Padiri Innocent Rukamba yitabye Imana

Padiri Innocent Rukamba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo yitabye Imana kuri iki cyumweru Tariki 07 Gashyantare 2021 azize uburwayi.

Padiri Innocent Rukamba yabarizwaga muri Diyosezi ya Kibungo
Padiri Innocent Rukamba yabarizwaga muri Diyosezi ya Kibungo

Ni mu itangazo Antoine Caridinal Kambanda, Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo ashyize ahagaragara rivuga ko afatanyije n’umuryango wa Padiri Innocent Rukamba, ko ababajwe no kumenyesha inshuti n’abavandimwe urupfu rw’uwo mupadiri witabye Imana uyu munsi tariki 07 Gashyantare 2021 azize uburwayi.

Muri iryo tangazo, Antoine Caridinal Kambanda arabimenyesha Abepiskopi, Abapadiri, Abihayimana, Abakirisitu n’abandi bose babanye nawe, ndetse n’abo bakoranye mu mirimo inyuranye, aho rivuga ko imihango yo gushyingura Nyakwigendera izamenyeshwa nyuma.

Padiri Innocent Rukamba yavukiye muri Paruwasi ya Rwamagana muri Diyosezi ya Kibungo, yahawe Ubupadiri mu 1991, aho ku rutonde rw’Abapadiri ari ku mwanya wa 490.

Caridinal Kambanda mu itangazo rye ryo kubika, arifuriza Padiri Rukamba witabye Imana kuruhukira mu mahoro, ati “Padiri Innocent Rukamba, Nyagasani amwiyereke iteka, aruhukire mu mahoro".

Ibitekerezo   ( 1 )

Padili niyigendere yali umuntu mwiza.Imana nibishaka izamuzura ku munsi wa nyuma.Yezu yavuze ko abumvira Imana izabazura ikabaha ubuzima bw’iteka.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 8-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka