Padiri Aloys Guillaume yapfuye azize impanuka

Aloys Guillaume wari umupadiri wa Diyoseze Gaturika ya Butare, yapfuye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, azize impanuka y’imodoka.

Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka
Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka

Itangazo ryatanzwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba, ryashyizweho umukono n’Igisonga cya Musenyeri, Musenyeri Gahizi Jean Marie Vianney, rivuga ko Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, rikavuga ko imihango yo kumushyingura izamenyekana nyuma.

Amakuru avuga ko Padiri Aloys Guillaume yakoze imanuka ageze aho bita i Mwurire mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.

Padiri Aloys Guillame (wa kabiri uvuye iburyo)
Padiri Aloys Guillame (wa kabiri uvuye iburyo)

Yari avuye i Kigali mu modoka itwawe n’umushoferi wa Economat General ari kumwe n’ abandi bantu babiri, ageze hafi y’i Save aciye ku gikamyo cyapfuye giparitse ahura n’ indi kamyo yihuta cyane abura aho ayihungira.

Padri Guillaume Aloys yahawe ubusaseridoti mu mwaka wa 1981. Yabaga mu Iseminari Nto ya Karubanda (Petit séminaire Virgo Fidelis).

Padiri Aloys Guillaume yanakinnye mu ikipe ya Mukura VS akiri muto.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Twihanganishije umuryango wa padiri

CLOUDE yanditse ku itariki ya: 30-12-2020  →  Musubize

Twihanganishije umuryango wa padiri

alias yanditse ku itariki ya: 30-12-2020  →  Musubize

Le Père Aloÿs a exercé son ministère de 2007 à 2011 comme vicaire dans notre paroisse près de Toulouse, pendant qu’il préparait à L’Institut Catholique de Toulouse sa thèse sur la réconciliation. Sa haute stature et son sourire accueillant, la bonté de ses paroles nous restent vivants. C’était un cœur chaleureux proche des âmes en peine et un saint homme. Des paroissiennes ont pleuré en apprenant sa mort, même si nous croyons qu’il veille sur nous tous désormais là où il est maintenant. Il n’aura pas eu le temps de publier sa thèse soutenue en 2011, il travaillait encore ces mois-ci à sa publication, j’en conserve précieusement la version intégrale numérisée.

Jacques THÉBAULT yanditse ku itariki ya: 16-12-2020  →  Musubize

Le Père Aloÿs a exercé son ministère de 2007 à 2011 comme vicaire dans notre paroisse près de Toulouse, pendant qu’il préparait à L’Institut Catholique de Toulouse sa thèse sur la réconciliation. Sa haute stature et son sourire accueillant, la bonté de ses paroles nous restent vivants. C’était un cœur chaleureux proche des âmes en peine et un saint homme. Des paroissiennes ont pleuré en apprenant sa mort, même si nous croyons qu’il veille sur nous tous désormais là où il est maintenant. Il n’aura pas eu le temps de publier sa thèse soutenue en 2011, il travaillait encore ces mois-ci à sa publication, j’en conserve précieusement la version intégrale numérisée. Bien fraternellement (je suis un paroissien).

Jacques THÉBAULT yanditse ku itariki ya: 16-12-2020  →  Musubize

Wari umusaserdoti mwiza, wita ku ntama za Nyagasani,turakuzi mu mutuzo uhebuje, Imana imwakire mu ntore ze. Repose-toi en Paix !!!

Goddy yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

IMANA IMWAKIRE MUAYO

IRADUKUNDA DIEUDONNE yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Igendere Padili.Ni iwabo wa twese.Ejo natwe tuzagukurikira.Tuge duhora twiteguye urupfu.Twabigenza dute?imana Idusaba kuyishaka cyane,aho kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Nitubigenza gutyo,izatuzura ku munsi wa nyuma,iduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo,nkuko ijambo ryayo rivuga.

karekezi yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Imana yakire Padiri mu Ntore zayo.

Josephine yanditse ku itariki ya: 14-12-2020  →  Musubize

Padiri Guillaume Aloys yari inshuti yanjye.
Twabanye muri Petit Séminaire no muri Grand Séminaire de Nyakibanda.
Yakinnye muri Mukura no mu ikipe y’igihugu ya Volleyball.
Imana imwakire mu bayo, imuhe iruhuko ridashira.

Hategekimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Niyigendere.Natwe ejo tuzamukurikira.It is a matter of time.Nkuze ko mwanditse ko yapfuye,aho kuvuga ngo yitabye Imana.Ijambo ry’imana ryerekana neza ko upfuye aba atumva.Ntabwo wakitaba imana kandi utumva.Ahubwo bible ivuga ko abapfa barumviraga Imana izabazura ku munsi wa nyuma.Hagati aho baba bameze nk’abasinziriye.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Platon.Ntabwo yemeraga Imana dusenga.

rutonesha yanditse ku itariki ya: 13-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka