Padiri Nahimana yatangaje itariki yo kugaruka mu Rwanda

Nyuma y’uko mu kwezi kw’Ugushyingo Padiri Nahimana Thomas agerageje gutahuka ntarenge muri Kenya, yongeye gutangaza ko azagera mu Rwanda muri Mutarama 2017.

Itariki Nahimana azagarukiraho mu Rwanda ifitanye isano n'amatariki y'ibikorwa bya Parimehutu ya Kayibanda wasaga n'Umwana wa Musenyeri Perraudin
Itariki Nahimana azagarukiraho mu Rwanda ifitanye isano n’amatariki y’ibikorwa bya Parimehutu ya Kayibanda wasaga n’Umwana wa Musenyeri Perraudin

Uyu mugabo wihaye Imana akaza kubivamo afata inzira yo gukora politiki yatangaje itariki yo kugaruka mu Rwanda, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yavuze ko afite uburenganzira bwo kugaruka mu gihugu cye.

Ku wa 28 Mutarama 2017 ni yo tariki yatangaje ko azagaruka mu Rwanda hamwe n’itsinda rye baje gukora politiki. Iyi tariki irasanzwe ariko amateka yihishe inyuma yayo aratangaje cyane.

Imyaka 56 izaba ishize, kuri iyo tariki mu 1961 Minisitiri w’Intebe, Gregoire Kayibanda ahamagaye abarwanashyaka ba MDR-Parmehutu bari batowe bavaga igihugu cyose bafata umwanzuro ko bakuyeho ubwami.

Iyi nama yabereye muri Gitarama ubu ni Mujyi wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.

Muri iyi nama kandi hemejwe ko hategurwa Kamparampaka ishyirwa ku wa 25 Nzeri uwo mwaka.

Amatora yaranzwe no gushyira imbere ubwoko yasojwe icyo abarwanashyaka ba MDR bashakaga kigezweho, hajyaho repubulika ubwo.

Urugendo rwerekeza ku butegetsi rwa Kayibanda abifashijwemo na Musenyeri Andre Perraudin wayoboraga Kiliziya rwatangiye mu myaka 1957.

Afatanyije n’abandi banyabwenge icyenda banditse ibaruwa yiswe “Manifeste des Bahutus” yasabaga impinduka mu mibereho y’Abanyarwanda.

Ubwo abatutsi bicwaga, abandi bakameneshwa mu 1964, Kayibanda yavuze ko Abatutsi badakwiye kwemererwa kugaruka mu Rwanda, bibayeho byaba ari inzira yo kongera kugira Abahutu abacakara babo.

Umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu, IBUKA, Dr. Jean Pierre Dusingizemungu yizera ko akwiye kuryozwa amagambo avuga.

Yagize ati “Uyu mupadiri avuga amagambo ashotora by’umwihariko abacitse ku icumu. Nk’umunyarwanda afite uburenganzira bwo kugaruka mu gihugu cye, twizeye ko tuzabona ubutabera.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

NAJYANE IZO POLITIC ZE ITAZADUSUBIZA AHI TWAVUYE DORE KO UZIHAYE UMWANYA ZATURA UBU TWESE TURI ABANYARWANDA

gasaza yanditse ku itariki ya: 21-12-2016  →  Musubize

Politic ya padiri nahimana ndabona nta shingiro ifite!

Gacuma yanditse ku itariki ya: 21-12-2016  →  Musubize

Ariko abanyarwanda mwabaye mute, nkawe wiyise Vita uhubuka uvuga ngo ni Interahamwe hari aho wabonye ashakishwa mu bakoze Genocide???? mumureke aze yirebere Democratie abanyarwanda tugezeho ariko kurwana ishyaka si uko bikorwa, Uwo tuzatora turamuzi

theos yanditse ku itariki ya: 21-12-2016  →  Musubize

Uwomunyarwanda rwose azaze agerageze amahirwe ye, yiyamamaze ni uburenganzira bwe busesuye nk’ubw’undi munyarwanda wese.
Apfa kuba nta cyaha yigeze akorera abanyarwanda, nta bikorwa bisenya umutekano n’ubumwe bw’abanyarwanda yakoze, kandi yemera amategeko ya Republika y’u Rwanda, yubaha na Constitution.
Azaze yiyamamaze rwose, apfa kuba yujuje ibyangombwa bisabwa kuri icyo gikorwa.

rwagasana gerard yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

Buriya ntabwo umuntu ashobora kwigomeka ku Mana, Padiri ashobora kuzisanga yicaye mu ishuri ashyira ubwenge ku gihe yibuka uko yari yarahamagawe ngo akorere Imana, nyuma y’agashavu kenshi azafata ishapure na Bibiliya ahere ku bamwegereye cyane ko bo bizoroha kumenya ibyaha biri muri dossier zabo. ubwo rero naze ajye kuyobora Kiriziya yo mu rutare na Yona yemeye ageze mu nda y’igifi

tity yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

Interahamwe padiri Nahimana ntabwo azi aho Urwanda rugeze muri byose, ntabwo azi umukono akina ko ari kwicenga maze ukitsinda igitego. Naze ye, naze kabisa maze uhure n’ubutabera bwo mu Rwanda, naba umwera nzaba ndora.
Ameze nka babandi ba "CARGO CULT" aracyategereje ko ibyo muri PAMEHUTU bigaruka.....:-)Ngaho nakomeze erebe hejuru..., ategereze Cargo Cult izagaruka.

Vita yanditse ku itariki ya: 20-12-2016  →  Musubize

Uwo munyarwanda Padiri bamureke atahe harisanga kabisa.kandi ndangire icyo yishisha amahoro niyotse m’urwanda. Ibyo yavuze na mahame ye reka ababishizwe bazamubaze. Padiri komera cyane urisanga mu gihungu cya kubyaye!

Pastor Anicet Rwaka yanditse ku itariki ya: 19-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka