Padiri Amerika yamuritse igitabo ‘Urarwubake Cyane’ ahanura abubatse ingo

Padiri Amerika Victor yamuritse igitabo amaze imyaka 10 yandika akaba yaravomye inganzo ya Rugamba Sipiriyani ndetse yikorera ubushakashatsi bwe, yandika gitabo cy’amapaji 352 agamije guhanura abashinga ingo kugira ngo bazubake zihame kandi zikomere.

Igitabo cyanditswe na Padiri Amerika kigamije kubaka umuryango
Igitabo cyanditswe na Padiri Amerika kigamije kubaka umuryango

Muri iki gitabo, Padiri Amerika avuga uburyo umuryango ukwiye kuba ushingira ku buryo abantu babaho, uburyo barerwa n’uburyo babona ibintu mu buzima busanzwe, akaba ari yo mpamvu abantu bazasoma iki gitabo bazabonamo byinshi byafasha umuryango kwiyubaka.

Yagize ati “Iki gitabo nacyanditse imyaka 10 ngitangira nkiri ku ishuri mu Nyakibanda. Nafatiye urugero ku rugo rwa Rugamba Sipiriyani urugero rw’umuryango mwiza no mu nganzo ye aho agira ati Urugo ni urucyeye. Nacyise ‘Urarwubake Cyane’ mvuga ko urugo rukwiye gushingwa rugakomera kandi rugahama”.

Padiri Amerika avuga ko kubaka atari kamere kandi ko atari karande ahubwo ari ishuri aba ashaka kuvuga ko uko umwana akura ibyo atozwa ingero abona ku bandi bimutegura kuzagira umuryango mwiza bikaba bitandukanye n’abibwira ko hari ababivukana cyangwa bakabikomora mu miryango.

Padiri Amerika avuga ko ubuzima bukwiye gushingira ku ngero nziza
Padiri Amerika avuga ko ubuzima bukwiye gushingira ku ngero nziza

Yagize ati “Ugasanga umuntu aravuga ngo azarongora umukobwa w’ibunaka ngo barubaka cyangwa ngo azashaka mu muryango wo kwa naka ngo ntibasenya, ibyo ni ukwibeshya ahubwo ibyo dutozwa uburyo tubaho biduha umusingi w’uko tuzabaho ejo hazaza, ni byiza rero kureba urugo rw’ejo hazaza dushingiye mu muryango”.

Padiri Amerika avuga ko abantu badakwiye kugira impungege z’ejo hazaza bamwe bagatinya gushinga umuryango abandi bakavuga ko biziritseho igisasu, agasanga abantu bakwiye kwerekana ingero nziza ndetse bagafatanya gufasha ingo zijegajega kwiyubaka aho kwisenya no kwicana.

Padiri Amerika yabwiye kandi abibwira ko abapadiri batamenya ibibera mu muryango ko bakwiye kutabyibeshyaho kuko Padiri aturuka mu muryango kandi ko aho aba akorera aba umujyanama ukomeye w’ingo nyinshi zimugisha inama.

Padiri Amerika ubwo yari kuri KT Radio asobanura igitabo cye
Padiri Amerika ubwo yari kuri KT Radio asobanura igitabo cye

Iki gitabo cyitezweho gufasha abazagisoma kwihugura muri byinshi birimo n’amategeko ndetse n’ibanga bashobora gukoresha ngo barusheho kwizihira umuryango n’igihugu muri rusange.

Iki gitabo avuga ko yahisemo kukimurika tariki ya 10 z’ukwezi kwa 10 kuko amaze imyaka 10 acyandika.

Ibitekerezo   ( 9 )

Mwiriwe ho neza

Iki gitabo umuntu yakubona ate kugira ngo avomemo ubwo bumenyi

Murakoze

Hakuzimana Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 14-02-2021  →  Musubize

None iki gitabo tuzakibona dute

Jean Marie vianney yanditse ku itariki ya: 23-10-2020  →  Musubize

Nina bishoboka mwampa icyo gitabo kuri email yanjye nanditse haruguru.nicyiza cyamfasha byinshi.murakoze

Emma yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Icyo gitabo abari muntara(iburasirazuba) twakibona dute?

Alias yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Abantu bari muntara ikigitabo cyatugeraho gute kuburyo bworoshye

munema yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Iki gitabo kizafasha urubyiruko rwitegura gushingo urugo! Ingo zigishingwa! Abashakanye ngo bahamye ibirindiro. Ziriya mfunguzo 7 zifungura umunezero w’abashakanye zizafasha benshi kuzimenya. Hari n’umwanya w’umwana mu muryango!
Nk’uko byavuzwe mu zindi nkuru, kiraboneka kuri Librerie Caritas (Kigali), kuri Pro-Maria kuri Ste famille n’i Kabgayi muri Economat général. Ufite 5000 yakibona aho yaba ari hose.
Kubaka urugo koko ni ishuli!

Kalisa Elie yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Murakoze,mutubwire uko umuntu uri muntara yabona icyo gitabo

munema yanditse ku itariki ya: 21-10-2020  →  Musubize

Ikigitabo Ni kiza kirimo inama nziza zuje impanuro kubatakigira ba Nyirasenge,(Aunt,Tante,Shangazi)mushake uburyo mwakibona cyabafasha pe !kuko njye cyanyubatse Hari byinshiiiiiii nigiyemo.

Betty Lena yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Nonec icyo gitabo twakibona dute ? Kigura angahe! Ndumva ngikunze ntarakibona

Nkurunziza Theoneste yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka