PAC yasohoye hanze abakozi babiri ba REB bananiwe gusobanura ibiri mu nshingano zabo

Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) kuri uyu wa kane tariki 12 Nzeri 2019 yakiriye Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) kugira ngo cyisobanure ku bikubiye muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta.

REB yitabye PAC kugira ngo yisobanure kuri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta ya 2017 - 2018
REB yitabye PAC kugira ngo yisobanure kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya 2017 - 2018

Babiri mu bitabye PAC ntibasoje ibiganiro bagiranaga kuko bafatiwe ibyemezo byo kubasohora nyuma y’uko bagaragaje ibisa nko kubeshya PAC.

Umwe mu basohowe ni uwitwa Anita Batamuriza akaba ari umuyobozi w’agateganyo ushinzwe amasoko muri REB.

Yasohowe nyuma y’ibisobanuro yatanze ubwo abagize PAC bamubazaga ku isoko rifite agaciro ka miliyoni zisaga 49 z’amafaranga y’u Rwanda ryahawe rwiyemezamirimo ryo gutanga inka zisaga 250 zagombaga guhabwa abarimu.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2017-2018 igaragaza ko bamwe muri abo barimu bahawe inka zirwaye uburenge, abandi bahabwa inka zidahaka. Abahawe izo nka ngo bagiye bandikira REB bayimenyesha ibyo bibazo, ariko ntibahabwa igisubizo gikwiye.

PAC yabajije Anita Batamuriza impamvu isoko ryatanzwe ariko ntihatangwe inka zujuje ibyari biri mu isoko, asubiza ko iyo raporo y’ibibazo by’izo nka ntayo yakiriye muri icyo gihe ibibazo byari biriho. Ngo yayibonye nyuma isoko ryahawe uwo muntu ryararangiye. Ibyo ngo ni byo byatumye icyo kibazo cy’abarimu kidakemuka.

Mu kwisobanura kwe, Anita Batamuriza ushinzwe amasoko muri REB, ngo yabaye nk’uwikuraho ikibazo acyerekeza ku wundi mukozi wo muri REB witwa Johnson Ntagaramba ushinzwe abarimu n’abakozi ba REB, akaba ari na we wari ushinzwe kwakira izo nka no kuzigeza ku barimu.

Johnson Ntagaramba na we nyamara yisobanuye avuga ko raporo zose uko zazaga buri munsi yazigezaga ku buyobozi bwa REB binyuze mu buryo buteganyijwe.

PAC imaze kumva ibisobanuro by’uwo mugabo witwa Johnson Nagabaramba, yavuze ko uwo mugore Anita Batamuriza asa nk’aho yasuzuguye inteko akayibeshya ku mugaragaro avuga ko izo raporo atazibonaga kandi zaramugeragaho mu nyandiko, bituma PAC ifata icyemezo cyo kumusohora.

PAC yasohoye undi mukozi muri REB kubera ikibazo cya mudasobwa zidakora

Ubwo Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) yari igeze ku kibazo cy’amasoko yo muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana (One Laptop per Child) na mudasobwa za POSITIVO , abo muri PAC bagaragaje ko hari mudasobwa zatanzwe ariko ntizigere zikora.

Batanze urugero rwa mudasobwa zigera kuri 200 zimaze imyaka irindwi muri Nyagatare zidakora kuko aho ziri nta muriro uhaba.

Ngo hari n’izindi zakoze ariko zirapfa, ab’i Nyagatare bakwandikira REB bayibwira ko zapfuye, REB ikababwira kuzigumisha aho ziri i Nyagatare kuko ngo nta bindi bikoresho byazo bisimbura ibyapfuye bafite.

Muri raporo bigaragara ko Akarere ka Nyagatare ngo kandikiye REB inshuro nyinshi cyane, mu karere bahamagara muri REB ntibigire icyo bitanga, babonye ikibazo kidakemutse umuntu wo mu Karere ka Nyagatare yiyizira kuri REB i Kigali ku itariki 14/04/2019.

PAC yabajije abari muri iyo nama umukozi wo muri REB waba warakiriye umuntu wo mu Karere ka Nyagatare, habura uwemera ko yakiriye uwo muntu.

PAC yabajije Dr. Christine Niyizamwiyitira ushinzwe ikoranabuhanga (ICT) muri REB niba yarigeze yakira ikibazo cya Nyagatare, asobanura ko amabaruwa yakiriye ari menshi cyane ku buryo atakwemeza niba uwo muntu wa Nyagatare yaramwakiriye cyangwa ataramwakiriye.

PAC yabajije Dr. Christine Niyizamwiyitira niba ashaka guhangana n’umuyobozi mukuru wa REB kuko ari we wasabye Dr. Christine Niyizamwiyitira ko ikibazo cya Nyagatare agisobanurira PAC.

Dr. Christine Niyizamwiyitira yasubije ko adahangana n’ubuyobozi, ariko ko atasobanura ibintu atazi kuko amabaruwa bakira n’ayo bandika buri munsi ari menshi.

Umuyobozi wa PAC yongeye kubaza abari muri icyo cyumba barimo abahoze ari abayobozi ba REB, abakoze mu mishinga ya REB n’abatangaga amasoko muri REB, umuyobozi wa PAC abaza muri bo umukozi waba warakiriye umuntu w’i Nyagatare, ariko bose baraceceka habura uwemera ko yamwakiriye.

Umuyobozi wa PAC yahise areba muri raporo asanga umukozi wa REB witwa Buhigiro Seth ari we wakiriye iyo dosiye ya Nyagatare. Bamubajije impamvu atahagurutse ngo asobanure icyo kibazo, asubiza ko atibukaga ko yamwakiriye. Icyakora yemeye ko uwo muntu w’i Nyagatare yigeze kumuhamagara ariko akaba atabyibukaga kuko abantu bakira ari benshi cyane.

Umuyobozi wa PAC yasuzumye ibisobanuro bya Buhigiro asanga bidafatika, ahita amusohora mu nama kuko ngo byagaragaraga ko mu byo avuga harimo kubeshya, asuzugura n’inteko kuko yanze kuyiha amakuru kandi yari ayafite.

Bene abo basohorwa mu nteko ngo ibigo n’inzego bakorera biba bisabwa kubafatira imyanzuro ikurikije ibiteganywa n’aho bakora.

Muri rusange, raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta igaragaza ko REB ifite amanota macye cyane kuko ku manota 60 yagombaga kubona kugira ngo igire raporo nziza, ifite amanota 46.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi nteko nayo ni byenda gusetsa, buri mwaka bibera muri ibi? umusaruro uvamo ni uwuhe ko nabo bisa n’aho ari ukurangiza umuhango ukwezi kugashira bagahembwa gusa.

roger yanditse ku itariki ya: 17-09-2019  →  Musubize

None se kera ko abarimu aribo basohoraga hanze nk’igihano umunyeshuli bafatiye mu ikosa, mwarimu akaza kumuha imbabazi aho abishakiye, ubwo abo bayobozi basowe hanze ngo bajye kumarayo iki ? Kuganira se ku bisobanuro by’ukuri bari batange ? Abanyamakuru mujye muduha amakuru yuzuye.
Bahawe se umukoro wo kwongera kwijira ari uko baje gutanga ibisobanuro by’ukuli ? Jye nk’umuturage simbona igisobanuro cyo gusohora umunyamakosa hanze.
Keretse niba asohotse mu kazi akazakurikiranwa agatangira gukurikiranwa.

Abaturage dukeneye inkuru isobanutse apana inkuru k’iyi icagase.

sibomana yanditse ku itariki ya: 13-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka