PAC yavumbuye amakosa uturere dukora dutizanya amasezerano yo gutanga amasoko

Komisiyo ishinzwe gukurikirana iby’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yasabye Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA) gukurikirana bakarebam ikihishe inyuma y’ibikorwa binyuranyije n’amategeko byadutse mu turere tumwe na tumwe, aho batira amasezerano mu gihe bagiye gutanga amasoko, kandi rimwe na rimwe ayo masoko adahuye.

Akarere ka Nyamagabe
Akarere ka Nyamagabe

Ibyo PAC yabisabye RPPA ku wa 23 Nzeri 2021, nyuma y’uko yari yatumije Akarere ka Nyamagabe, kugira ngo kaze gasobanure ibibazo bijyanye n’uko kananiwe guhuza na raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu myaka y’ingengo ya 2019/2020.

PAC yagaragaje ko katashoboye kwikorera amasezerano ajyanye no gutanga isoko rijyanye n’Ibitaro bya Kaduha, ahubwo kakajya gutira amasezerano ku bindi bitaro, karenze Uterere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo.

Depite Jean Damascène Murara, umwe mu bagize PAC yagaragaje uko Abayobozi bo mu Karere ka Nyamagabe barenze Akarere kabo, bakanyura mu Karere ka Huye, bakarenga Akarere ka Ruhango n’aka Muhanga, bakagera ku bitaro bya Rukoma biherereye mu Karere ka Kamonyi bagiye gutira amasezerano yo gutanga isoko.

Depite Murara ati “Kubera iki mwe mutatekereza ngo mwikorere ibintu byanyu ubwanyu? Ku buryo mwambuka uturere dutatu mujyanywe no gutira amasezerano kuko muri abanenbwe cyane mutashobora kwikorera ayanyu ubwanyu”.

Abayobozi b’ako Karere kandi bananiwe gusobanura icyatumye bajya gutira amasezerano kugira ngo bashobore gutanga amasoko abiri ubona ko anatandukanye rwose.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaduha, ushinzwe ibijyanye n’imari n’ubutegetsi (DAF), Ahobantegeye Angelique, yavuze ko batabanje kuvugisha ubuyozi bw’ikigo gishinzwe ibijyanye no gutunganya amasoko ya Leta, ariko ngo babigiriwemo inama na bamwe mu bo bakorana aho mu Bitaro, ati “Tubisabiye imbabazi, ntabwo bizasubira ”.

Umuyobozi wa PAC, Muhakwa Valens n’itsinda ayoboye ntibanyuzwe n’ibyo bisobanuro, ahubwo basabye RPPA kugira icyo ibikoraho.

Muhakwa ati “Iki kintu cyo gutira amasezerano kimaze kuba umuco kandi ni mubi. RPPA ibyumve kandi igire icyo ibikoraho, ihite itangira kubikurikirana. Ntitwakwihanganira uyu muco mubi wadutse”.

Nk’uko uwo muyobozi wa PAC yabivuze, umuco wo gutira amasezerano si mushya, kuko umwaka ushize, Depite Uwera Alice Kayumba yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko uturere nka Karongi katashoboye gutanga raporo ku bijyanye n’amasoko katanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko ako Karere kadukanye ‘umuco mubi’ wo gutira amasezerano mu tundi turere, icyo gihe abadepite bagasaba ibisobanuro.

Icyo gihe byagaragaye ko Akarere ka Karongi, katiye amasezerano ajyanye no gutanga isoko ryo gushyiraho amatara yo ku muhanda, kayatiye mu Karere ka Musanze, gatira n’andi mu Karere ka Nyamasheke ajyanye no gukora amakarita n’imipira by’abakozi bako.

Icyo gihe Depite Kayumba yabajije abayobozi b’Akarere ka Karongi ati “Nimutubwire, uko ibi byo gutira amasezerano byaje n’igihe byatangiriye?” Icyo gihe nta gisubizo nyacyo cyabonetse, uretse ko abo bayobozi bavuze ko babisabiye imbabazi. Muri uwo mwaka wa 2020, ibyo gutira amasezerano byagaragaye no mu Karere ka Kirehe.

Tariki 21 Nzeri 2021, mu gihe PAC yarimo yumva Akarere ka Nyagatare, byagaragaye Ko na ko katiye amasezerano yo gutanga isoko rijyanye n’amatara yo ku muhanda, kakaba karayatiriye mu Karere ka Huye, kandi nabwo Akarere ka Nyagatare ntikashoboye gusobanura icyabiteye.

Mu Karere ka Kayonza naho, byagaragaye ko ubuyobozi bw’ako Karere bwatiye amasezerano ajyanye na serivisi z’igarage na lisansi, buyatira ku bitaro bya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, kugira ngo ayo masezerano akoreshwe ku bitaro bya Rwinkwavu biherereye mu Karere ka Kayonza.

Abajije impamvu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Aaron Hero Kagaba, yabuze igisubizo atanga uretse kuvuga ngo “ Ndasaba ko mwambabarira”.

Uko gutizanya amasezerano ajyanye no gutanga isoko, bifatwa nko kwica amategeko kandi bihanwa hashingiwe ku itegeko rigenga imitangire y’amasoko ryo ku wa 07/09/2018 mu ngingo yaryo ya 188, kuko iteganya ko iryo soko riba ritanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi (5-7) hakiyongeraho amande.

RPPA yavuze ko hari ikigiye gukorwa, kuko ibyo byose biganisha kuri ruswa mu gihugu kandi cyariyemeje ko kitagomba kwihanganira ruswa iyo ari yo yose.

Nsabe Arsene wo muri RPPA ati “Iki ni icyuho mu bijyanye n’imitunganyirize n’imitangire y’amasoko kandi byavamo ruswa. Tugiye gutegura amabwiriza mashya, agenewe uturere twose mu rwego rwo kubibutsa”.

Indi ruswa ishobora kuba iri mu bananirwa gukora amasoko bahawe ntibatangirwe raporo

Uturere twa Nyamagabe na Nyabihu twarezwe kuba tutajya tumenyekanisha ibigo na rwiyemezamirimo baba bananiwe kuzuza amasezerano ngo bakore ibyo bagomba gukora.

Urugero, Akarere ka Nyamagabe katanze isoko ryo kubaka ibiro byako, rifite agaciro ka Miliyoni 788 z’Amafaranga y’u Rwanda, kariha sosiyete yitwa ‘Eteco & Anek’ mu 2015, iyo sosiyete ntiyashoboye kubahiriza amasezerano yagiranye n’Akarere ka Nyamagabe, nyamara Komite ishinzwe ibijyanye no gutanga amasoko muri ako Karere, ntiyigeze ibimenyesha RPPA, kugira ngo iyo sosiyete ishyirwe muri ba bihemu batagombye kongera guhabwa amasoko ya Leta (blacklisted), kugeza n’uyu munsi.

N’ubwo iyo sosiyete yananiwe kuzuza amasezerano yari yagiranye n’ako Karere mu 2015, n’ubu iracyahabwa amasoko kandi izwiho kuba itajya yishyura abakozi iba yakoresheje.

Depite Germaine Mukabalisa yabajije icyatumye Akarere ka Nyabihu karakomeje gukorana na Rwiyemezamirimo nyuma y’imyaka batumvikana ku kuba adashobora kubahiriza amasezerano baba bagiranye kandi ntikanabimenye RPPA kugira ngo igire icyo ibikoraho.

Yagize ati “Ibyo bivuze ko muba mwagize igihe mukicarana, mugashaka uburyo bwo kumugarura kubera impamvu zihishe, zatumye mutamutangira raporo ngo ashyirwe kuri ‘blacklist”.

Mu Karere ka Rwamagana, PAC yabonye ko hatanzwe amasoko 12 y’agaciro ka Miliyoni 548 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyamara nta raporo (e-procurement ) yohererejwe RPPA mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umunayamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rwamagana, Henry Kakooza yavuze ko byatewe n’uburangare ndetse n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19, ariko Umuyobozi wa PAC yamubajije icyatumye batohereza izo raporo mu buryo bw’ikoranabuhanga nk’uko biteganywa n’itegeko, ariko Kakooza ananirwa gusobanura icyabiteye.

Mu Karere ka Kayonza, na ho bakomeje kwica amategeko agenga imitangire y’amasoko ya Leta, aho batanze amasoko agera kuri 13 bataretse ngo habeho ipiganwa, kuko batangazaga isoko, bavuga ko ingwate y’isoko (bidding security percentage) ari 10%, abantu bagatinya kuza gupiganwa, hakaza umwe nyuma bagahita bamumanurira ingwate y’isoko ikaba 5%, bivuye ku 10% babaga bavuze bajya gutangaza isoko.

Depite Mukabalisa ati “Iyo ingwate y’isoko ihanitse, bitera ubwoba abakaje gupiganirwa isoko kandi turashaka kumenya impamvu ibyiheshe inyuma niba atari ruswa”.

PAC yavuze ko uko kumanura ingwate y’isoko mu nyungu z’abatsindiye amasoko byatumye Leta yinjiza ingwate y’isoko (security guarantee) ingana na Miliyoni 50 aho kuba Miliyoni 110 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Kagaba yagerageje gusobanura ko kugabanya ingwate y’isoko byatewe n’uko abatsindiye ayo masoko bari batakambye, ariko Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta wungirije, Habimana Patrick, RPPA na PAC, bavuze ko izo ari inzitwazo, ko hakenewe gukorwa iperereza, kugira ngo impamvu z’ibyo zibyihishe inyuma zimenyekane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka