Padiri Sebahire Emmanuel yitabye Imana

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi, Sebahire Emmanuel, yitabye Imana mu ijoro rya tariki ya 26 Ukwakira 2022, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi bw’umutima.

Padiri Sebahire aha yaturaga igitambo cya misa
Padiri Sebahire aha yaturaga igitambo cya misa

Itangazo ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, rivuga ko Padiri Sebahire yazize uburwayi, gahunda yo kumuherekeza ikaba iiteganyijwe Tariki 29 Ukwakira 2022. Misa yo kumusezeraho izabera muri Paruwasi ya Regina Pacis saa saba z’amanywa, nyuma akazajya gushyingurwa mu irimbi ry’Abapadiri riherereye i Ndera.

Padiri Sebahire Emmanuel yari Umuyobozi wa Roho wa ‘Legio Mariae’ mu Rwanda, akaba yitabye Imana amaze imyaka 11 ahawe isakaramentu ry’ubupadiri.

Padiri Sebahire yatangiriye ubutumwa muri Paruwasi ya Shyorongi ari Padiri wungirije, nyuma y’imyaka itatu ari muri iyi Paruwasi, yakomereje ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Ruli nabwo ari Padiri wungirije anakurikirana amasomo muri kaminuza y’ubuforomo n’ububyaza, ahavana impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza.

Padiri sebahire Emmanuel yitabye Imana mu buryo butunguranye
Padiri sebahire Emmanuel yitabye Imana mu buryo butunguranye

Yakoze imenyerezamwuga mu bitaro bya Kibagabaga, ahavuye yakomereje ubutumwa muri Paruwasi ya Musha mu Karere ka Rwamagana, ahava ajya kuba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Shyorongi aho yari amaze imyaka ine ayobora iyo Paruwasi.

Yavutse tariki 25 Ukuboza 1977 muri Paruwasi ya Ruli, yahawe ubusaserodoti tariki 23 Nyakanga 2011 muri Paruwasi ya Shyorongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nyagasani amwakire mube.kandi nihanganishije umuryangowe, nibakomere Imana yisubije uwayo.

Nsabiyaremye fabien yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

Imana imwakire kuko mw’ijuru Kandi niyo izi ukuntu yabayeho hano kw’isi, que son ame repose en paix

Nzitatira Mbonyinkebe Nicodem yanditse ku itariki ya: 27-10-2022  →  Musubize

1abatesaroniki4:14/RIP.

sebera thacien yanditse ku itariki ya: 26-10-2022  →  Musubize

Igendere Emmanuel gusa Imana yagutoye igutuze iruhande rwayo. Impanuro wampereye muri St Pierre hamwe na Padiri Baptiste wo muri Diocese ya Gikongoro sinzazibagirwa. Wandemyemo byinshi ijambo rya nyuma ryawe nibuka wagize uti "Imana niyo itanga Kandi ibibazo uhurira nabyo mu byo yaguhaye ibikuramo ubukana biba bizanye kugusenya, ikakureramo ikizere n’ubushake bwo gukomeza kugukunda" Imana yo itoranya abeza nikwiyereke iteka uruhukire mu mahoro.

Theoneste NSENGUMUREMYI yanditse ku itariki ya: 26-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka