Padiri Rushigajiki Jean Pierre yasohoye indirimbo nshya

Padiri Mukuru wa Paruwasi Shyorongi mu karere ka Rulindo Jean Pierre Rushigajiki uzwi ku izina ryo kuva mu bwana rya ‘Pierrot’ ari na ryo akoresha no mu buhanzi, yasohoye indirimbo yise “Yobora Intambwe zanjye” igamije kwigisha Uburyo abantu badakwiye kwigenga muri ubu buzima ahubwo ko bakwiye kwegera Imana ndetse no kuyiragiza muri gahunda zabo.

Mu kiganiro Padiri Rushigajiki yagiranye na Kigali Today tariki ya 3 Mata 2023 yavuze ko asanzwe ari Umusaserodoti ariko akabifatanya no guhimba indirimbo z’Imana ndetse n’izo mu buzima busanzwe.

Ati “Jyewe ndi Padiri ariko nkaba n’umuhanzi niyumvamo impano yo gutanga ubutumwa mbinyujije no mu ndirimbo”.

Zimwe muri izo ndirimbo zitari izaririmbiwe Imana ni iyitwa YASIZE AVUZE igaragara no ku rubuga rwe rwa YouTube, ikagaragaramo umukinnyi wa Film uzwi ku izina rya TUKOWOTE, n’indi yitwa WIGIRA NABI.

Padiri Rushigajiki muri zimwe mu ndirimbo yaririmbye harimo ‘Niyeguriye Nyagasani’ yahimbye muri 2003, vuba aha akayiririmbana na Catholic all Stars, ikagaragaramo n’umuhanzi Mani Martin wiyunze na yo ngo bahimbarize hamwe Imana.

Indirimbo Nsanze Ineza, Nzabibwira Yezu na Yasize Avuze’ wazisanga ku rubuga rwe rwa YouTube. Izindi nka Hahirwa abagukunda, Ngwino roho w’Imana nzima, Nyohereza Nyagasani, Roho w’Imana udukomeze, Nzaririmba izina ryawe Yezu n’izindi z’Imana yahimbye ubu ziraririmbwa mu kiliziya.

Padiri Rushigajiki avuga ko hari indirimbo za Kiriziya Zikunze kwitwa “Ibisanzwe bya Misa” yagiye ashyira ku manota zirimo iyitwa Nyirubutagatifu, Ntama w’Imana, Tubabarire Nyagasani, Imana nisingizwe mu ijuru.

Impano ye avuga ko ayikomora mu gisekuru cye, kuko n’ubwo atabizi neza, yumva ko hari abari bazi gucuranga bakoresheje ibikoresho gakondo birimo inanga n’imiduri.

Ubuhanzi bwe yabutangiye akiri muto ariko aza kubukomeza yiga muri seminari nto. Ageze iseminari nkuru yakomeje kuba umuririmbyi ndetse n’umucuranzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nakomeze ahamye inganzo ubutumwa busakare hose

Alphonse yanditse ku itariki ya: 4-04-2023  →  Musubize

Uyu mupadri naramukurikiranye pe. Ibya muzika ni utuntu twe

Koboyi yanditse ku itariki ya: 4-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka