PAC yahagaritse kumva abayobozi ba BDF kuko baje batiteguye

Ku wa Kane tariki 17 Nzeri 2020, Komisiyo ishinzwe imari (PAC) mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yahagaritse kumva ibisobanuro by’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga ingwate (BDF) kuko bayitabye batiteguye, basabwa kuzagaruka biteguye.

Innocent Bulindi (iburyo), Umuyobozi Mukuru wa BDF
Innocent Bulindi (iburyo), Umuyobozi Mukuru wa BDF

Byabaye nyuma y’aho abo bayobozi ba BDF bamaze igihe kirenga isaha bisobanura kuri miliyari 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda yasohotse muri icyo kigo ntikigaragaze impapuro zisobanura uko yakoreshejwe, nk’uko byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yerekanye ko kuva muri 2012 hari miliyari 4.7Frw BDF yasohoye ariko ntibashe kugaragaza impapuro zerekana icyo yakoze.

Biraro na we wari mu Nteko yagize ati “Muri ayo mafaranga, 20% byayo yashowe mu mishinga itagira icyo igarura, kandi agera muri miliyoni 600Frw, ni ukuvuga ari hafi 25% yaburiye mu bikorwa by’imyiteguro”.

Abadepite bamenye kandi ko BDF itakoze ibyari biri mu nshingano zayo z’ibanze zo gufasha imishinga mito n’iciriritse kubona inguzanyo, ahubwo ifasha imini. Urugero ngo icyo kigo cyatanze ingwate ku nguzanyo za miliyari 25.1Frw ku yari ahari angana na miliyari 49.2Frw kuva muri 2011 kugeza muri Kanama 2019.

Ingwate kuri izo nguzanyo zatanzwe ngo zahawe ibigo 217 binini, BDF ngo ikaba yaranyuranyije n’intego yayo y’ibanze yo kubanza kwita ku mishinga mito n’iciriritse, nk’uko iyo raporo ibigaragaza.

Iyo raporo yerekana kandi ko hari ibigo bini 13 byagaragarije BDF ko byahombye byishyurirwa agera kuri miliyari 1.6Frw, bihwanye na 54% by’ibihombo byagaragarijwe icyo kigo kikanabyemeza.

Ibyo ngo bisubiza inyuma gahunda yo kwishingira imishinga mito n’iciriritse ngo igere ku nguzanyo, ndetse bikanabangamira gahunda yo kugabanya ubukene abantu bihangira imirimo binyuze mu mishinga mito nk’uko Biraro yabisobanuye.

Abadepite babajije Umuyobozi Mukuru wa BDF, Innocent Bulindi, impamvu y’ayo makosa, avuga ko inguzanyo zatanzwe ndetse zishingiwe n’icyo kigo hanyuma ba nyiri imishinga barahomba biba ngombwa kubishyurira igice cy’ingwate.

BDF yegetse amakosa ku itegeko rigena imikorere yayo, ariko abadepite bavuga ko byagombye kuba byaragaragajwe mbere bigakosorwa bityo bikagirira akamaro abaturage.

Bulindi yemeye icyo cyaha agira ati “Iyo mpamvu ndayiretse, ndanasaba imbabazi”, gusa yakomeje asobanura ko bagenzuye imishinga yahawe inguzanyo uko byari biteganyijwe.

Andi makosa abadepite bagaragaje, ngo ni uko BDF yatanze ingwate za 813,860,394Frw ku bigo 11 itabanje gusuzuma uburambe bw’imishinga yabyo, ititaye ku masoko, imiterere y’imishinga, niba igishoro gihagije ndetse niba ibikorwa remezo nk’amashanyarazi byari bihagije.

Ibyo ngo byagize ingaruka zikomeye kuko BDF yishyuye miliyoni 452.3Frw bihwanye na 56% by’ingwate yari yishingiye.

Nyuma y’amasaha y’ibisobanuro, abadepite bagaragaje ko batanyuzwe batekereza ko BDF yaje ititeguye gusobanura uko yakoresheje imari nk’uko Hon Valens Muhakwa, Perezida wa PAC abivuga.

Ati “Twahagaritse kubumva kubera impamvu imwe, nyuma y’isaha n’igice tuganira tunabumva, twasanze abayobozi ba BDF baje batiteguye bihagije, biba ngombwa ko tubaha undi mwanya ngo babanze basome raporo”.

PAC yahise isubizayo BDF ngo igende yitegure izagaruke ku itariki 7 Ukwakira 2020, ifite ibisobanuro bihagije ku ikoreshwa ry’imari nk’uko bigaragara muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka