Video: Padiri Ubald Rugirangoga yasezeweho bwa nyuma

Padiri Ubald Rugirangoga witabye Imana ku itariki 8 Mutarama 2021, aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasezeweho bwa nyuma anashyingurwa ahitwa ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere kaRusizi kuri uyu wa kabiri tariki 2 Werurwe 2021.

Padiri Ubald yasezeweho bwa nyuma
Padiri Ubald yasezeweho bwa nyuma

Ni Umuhango wabimburiwe n’Igitambo cya misa yo kumusezeraho, cyabereye muri Kiriziya yubatse muri Centre Ibanga ry’Amahoro muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, giturwa n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Musenyeri Hakizimana Céléstin.

Icyo gitambo cya misa cyari cyanitabiriwe n’uherutse kugirwa Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu Padiri Ubald yabarizwagamo, Musenyeri Sinayobye Edouard, Umushumba wa Diosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Harolimana Vincent n’abandi bihayimana, abavandimwe ba nyakwigendera, abo mu muryango we n’inshuti.

Mu Butumwa bwatanzwe na Musenyeri Hakizimana, bwagarutse ku kwihanganisha abasigaye, gusaba abakirisitu n’abihayimana kugera ikirenge mu cya Padiri Ubald, by’umwihariko bakomereza aho yari agejeje, kugira ngo ibikorwa byiza byamuranze bitazigera bizima.

Yagize ati “Ibikorwa byaranze Padiri Ubald byo gusengera abarwayi ndetse no kwita ku Bumwe n’Ubwiyunge, tubikomerezeho kugira ngo n’aho azaba ari, azakomeze kubona ko yasize abafite ishyaka ry’uko bitasubira inyuma”.

Akomoza ku bikorwa byo gusana imitima no gushishikariza abantu kubana mu mahoro byaranze Padiri Ubald, Musenyeri Hakizimana yagize ati “Abo yafashije gusana imitima no komora ibikomere ndabasaba kudaheranwa n’agahinda no kutiheba ngo bibwire ko umubyeyi wabo apfuye. Uyu ahubwo ni umwanya wo kumuherekeza mu byishimo kuko agiye hafi y’Imana aho azajya atuvuganira”.

Mu bandi babanye na Padiri Ubald igihe kinini bagarutse ku buhamya bw’ubuzima bwamuranze, barimo murumuna we, Rugwizangoga Révélien washimangiye ubumuntu, urukundo, ubushake n’ishyaka Padiri Ubald yakuranye, bikarenga kugirira akamaro umuryango we bikagirira n’abandi bantu akamaro yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Rugwizangoga yanavuze uko mu mabyiruka yabo bagize igihe cy’imibereho myiza ariko y’igihe gito, kuko ise ubabyara amaze kwicwa mu mwaka w’1963, Ubald wari ufite imyaka 7 ari na we mfura mu bo bavukanye, batangiye urugendo rw’ubuzima butari bworoshye.

Yagize ati “Kuva mu buto bwe Ubald yakuze aba hafi ya nyina, kandi akitwara neza mu buryo budasanzwe. Umubyeyi we amaze kwicwa, ntiyahwemye gukomeza kuba hafi ya nyina n’ubwo byari ibintu bimukomereye kandi akiri umwana muto. Yafashije nyina kurera neza abo bavukana kandi abifatanya no kwiga”.

Yongeyeho ati “Padiri Ubald yakuriye mu buzima bw’umuruho no kugirirwa urwango rushingiye ku macakubiri, ariko ntibyamubujije kubyihanganira, agira urukundo n’ubusabane ntawe arobanuye, by’umwihariko afata iya mbere mu kunga abantu no kubatoza umuco yari yarakomoye ku mubyeyi we”.

Yabwiye abitabiriye umuhango wo gusezera kuri Padiri Ubald ko uretse kuba mukuru we, yanamufaga nk’umubyeyi, inshuti nziza akaba n’umujyanama we w’ikirenga bitewe n’ubunararibonye yari afite.

Mu bandi bakoranye bya hafi na Padiri Ubald, barimo n’Umunyamerika Katsey Long. Mu gihe cy’imyaka isaga 12 bamaze bakorana bya hafi mu birebana no gushyigikira gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yashimangiye ko atahwemye kugaragaza ishyaka n’ubushake mu byo yakoraga.

By’umwihariko yagarutse ku buzima bwa Ubald mu minsi ye yanyuma, dore ko ari n’umwe mu bamubaye hafi ubwo yari arwariye muri Leta zunze ubumwe za Amerika kugeza ashizemo umwuka.

Yavuze ko mu bubabare Padiri Ubald yagize, atahwemye kwisunga Imana no kwiyumvisha ko mu burwayi yagiye hari umugambi Nyagasani yari amufiteho.

Mu muhango wo gusezera kuri Padiri Ubald kandi, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem, yavuze ko igihugu n’Akarere ayoboye bitakaje umuntu w’ingirakamaro, uzahora yibukirwa ku bikorwa byo kunga abantu no kubafasha mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Yanashimye uko Ubald atahwemye gufatanya n’Ubuyobozi mu kugirana inama mu bikorwa bitandukanye, byaba ibyaberaga mu Karere ka Rusizi bireba inzego z’ibanze n’ibyabaga byateguwe na Padiri Ubald ubwe.

Kayumba, yasabye ko ubufatanye bukomeza hagati ya Diyosezi ya Cyangugu n’Ubuyobozi, kugira ngo ibikorwa Padili Ubald yaharaniye n’amateka yanditse bidasibangana.

Yagize ati “Ibikorwa yakoreye muri Diyosezi ya Cyangugu kuva akiri muto, agakurana umurava kugeza ubwo abiba imbuto zo kunga abantu, mu rugendo rwari rukomeye ariko rwarashobotse. Padiri Ubald aragiye, ariko natwe dukomeze dufatanye, twubakire kuri iyo ntambwe dukomereze aho yari agejeje”.

Padiri Ubald yashyinguwe ku Ibanga ry'Amahoro
Padiri Ubald yashyinguwe ku Ibanga ry’Amahoro

Padiri Ubald Rugirangonga yitabye Imana tariki 8 Mutarama 2021 azize indwara y’Ibihaha byashegeshwe na Covid-19 yabanje kurwara. Akaba yari amaze imyaka isaga 32 ari Umupadiri.

Yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Karengera Segiteri ya Rwabidege muri Paruwai ya Mwezi, muri Gashyantare 1955.

I Rwabidege ku ivuko n’ubundi kuva 1962 kugera 1968 niho Padri Ubald yigiye amashuri abanza. Ayisumbuye yayize mu Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo ku Nyundo kugera mu 1973 aho yaje kwirukanwa azira ubwoko bwe, ajya kuyakomereza i Burundi.

Amazeyo imyaka itanu yagarutse mu Rwanda mu mwaka 1978, akomeza mu iseminari nkuru ya Nyakabanda, ahabwa isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984 i Mwezi.

Inshuti za padiri Ubald ziyemeje gukomeza umushinga asize wo kubaka Centre Ibanga ry'Amahoro
Inshuti za padiri Ubald ziyemeje gukomeza umushinga asize wo kubaka Centre Ibanga ry’Amahoro

Mu mwaka w’1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, yabashije kurokoka ndetse ubwo yari irangiye, yiha intego yo kunga Abanyarwanda bari basigaranye ibikomere, aho yatangiriye ibikorwa by’isanamitima muri Paruwasi ya Mushaka ibarizwa mu Karere ka Rusizi.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangirije muri Paruwasi ya Musaka yo muri Diyosezi ya Cyangugu, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage zaje no kurenga imbibi, zikagera n’ahandi mu gihugu; bifasha benshi komora ibikomere byasizwe na Jenoside.

Aho yashyinguwe ku Ibanga ry’Amahoro mu Karere ka Rusizi, ni agace kegereye ikiyaga cya Kivu yari yaratunganyije, ahubaka ubusitani, Kiriziya n’izindi nyubako zitandukanye ngo abantu bajye bahakorera ingendo zibafasha gukira ibikomere, gusenga basaba amahoro, kubabarirana no kugira urukundo.

Reba Video igaragaza uko byari bimeze mu muhango wo kumusezeraho

Amafoto: Journal KINYAMATEKA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka