Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana

Padiri Ubald Rugirangoga wari umaze iminsi arembeye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana mu ijoro ryakeye, nk’uko amakuru yatangajwe na Musenyeri Hakizimana Célestin uyobora Diyoseze ya Gikongoro abivuga.

Padiri Ubald Rugirangoga
Padiri Ubald Rugirangoga

Padiri Ubald Rugirangoga yamenyekanye cyane mu bikorwa byo gusengera abarwayi.

Musenyeri Hakizimana Célestin, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro akaba n’umuyobozi wa Diyoseze ya Cyangugu Padiri Ubald yabarizwagamo, yemereye Kigali Today iby’urupfu rwe, avuga ko yaguye muri Leta zunze ubumwe za Amerika azize uburwayi bw’ibihaha yasigiwe na Covid-19.

Padiri Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 ari umupadiri, aho kuri ubu yari Umupadiri wa Diyoseze ya Cyangugu ariko agakunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu aho aba ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.

Yavutse muri Gashyantare 1955 mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu (mu Ntara y’Iburengerazuba), Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi.

Padiri Ubald yize amashuri abanza i Rwabidege kuva 1962 kugera 1968. Ayisumbuye yayize mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo ku Nyundo kugera mu 1973 aho yaje kwirukanwa azira ubwoko bwe, ajya kuyakomereza i Burundi.

Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1978, aza gukomeza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda.

Yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984, abuherwa i Mwezi.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangije muri Paruwasi ya Mushaka muri Dyoseze ya Cyangugu, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 25 )

Padiri yari intwari abo yasengeye akabakiza ni benshi.imana imwakire mu bayo

Elias yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Padiri yari intwari abo yasengeye akabakiza ni benshi.imana imwakire mu bayo

Elias yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Padiri yari intwari abo yasengeye akabakiza ni benshi.imana imwakire mu bayo

Elias yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Kwitaba Imana si ikintu kibi.Padiri aho uri udusabire !

MUKESHA yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Padiri Ubald genda amahoro wa ntwari. nkwibukacyane i Nyamasheke. Ubwo wanze gusiga inama waragijwe, ugire urugendo rwiza unsanzeyo inshuti, ababyeyi n’abavandimwe bagutanzeyo.

ugereyo amahoto yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Yabaye umushumba mwiza.Imana yakire Roho Ye

Emile Mukiza yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Mwizina Rya diocese ya kabgayi paruwase kayenzi santrari ya nyamirama tumwifurije iruhuko ridashira,Imana imwakire mubayo,twamukunda twese umuryango wabemera.Nyagasani aguhe ubuturo buhoraho kd ujye udusabira.

Mama Christian yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Roho z’intungane ziri mubiganza byayo.

Callixte yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Igihe Mose yari acyuye igihe uwiteka yabwiye Aroni ati urakomezanya n’ubwoko bwange mukomeze mujye mu gihugu nasezeraniye ba sogokuruza banyu.Naruhukire mu mahoro uwiteka yisubije uwe ntacyo tuburana,azadushakire undi uzajya udusengera.

MUHAWENIMANA yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Nyagasani namwiyereke iteka aruhukire mumahoro kd twamukundaga ark nyagasani amukunze kuturusha

Gasasira felix yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Imana imwakire mubayo.ndemeza ko roho yakiriwe na nyiribirema

Gatoto yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

imana imwakire mubayo gusa duhombye umuntu w’intwari.

NDORIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka