Padiri Amerika yasohoye igitabo gikebura abajarajara mu madini

Ku wa Gatandatu tariki 1 Gicurasi 2021, Padiri Amerika Victor yashyize ku mugaragaro igitabo yanditse afatanyije n’abandi banditsi 6 barimo Pasiteri Mpyisi cyitwa “Muzabamenyera ku mbuto bera”.

Padiri Amerika ati buri giti ukibwirwa n'imbuto zacyo
Padiri Amerika ati buri giti ukibwirwa n’imbuto zacyo

Padiri Amerika yasobanuye ko impamvu yanditse icyo gitabo yari agamije gukangurira abantu bose, abakristu n’abatari bo, abasenga n’abadasenga kwera imbuto nziza, bakimika ibibahuza, ibibatera kuryana no kwishishanya bakabihungira kure.

Yagize ati “Muri iki gihe amadini aravuka umunsi ku munsi ariko ukabona ubwiyongere bwayo butajyana n’ubwiyongere bw’ubumuntu cyangwa urukundo mu bantu. Aho gukwirakwiza inyigisho z’ubuyobe n’iterabwoba abantu bakwiye guharanira kunga ubumwe nk’uko Yezu yabidusabiye ku Mana”.

Padiri Amerika avuga ko amadini amwe avuka nyuma y’imvururu zishingiye ku ndonke no ku nyungu z’abantu ku giti cyabo, andi akaza azanye icengezamatwara y’ubuhanuzi n’ibitangaza bitajya bisohora, andi akaduka agamije kubabuza gukora no kubarangaza ngo isi igiye gushira.

Yagize ati “Buri wese n’aho asengera aharanire kwera imbuto nziza, zimakaza urukundo, ubwubahane no gufashanya, kutagira aho usengera ni igitutsi mu Rwanda gusa ntibivuze ko idini ari ryo rizakujyana mu ijuru. Dukwiye gushingira ku mbuto nziza kandi tukabishyira mu bikorwa bifatika”.

Muri iki gitabo Padiri Amerika Victor asaba abakristu ko badakwiye gusoma bibiliya bunyuguti ngo bikuriremo ibisobanuro bishakiye, ahubwo bakwiye kumenya kuyisesengura no kuyivugisha icyo ishaka kuvuga nyakuri.

Asaba buri muntu aho ari hose n’ibyo akora byose kuba umugisha w’abo babana muri byose bakirinda kujarajara kuko Imana itajya yimuka.

Padiri Amerika ati Muzabamenyera ku mbuto bera
Padiri Amerika ati Muzabamenyera ku mbuto bera

Muri iki gitabo asaba abantu bose kuzasoma ibibazo 50 yasubije akenshi byibazwa n’abantu benshi batandukanye mu myemerere.

Icyo gitabo cyasohotse yifashishije abandi bo mu yandi madini nka Pasteri Mpyisi, Pasiteri Japhet Sengarambe, Padiri Habimana Matabaro, Umubikirira Jacqueline Mukesharugo, Umuhire Emmanuel, Bernard Uwamahoro, gikosorwa na Padiri Jean Paul Maniriho ndetse na Padiri Dr Alexandre Uwizeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Padiri,ibyo asobanura mu gitabo cye,ntabwo bihuye na Bible.Dore ingero yitangiye ubwe: 1.Kwambaza abatagatifu cyangwa Kwambaza Mariya: Bible ivuga ko uwo tugomba KWAMBAZA ari Yezu wenyine.Niwe MUHUZA" WENYINE" hagati y’Imana n’abantu (the only mediator between God and humans/le seul mediateur entre Dieu et les hommes.Niko 1 Timothy 2:5 havuga.Ibisobanuro utanga,ntabwo bihuye na Bible.2.Kubatiza abana bato: Yezu yadusabye "kubatiza uwemeye".Umwana w’iminsi 2 cyangwa ufite ukwezi,nta kintu aba azi.Yezu n’Abigishwa be babatizaga abantu bakuru gusa.Tekereza kuvuga ngo umwana umaze iminsi 2 ni umukristu kubera ko yabatijwe!!! Biteye agahinda.Padiri,rwose reka abantu bemere ibintu bishingiye kuli Bible.Ureke kubigisha ibintu bishingiye ku myemerere y’idini ryawe.Kandi umenye ko Matayo 15:9 herekana ko Imana itemera amadini yigisha ibinyuranye na Bible.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

Ndumva icyo gitabo dufite inyota yo kugisoma bakiduha kumbuga nkoranyambaga

MANIZABAYO ALODIA yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka