryango wamwiciye umugabo.

Ni ibintu ngo bitabanje kurebwa neza na benshi ku buryo na Mukakabera ubwe yageze aho agira impungenge ariko zaje gushira kubera ko uwo mukazana we yari yarakomeje kugaragaza ko ababajwe n’ibikorwa bibi se yakoze.

Agira ati, “Uwo mukobwa ari mu bagize uruhare mu kunsaba kubabarira se, maze kumuha imbabazi umukazana wanjye ntiyongeye kuva mu rugo, yakomeje kumba hafi akantekera akantungura ngasanga yakoze imirimo yose”.

Yongeraho ati, “Umuhungu wanjye w’umusirikari yansabye kumushakira umugore wazajya amuhingira imyaka, ni uko ndamubwira nti dore umugore ni uyu. Baje kubyemeranya ariko abantu batangira kuvuga ko bidashoboka, naje gucika intege ngira ngo ntibyashoboka koko ariko umuhungu wanjye amara impungenge ambwira ko mu gisirikare nta moko abamo ni uko ndabashyingira”.

Yankurije Donatha ukomoka mu muryango wishe umugabo wa Mukakabera akaza no gushyingirwa umuhungu we, avuga ko kumvisha umuryango we gushyingiranwa n’uwo umukunzi we bitari byoroshye.

Ati, “Baravugaga ngo buriya uriya muhungu arashaka kuzihorera se kuri njyewe, bakavuga ngo azanta, noneho tuza no kigira ibyago ntitwahita tubona urubyaro, nabwo akomeza kunyihanganira kuko dukundana cyane, kugeza tubonye abana ubu tubyaye gatatu”.

Umubyeyi wa Yankurije Donatha wari umaze gufungurwa ku byaha bya Jenoside avuga ko nawe yatunguwe no gusanga ugiye kumubera umukwe, akomoko mu muryango yahemukiye. Yishimiye kuba abana barateye intambwe nziza yo kurwanya amacakubiri n’urwikekwe bakongera kuremya imiryango.

Ati “Numvaga ko bitashoboka, ariko mbajije umukobwa akambwira ko babyumvikanyeho naremeye baza gusaba barakwa ndabashyingira. Padiri Ubald niwe soko ya byose kuko ari we watumye nongera guhura n’abo nahekemukiye, tukabasaba imbabazi nabo bakaziduha ubu abana banjye bari kubaka umuryango kandi nanjye mbanye neza n’abo nahemukiye nta kibazo twariyunze”.

Padiri Ubald ntazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda

Komisiyo y‘Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), igaragaza ko Padiri Ubald Rugirangoga ari umurinzi w’Igihango utazibagirana mu mitima y’Abanyarwanda, baba abakiriho n’abazavuka kuko yagize uruhare runini mu kongera kubabanisha.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter rwa NURC, bugaruka ku bikorwa by’indashyikirwa bya Padiri Ubald, buvuga ko yaranzwe no gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, kuba inyangamugayo, kuvugisha ukuri, ubworoherane, kwicisha bugufi, kwanga no kurwanya akarengane, kwiha agaciro no kugira uruhare mu kurwanya amacakubi na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ubu butumwa kandi bukomeza bugaragaza ko Padiri Ubald Rugirangoga yagize uruhare mu kugarura no kubungabunga Igihango cy’Ubunyarwanda yitangiye n’umutima we wose uhereye muri Paruwasi ya Mushaka muri Diyosezi ya Cyangugu, ibikorwa bitazibagirana mu mateka y’Abanyarwanda.

Ubwo butumwa busoza bugaragaza ko Padiri Ubald yagize uruhare runini mu rugendo rw’isanamitima binyuze mu gusaba imbabazi no kuzitanga, no kuvugisha ukuri mu komorana ibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Diyosezi ya Cyangugu izirikana uko Padiri Ubald yafashije abakirisitu n’Abanyarwanda muri rusange

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro Musenyeri Célestin Bizima avuga ko ibikorwa by’indashyikirwa bya Padiri Ubald Rugirangoga byakwiriye muri Paruwasi zitandukanye, hirya no hino mu gihugu no hanze y’imipaka y’u Rwanda.

Avuga ko Padiri Ubald yigishije Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda kugera muri paruwasi nyinshi kandi yajyaga no mu bindi bihugu nka Amerika n’ahandi kuganira ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Agira ati, “N’ubu ikigo yashinze yanayoboraga cyitwa ‘Ibanga ry’amahoro’ kiratanga umusaruro kuko abantu bose baza kuhashakira amahoro bagasenga bagakira indwara za Roho n’iz’umubiri. Padiri Ubald yagize uruhare runini mu bumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda kuko yakundaga amahoro, akaba umuntu w’amahoro”.

Ati, “Ibyo abantu bazamwibukiraho ni byinshi nk’umuntu wifuzaga ko abantu bose bagirana ubumwe buri wese akabona mugenzi we nk’umuvandimwe we kandi byarashobotse, abantu barongera babana mu mahoro”.

Rusizi: Abasaga 800 bemeye icyaha cya Jenoside barirega banasaba imbabazi kubera Padiri Ubald

Ubuyobozi bwa gereza ya Rusizi butangaza ko Padiri Ubald yafashije cyane mu isanamitima ubwo yatangizaga ibiganiro byo kubohoka no kuvugisha ukuri kugira ngo abantu bakoze Jenoside babohoke banabohore imiryango bahemukiye n’iyabo bwite.

Umuyobozi wa gereza ya Rusizi avuga ko nibura abafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 1200, abasaga 800 bamaze kwemera icyaha, basaba imbabazi kandi barazihabwa, urugendo rugikomeje.

Ibyo ngo byagize uruhare runini mu gutuma amakuru ku byaha bya Jenoside amenyekana, harimo no kuranga ahajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside.

Agira ati “Padiri Ubald yaradufashije cyane nko mu myaka ine ishize kuko abari bafungiye icyaha cya Jenoside barireze bemera icyaha banasaba imbabazi kandi barazihabwa. Ibyo bituma uwo tugorora atuza kandi akitegura kuzasubira mu muryango nyarwanda nta rwikekwe kuko aba yarahawe imbabazi”.

Padiri Ubald Rugirangoga yavukiye muri Diyosezi ya Cyangugu Paruwasi ya Mwezi mu Karere ka Nyamasheke ku itariki ya 16 Gicurasi 1956, atabaruka ku itariki ya 08 Mutarama 2021.

Yatabarutse yemeza ko urufunguzo rw’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda rufitwe na buri wese yaba uwakoze Jenoside yaba n’uwo yiciye, gutyo ko bikwiye gukingurirana ngo buri wese agere ku mbabazi no ku mahoro.

Yakoreye umurimo w’iyogezabutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke, mu karere ka Nyamasheke no muri Paruwasi ya Mushaka mu Karere ka Rusizi, Imana imwakire mu bayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka