Padiri Kizito yishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera

Padiri Kizito Kayondo, umupadiri wo muri Diyosezi ya Butare, avuga ko nyuma y’imyaka 25 abuhawe, icyo yishimira cyane ari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge.

Padiri Kizito Kayondo akorera ubutumwa muri Diyosezi ya Butare
Padiri Kizito Kayondo akorera ubutumwa muri Diyosezi ya Butare

Uyu mupadiri w’Umunyarwanda wakuriye mu gihugu cya Uganda, avuga ko yigiye iby’ubupadiri i Nairobi muri Kenya.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yatumye adaherwa ubupadiri mu gihugu cya Uganda yari atuyemo, ku itariki ya 30/04/1994 nk’uko byari biteganyijwe, ahubwo ahita afata icyemezo cyo kuzabuherwa mu gihugu cye cy’u Rwanda, akazaba ari na ho akorera Kiliziya, muri Diyosezi ya Butare.

Impamvu yashakaga kuza muri Diyosezi ya Butare, ngo ni ukubera ko ari yo ababyeyi be bakomokamo, kuko ngo se akomoka ahitwa i Karama, mu Karere ka Huye.

Agira ati “Tukimara kumva ibya Jenoside twaguye mu kantu. Paruwasi banyoherejemo muri Uganda nababwiye ko nzaba umupadiri mu Rwanda.”

Yahise yiyemeza kuza mu Rwanda mu kwezi kwa Gicurasi 1994 anyuze ku Murindi, bamubwira ko atari kubona aho anyura kubera ko Jenoside yari ikomeje mu Rwanda.

Yasubiye muri Uganda, hanyuma aho bamubwiriye ko noneho inzira zigendwa, bamuha abasirikare babiri b’Inkotanyi bamuzanye bamugeza i Butare yashakaga.

Ati “Mu nzira aho twanyuze, na hano i Butare, nta bantu bari bahari. Mu mihanda hari imirambo n’ibisiga biyirya gusa. Mu mujyi wa Butare amazu yari yarasahuwe. Nagiye kuba mu Babikira Bera. Ni ho hari agatanda kamwe nararagaho, ibindi byari byarasahuwe.”

Padiri Kizito avuga ko gahoro gahoro abantu bagiye bagaruka, na Musenyeri Gahamanyi wayoboraga Diyosezi ya Butare biba uko, nuko ajya kubana na we. Mu kwezi k’Ukwakira mu 1994 yahawe ubupadiri.

Iyo asubije amaso inyuma akibuka uko u Rwanda rwari rumeze mu 1994, yishimira ibimaze kugerwaho, cyane cyane mu bumwe n’ubwiyunge.

Ati “Nageze mu Rwanda rwarasenyutse, abantu barishwe, abapadiri barapfuye, igihugu kirimo ubusa. Ubu aho nigisha hose mbona abantu bariyunze, banakora kugira ngo biteze imbere. Ibyo ndabishimira Imana nkanayisaba ngo bizakomeze”.

Akomeza agira ati “N’ingabo zari iza RPA ndazishimira ko zatugaruriye umutekano, kuko ibyo bakoze bimpa imbaraga zo gukorera iki gihugu na Kiliziya”.

Padiri Kizito kandi ashimira Musenyeri Philippe Rukamba uyobora Diyoseze ya Butare, kuko yamufashije mu murimo we w’ubupadiri amazemo imyaka 25. Yanabigarutseho ubwo yizihizaga isabukuru y’iyi myaka 25 abuhawe, tariki 25 Kanama 2019.

Yagize ati “Navuga ko njyewe nari nk’ibumba yambumbabumbye, hanyuma nkavamo umupadiri ukorera Imana. Nagiye nkora amakosa akankosora. Mu myaka 23 amaze muri Diyosezi ya Butare navuga ko twabanye, kuko igihe kinini nabaye kuri eveshe (évêché).”

Ubwo yizihizaga isabukuru kandi yabwiye abakirisitu ko uwo yaba yarasitaje yamubabarira, ko na we uwamukoshereje amubabariye, kandi ko yiyemeje kurushaho gukorera Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko tugomba kwitondera uburyo tuvuga Ubumwe n’Ubwiyunge.RGB na NURC bakunze kutubwira ko abanyarwanda biyunze ku kigero kirenze 85%.Mbere ya 1994,nabwo niko twavugaga.Ukibaza aho Genocide yavuye niba koko hari ubumwe n’ubwiyunge.Niba abantu bemeraga gushyira mu bikorwa ibyo Imana itubwira binyuze kuli bible,nibwo habaho ubumwe n’ubwiyunge nyakuri.Ikibazo nuko ubona abantu batitaye kubyo bible ivuga.Nibyo koko bajya gusenga ku cyumweru,ariko sibyo byatuma bahinduka.Biriya byo kujya gusenga ubona ari nk’umuhango wo kugenda padiri cyangwa pastor bakagucurangira,ukabaha amafaranga ugataha.Ibyo ntabwo byahindura abantu.Bisaba gucengera bible,ugashaka umuntu muyigana uyizi neza,noneho ikaguhindura,ukaba umukristu nyakuri.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 2-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka