PAC ntiyanyuzwe n’ibisobanuro bya RURA ku bibazo byabaye karande mu gutwara abagenzi
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwitabye Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, rwemera ko kutagira igenamigambi rinoze ari yo ntandaro y’ibibazo uruhuri, bimaze igihe mu rwego rw’ubwikorezi rusange, nyuma y’uko Abadepite batanyuzwe n’ibisobanuro urwo rwego rwatanze.
Perezida wa PAC, Muhakwa Valens, yabajije RURA impamvu iyo ugeze muri gare zitegerwamo imodoka hirya no hino, usanga hari imirongo miremire cyane y’ababuze imodoka zijya mu cyerekezo runaka, ariko hirya ukahabona n’undi murongo w’imodoka zijya mu kindi cyerekezo ariko zabuze abagenzi.
Ibyo byatumye bibaza uko ibyerekezo bihabwa ba nyiri ibigo bitwara abagenzi n’ibishingirwaho, ariko RURA ntiyabashije gutanga ibisobanuro byimbitse kuri icyo kibazo.
Nanone RURA yabajijwe uko kuva mu 2015 hashyirwaho uburyo bushya bwo gukora ubwikorezi rusange, hari imyamya y’imodoko igera ku 2000 ariko ikaba yaragiye igabanuka kuri ubu ikaba igeze ku 1900 aho kwiyongera.
Ibi byafashwe nk’intandaro yo kuba koko hari abagenzi babura imodoka, kuko abaturage bagenda biyongera.
Umuyobozi wa RURA, Rugigana Evariste, yavuze ko ibi byatewe n’ibiciro biri hasi kuko hashyirwamo nkunganire ya Leta kuri buri mugenzi, ibyo bikaba hari abashoramari bica intege.
Ikijyanye n’ibiciro cyatumye Abadepite bibaza impamvu bitavuguruwe, ngo bishyirwe ku rwego bishobora gukemura ikibazo cy’imirongo miremire y’abagenzi.
Ikindi cyagoye RURA gusobanura ni uburyo abagenzuzi bayo baba bari muri za gare, bakabona ibibazo bihari umunsi ku wundi maze bagahitamo nko guhana utwaye umugenzi atabifitiye uruhushya, nyamara imyaka ikaba ibaye umunani batabwira Leta ibibazo bihari ngo bishakirwe umuti kandi byaragiye bigaragazwa.
Hon Depite Mukabalisa Germaine ati “Kuki kuva 2015 dufite iki cyuho, mwatinze kubwira Leta ko harimo ibibazo ubu akaba ari bwo murimo kugura amabisi. Kuki byabatwaye iyi myaka yose ari mwe mureberera Leta muri uru rwego, kandi mu ngendo z’Inteko Ishinga Amategeko zose ibibazo twarabyakiraga tukabigaragaza”.
Ibibazo by’ubwikorezi bimaze kuba uruhuri mu Nteko, Rugigana Evariste unamaze igihe gito ayobora RURA, yavuze ko hari gukorwa uburyo bushya bwo kunoza ubwikorezi rusange; ibyo bikazaterwa ingabo mu bitugu n’imodoka nshya ziri bugufi kugera mu Rwanda, aho zizakorera muri uwo murongo mushya.
Baganizi Patric Emile wahoze ayobora RURA, we yemeye ko impamvu ibyo bibazo byose bimaze imyaka umunani ari n’imikorere mibi y’uru rwego.
Ati “Ikibazo cyagiye kibaho ni igenamigambi ritanoze ritagaragaje impamvu imodoka zigabanuka abantu bakiyongera, ndetse n’igisubizo cyashobokaga icyo gihe”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|