Padiri n’umukobwa wamushinje kumusambanya bakiriye bate ibisubizo bya DNA?

Mu gihe ibisubizo bya DNA byamaze kugaragaza ko Padiri Dukuzumuremyi Jean Léonard atari we se w’umwana nk’uko yabishinjwaga, Kigali Today yegereye abarebwa n’icyo kibazo bombi mu rwego rwo kumenya uko bakiriye ibisubizo bya DNA.

Ibisubizo bya DNA kuri iki kibazo byaje bigaragaza ko Padiri Dukuzumuremyi atari we se w’umwana yashinjwaga.

Padiri Dukuzumuremyi wahoze akorera ubutumwa muri Paruwasi Gatolika ya Mbogo mu Karere ka Gakenke, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Gakenke, ku itariki 11 Gicurasi 2020, akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda.

Nyuma y’uko atawe muri yombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Gakenke rwaburanishije Padiri mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa, ahanishwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ni icyemezo Padiri atishimiye ahita ajuririra Urukiko rwisumbuye rwa Musanze, aho nyuma yo kumva ubwiregure bwe ku byaha yashinjwaga mu rubanza rw’ubujurire rwasomwe ku itariki 15 Kamena 2020, ibyo birego byose byateshejwe agaciro nyuma y’ubushishozi bw’Ubucamanza, Urukiko rutegeka ko Padiri Dukuzumuremyi ahita arekurwa aho yasabwe kujya yitaba urukiko mu minsi yagenwe.

Nyuma y’uko Padiri arekuwe, ikimenyetso kimwe cyari gisigaye ni ugupima utunyangingo (DNA) twa Padiri n’utw’umwana wari utegereje kuvuka kugira ngo hamenyekane ukuri kuri icyo kibazo.

Nyuma y’uko umwana w’umukobwa avutse, hapimwe DNA, ibisubizo bigaragaza ko Padiri atari we se w’umwana, nk’uko Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ni byo koko twamenye ko igisubizo cya DNA cyagaragaje ko Padiri Dukuzumuremyi atari we se w’umwana, ubwo ibizakurikiraho muzabimenyeshwa”.

Padiri yakiriye ate icyo gisubizo cya DNA?

Padiri Dukuzumuremyi yirinze kugira byinshi abivugaho, avuga ko ibisobanuro byose mu bibazo bye yabihariye Umwunganira mu by’amategeko.

Icyitegetse Godelieve, umwe mu bunganira Padiri muri urwo rubanza, agaragaza uburyo yakiriye iyo nkuru.

Ati “Ni inkuru nziza kuri njye umwunganizi wa Padiri ukekwa, ni n’inkuru nziza k’ukekwa. Buriya ibimenyetso byatanzwe mbere byose wabonaga nta kuri bifite, ari ibimenyetso bishingiye ku guhuzagurika no gupfundapfundika, ariko iyi DNA ni ikimenyetso cya Kamarampaka, ubu rero biradushimishije tubonye intwaro ikomeye yo guhinyuza ikinyoma”.

Yavuze ko ibyashinjwe Padiri byamukomerekeje mu buryo ndengakamere, kuko ngo byamusize icyasha kandi ari umuntu ufite imbaga y’abantu ashinzwe gutoza urugero rwiza.

Icyitegetse yongeyeho ati “Ni igipimo ndengakamere cy’agahinda, kuba uri Intore y’Imana uhagarariye rubanda, bakagushinja icyaha nka kiriya, bakagushinja uwo ushinzwe ukwiye kurengera, ni ibintu byamukomerekeje, ndumva ari indengakamere. Iyo nza kuba ndi we, byari kuba birenze biri ku gipimo cya 110/100”.

Ababyeyi b’umwana ushinja Padiri na bo hari icyo babivuzeho

Mu gushaka kumenya icyo ababyeyi b’uwo mwana ushinja Padiri kumusambanya no kumutera inda babivugaho, Kigali Today yabegereye aho batuye muri Santarali ya Buheta Paruwasi ya Mbogo iherereye mu murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke, bemeza ko nta pfunwe bibateye imbere ya Padiri kuko batigeze bamushinja ibyaha umwana wabo yamureze.

Ntuyimana Celestin se w’uwo mwana yatangaje ko uwo mwana ari we wifatiye umwanzuro wo kujya kurega Padiri, ngo ntibigeze bamenya ko hari ikibazo afitanye na Padiri, gusa ngo bafata Padiri Dukuzumuremyi nk’umuntu usanzwe abagira inama nziza nk’abandi bakirisitu bose ashinzwe.

Yavuze ko yatunguwe no kumva ko Padiri bamufunze biturutse ku mukobwa we, ni ho ahera avuga ko kugeza ubu adatekanye.

Ati “Umwana yari yaragize ikibazo mu mwaka ushize akuramo inda, nkimara kumenya ko atwite inda ya kabiri yagiye kwa muganga baramugumana sinabona uko muganiriza ngo menye ngo ni nde wamuhohoteye”.

Arongera ati “Naje gutungurwa no kumva ngo RIB yafunze Padiri kubera umukobwa wanjye, na n’ubu uwo mwana ntacyo ndabimubazaho naguye mu kantu. Bamwe banshinja kugira uburangare bwo kudatanga amakuru ariko sinari gutanga amakuru ntazi.”

Ati “Kurega Padiri nta ruhare namba nigeze mbigiramo, ariko se nari kubigiramo uruhare nte ko uwo munsi Padiri afatwa natwe badutumyeho turitaba n’umugore turegwa kuba twaracuruje umwana kuri Padiri bikadutungura, murumva twari kugira uruhare mu kumurega gute? twaguye mu kantu, nta kintu na kimwe dupfa na Padiri”.

Uwo mubyeyi avuga ko rimwe uwo mwana yigeze kunanirana yikura mu ishuri, ababyeyi be bamujyana kwa Padiri ngo abafashe kumucyaha.

Ati “Umwana twigeze kumujyana kwa Padiri yabaye akarara yataye ishuri, bwari uburyo bw’igitsure tuvuga tuti ni tumuregera Padiri wenda arahinduka. Hari n’ubwo yajyaga i Kigali tutabishaka urumva rero ko tutamenya aho yagiye akorera ayo mafuti”.

Uwo mubyeyi aravuga ko yiteguye gusaba Padiri imbabazi mu gihe icyaha aregwa cyaba kitamuhamye kuko asanga ntacyo bapfa.

Ati “Iyaba abantu bose babashaga kubona urengana byafasha buri wese korohera undi, no mu rubanza ibi nkubwiye ni byo navuze sinigeze nshinja Padiri, n’ubu mpuye na Padiri reka nkubwize ukuri, nta gihunga nagira sinamwikanga, erega ni umubyeyi wize Iyobokamana akwiye kwihanganira umusaraba, kandi ndamuzi nta kibazo yangiraho, gusa ntabwo nakumbwira ngo ndishimye cyangwa ndababaye kubera ko ngitegereje ngo bazampa ikihe gisubizo cy’uriya mwana, menye ngo ni uwa nde.”

Gusa ngo ikibazo bafite ni icy’abakirisitu bakomeje kubaha akato babashinja ubugome bakoreye Padiri, ubu we n’umuryango we bakaba bafite ipfunwe ryo kujya mu Misa.

Kigali Today kandi yaganiriye n’uwo mwana ushinja Padiri ku musambanya avuga ko yatunguwe no kumva ko DNA yagaragaje ko umwana atari uwa Padiri kandi we azi neza ko ari uwe.

Yagize ati “Nanjye birantangaza impamvu batambwira icyo gisubizo nakomeje kubyumva ahandi bavuga ko umwana atari uwa Padiri kandi njye nzi neza ko ari uwe bingora kubyakira”.

Uwo mukobwa yakomeje kugaragaza impungenge z’abashaka ibimenyetso ku byaha ashinja Padiri, aho ngo yatunguwe no kumva bavuga ko Padiri adasiramuye kandi we abizi neza ko asiramuye.

Ati “N’ubu nabisubiramo, Padiri arasiramuye, abavuze ko adasiramuye nyine ni abantu none se uwagiye kureba ko adasiramuye si umuntu, none se hari Kamera yabifashe ngo ibigaragaze?
N’ibi byo gupima umwana na se byakozwe n’abantu, sinumva abavuga ko ibisubizo byagaragaje ko umwana atari uwa Padiri kandi njye nzi neza ko ari uwe”.

Abakirisitu ngo bagiye kwinginga Musenyeri abagarurire Padiri wabo

Kigali Today kandi yanyarukiye muri Paruwasi ya Mbogo mu rwego rwo kumenya icyo Abakirisitu batekereza ku byabaye ku mupadiri wabo, bemeza ko bishimiye kumva ko ibimenyetso bikomeje gushinjura Umupadiri wabo, basaba ko bamugarura agakomeza kubigisha ijambo ry’Imana.

Umwe muri bo witwa Dukuzemariya Béâtrice yagize ati “Imana ishimwe Padiri wacu akomeje gutsinda, Padiri wacu yararenganye yaguye mu bintu atazi, bamwe muri twe twari twaguye muri koma. Padiri wacu bamugaruye twabyakira neza, turinginga Musenyeri amutugarurire ni Umupadiri w’intangarugero”.

Uwitwa Mukamunana Pacifique we ati “Agahinda kari karatwishe ni ibintu twabonye biza, twumva ngo bamufunze. Ni Umupadiri mwiza cyane utwigisha tugafashwa agatanga ingero nziza, nta kintu kibi twamubonagaho ahubwo bamugarure kuko ni Umupadiri ukunda Abakirisitu. Iyo mu miryango twahuraga n’ibibazo twaramwegeraga akatwunga. Twumvise ko ibisubizo bimurenganura byaje ubu turi kubyina, n’ubu tuvugana turi mu nzira tujya mu Misa gushimira Imana twahise tubona ko Imana itadutereranye”.

Umuyobozi wa Santarali ya Buheta uwo mukobwa urega Padiri atuyemo, avuga ko batunguwe no kumva ko Padiri bamufunze kandi bamubonamo ubunyangamugayo, avuga ko kuba ababyeyi be barajyaga kumuhanisha kwa Padiri ari byo byaba Nyirabayazana wo kubeshyera Padiri.

Ati “Padiri wacu bamutugaruriye byarushaho kuba byiza kuko ntacyo twamunganya ashyikirana n’Abakirisitu, ajya gutanga umugisha mu ngo, ni wa muntu udashobora kujya mu byaha nk’ibyo bamurega, ndakeka ko icyatumye uriya mukobwa afungisha Padiri ari uko ababyeyi be hari ubwo bajyaga kumuregera Padiri akaba yamushyiraho igitsure”.

Icyitegetse, Umwunganizi wa Padiri avuga ku kigiye gukurikira ibisubizo bya DNA, yagize ati “Ubu ntiturabona ubutabera busesuye dutegereje umwanzuro ufatwa n’urwego rumukurikiranye, urwego rumukurikiranye ni Ubushinjacyaha, ubwo ikimenyetso kindi cyari gisigaye kibonetse dutegereje ubutabera ko bashyingura dosiye, cyangwa niba babona hari ibindi bimenyetso bakabiregera urukiko ariko dosiye ikarangira umuntu akabona ubutabera, agatuza no mu mutima”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Gewe narinziko umuhamagaro ntawawutesha agaciro konziko ntawubijyamo kungufu bagiye babireka,ntabwo umukobwa yifashe ngo abeshyere padri kd nkuko ushobora gusanga harimo na kata iyisi ntimureba aho igeze ngaho da!!

Fidele yanditse ku itariki ya: 20-08-2020  →  Musubize

Uwo muntu utanga ingero z’abihayimana n’abapadiri bagiye basambana, azi ko icyaha ari gatozi? Nta muntu uzazira icyaha cy’undi. DNA TEST iri mu bimenyetso by’ingenzi bigaragaza se w’umwana. Niba rero byagaragaje ko Atari se w’umwana mumureke atuze maze akomeze aragire imbaga ya Nyagasani. Congratulations Priest Léonard

Patrick ISHIMWE yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Uyu munyamakuru azi kwandika inkuru. Usoma ugasobanukirwa ,ntawe abogamiyeho kdi akagerageza kuvugana n’impande zose!!

Issa yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Ariko utwo mukobwa twitirwa dusambana, badufashe bakatwigisha kwifata no kuguma hamwe. Udukobwa tw’iki gihe twitirwa twiruka intima y’abasore kandi tuziko imboro z’abagabo n’abasore zihumurirwa kubi.

Leta nihaguruke, agakobwa izajya ibona kabyaye, ihite igafunga burundu maze, barebeko utwo dukobwa tutivana mu mayira. Bavugane n’abaganga ako babonye kaje kubyara bahite bagafunga, ndavuga kugakona burundu. Maze barebeko utwo twana tutagira ubwoba.

Nyirigitaka yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Nibyo kbx utu dukobwa igitekerezo cyawe nicyiza.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Nikirara cy umukobwa . aho na se avuga ko yananiranye yagiye akuramo inda nicyomanzi kiraho,erega abagabo bararenganye,umva amagambo ye wibaze nimyaka ye,nurangiza uvuge.ko ali umwana *

lg yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Wa mukobwa we ugabanye uburara ejo utabyara undi, wakamye igipfizi wari uziko kujya mu rubanza ari ugukina, rekana n’uburaya n’uburyarya ube umubyeyi naho kubeshyera intore ya Nyagasani ntibyaguhira we.

Chris yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Ikigaragara ni uko nshingiye kubyo ababyeyi buriya mwana babivuga ni uko yarasanzwe ajarajara, nge dumva injarajazi y’umukobwa idakwiye gutesha abantu igihe no guharabika intore y’Imana. Inama nagira abakobwa ni ukureka kwiyandarika bagakora bateganyiriza ejo hazaza aho kwirwa bigize nk’ihene aho bageze hose. Nibakoreshe amaboko yabo bareke kurisha akabuno nk’uruyuki.

Aliasi yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Biratangaje kuba uyumukobwa agitsimbaraye kugusiramurwa no kudasiramurwa bya padiri Kandi nkuko byavuzwe murubanza abagenzacyaha ba RIB station ya gakenke bajyanye padiri kwa muganga akambikwa ubusa bakagenzura umubiri we ndetse nigitsina cye kigapimwa muri rapport muganga yatanze yagaragaje ko padiri adasiramuye"penis non circoncis"rero kongera kwambikwa ubusa ngo barareba imiterere yumubiri we ndetse nigitsina cye kigapimwa umuzenguruko nuburebure byaba ariyicarubozo yaba akorerwa. Aah nagahomamunwa pe ntago byoroshye

Ingabire vestine yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Biratangaje kuba uyumukobwa agitsimbaraye kugusiramurwa no kudasiramurwa bya padiri Kandi nkuko byavuzwe murubanza abagenzacyaha ba RIB station ya gakenke bajyanye padiri kwa muganga akambikwa ubusa bakagenzura umubiri we ndetse nigitsina cye kigapimwa. Muri rapport muganga yatanze yagaragaje ko padiri arasiramuye"penis non circoncis" rero kongera kwambikwa ubusa ngo barareba imiterere yumubiri we ndetse nigitsina cye kigapimwa umuzenguruko nuburebure byaba ariyicarubozo yaba akorerwa. Uko nukutizera ibyo muganga yatangaje no kutizera rapport yatanzwe ninzego zubuvuzi. Ni agahomamuhwa nukuri.

Ingabire vestine yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Rapport yo kwa muganga yagaragaje ko Padiri adasiramuye.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Rwose uyu mwana arenganurwe

Me yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Urashaka kuvuga se ko yarenganijwe na nde? Kuki c Padiri we ataba yararenganijwe n’uriya mwana umushinja ikinyoma kuko yaba afite ibyo bapfa ko bimwe byanasobanuwe mu inkuru haruguru uko yanditse? Kuki utemera ibyo inzego z’ubutabera cg inkiko byemeje ko birenze amarangamutima yacu!?

Jvjc yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Kuba umwana atari uwa Padiri,ntibivuga ko Padiri atajyaga aryamana n’uwo mukobwa.Reports nyinshi zerekana ko ibihumbi byinshi by’abapadiri,Abasenyeri na Cardinals bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Ikinyamakuru The New York Times cya February 05,2019,cyavuze inkuru yo muli Malawi,aho Abapadiri bo muli Diocese imwe bateye inda Ababikira 29 mu mwaka wa 1988.Cardinal George PELL wo muli Australia,wari Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances),ashinjwa n’abantu 50 ubusambanyi yabikoreye.Abenshi bahoze ari Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019. Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.Musenyeri Luigi Ventura,wari Ambassador wa Vatican mu Bufaransa,nawe ashinjwa ubusambanyi n’abagabo benshi.Ibi byose biterwa nuko Kiliziya yirengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo bavuga ko Petero yabaye Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.

kitegetse yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Niba uzi amategeko iyo urega ugatanga ibimenyetso bivuguruzanya biba ari inyungu k’uregwa , ntekereza ko nawe uretse kuba wayoborwa n’amarangamutima nta cyo ushingiraho uhamya ko padiri yaryamanaga n’uriya mwana!Gutanga urwo rutonde rwose rw’abo bihaye Imana uvuga bahamywe n’icyaha sinzi niba ari byashingirwho mu gushinja padiri ?

John yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Reka Kutuzanira imirongo ya Bibiliya itagize icyo imaze,kuko kuba Padiri adashaka hari aho Kiliziya ibivana kandi ntibihuye n’ibyaha mwirirwa mubashinja. Na ba Pasteur bakora amafuti menshi cyane.

Plank yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Kitegetse avuze byinshi yewe yimazeyo pe. Wari warabuze aho uharabikira abapadiri none ubonye umwanya. Uriya mukobwa niwe witangiye ibimenyetso by’ibinyoma bigenda bivuguruzwa n’ukuri. Niwe wemeje ko atwite inda ya Padiri binyomozwa na test ya ADN. Ni nacyo kimenyetso gifatika (materiel) kuruta imvugo, n’ibindi yagiye abeshya byinshi byagiye bibeshyuzwa n’ibigaragara. Ibindi warondoye singira icyo mbivugaho, ariko Cardinal Barbarin wa Lyon ntiyigeze ashinjwa ubusambanyi, bamuregaga ko atatanze amakuru k’umupadiri yarakuriye, kandi mu bujurire bamuhanaguyeho icyaha. Icyanyuma nshaka kukubwira n’uko wabyemera utabyemera ntibibuza kuba Petero ariwe Papa wa mbere. Yego yari afite umugore, ariko Yezu amaze kumutora yasize byose aramukurikira, yibanira nawe. Ikindi Yezu amaze gusobanurira abigishwa be ibyo kutirukana cg kudasenda umugore, Petero n’intumwa ze baramubwiye bati : niba aruko bimeze ikiruta ni ukudashaka.

Pablo yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize

Gutanga urugero ko abapadiri,abasenyeri na Cardinals benshi bishora mu busambanyi, ntabwo ari gihamya ko uyu padiri yakoze icyaha n’uyu mukobwa. Siko amategeko akora.

Nabwo niba barasambanye, ese gihamya cyawe ko basambanye nikihe ra?!!!

Jiwe yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Nibaza uyu Kitegetse yari arwaye kuvuga iby’abapadiri. Uwamuha uwafashwe red-handed yamutera amabuye. Akazi kacu so ako guca Imanza ndetse nawe ubwawe nibaza ngo uwagusaka yasanga ibirenze ibiruta iby’abandi. Gusa ikimbabaje ni uko waba uzi imyifatire y’abana b’iki gihe n’ukuntu bacanye ku maso warangiza ukarengera amafuti nk’ayo. Nugira ibyago uzabyara abana bawe babe babtyo nibwo uzamenya byo uri gukina nabyo. Nibaza wakabaye warabonye abana b’abakobwa b’imyaka nk’iyi birirwa birambika ubusa kuri social medias! Ese uziko baba bashaka iki? Ko babasekera?

Nsoza ndifuza kumenyesha abantu Bose ko Padiri Ari umuntu nk’undi, ararwana n’umubiri nk’uko bamwe murwana nawo. Umubanga umwe yaravuzengo n’ubona mugenzi wawe aguye mu rwobo mukuremo urusibe kuko nutarisiba ubutaha niwowe uzarwikubitamo!!

Cedric yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

Mwaramutse neza erega uwakirigiswe nabenshi ntamenya uwamusekeje ikigaragara cyo uyu mukobwa yarasanzwe arindaya Kandi ntanimpamvu yo gukomeza ibintu ese ubundi uwo mukobwa asonze miyihe fu kuki ubundi ariwe akomeyeho abasore bikigali ntabo uzi Sha genda urerere se wumwana utazi kubona na babyeyi bawe batabyemezaze urarumwambitse gusa Ntiworoshye muko!!!! padiri niyihanganire umusaraba ntago biba byoroshye

Ingabire vestine yanditse ku itariki ya: 17-08-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka