PAC iranenga Akarere ka Muhanga gukorera ku jisho

Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’imari ya Leta (PAC), iranenga Akarere ka Muhanga kubera icyo yita gukorera ku jisho ry’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Ibiro by'Akarere ka Muhanga
Ibiro by’Akarere ka Muhanga

Komisiyo ya PAC igaragaza ko ishingiye ku bisobanuro bitangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ku micungire mibi y’umutungo wa Leta igaragazwa n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta byagaragaye ko ibivugwa ko byakosowe byakozwe nyuma y’iryo genzura hakibazwa niba iyo umugenzuzi atabaho ibyo bitari gukosorwa.

Ubwo Akarere ka Muhanga kitabaga PAC ngo gasobanure imicungire mibi y’umutungo yagaragaye muri ako Karere, Umuyobozi wa PAC, Valens Muhakwa, yagiriye inama Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere kujya yicara agasoma neza raporo iba yakozwe kuko mu kuyitangaho ibisobanuro yagaragaje guhuzagurika no kujya impaka ku makosa yagaragajwe.

Urugero ni aho Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Kanyangira Ignace, yananiwe gusobanura ibyo kuba umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ububiko bw’ibikoresho yarabitangaga bitanyuze ku muyobozi ushinzwe ubutegetsi ngo abisinyire.

Yagize ati “Ibyo twabibonye nyuma y’ubugenzuzi bw’Akarere, kandi umukozi wagaragaweho ayo makosa yarahagaritswe ariko uwaje ubu abikora neza nta kibazo kigihari.”

Ibyo nyamara ntibyanyuze PAC kuko ibyavuye muri ubwo bugenzuzi butakorewe raporo ngo yerekwe umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ubwo yazaga kugenzura, hakanibazwa ukuntu umukozi utanga ibikoresho yabitangaga ntawe ubimwatse, cyangwa ngo ubimwatse abe yabinyujije ku mukozi ubishinzwe ngo abisinyire.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko ushinzwe ubutegetsi mu Karere yagaragaje ko hari ibikoresho bitangwa bitamunyujijweho ngo abisinyire, hakorwa ubugenzuzi nyuma yaho, ikibazo kigera no ku Ntara y’Amajyepfo, ari na ho Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yazaga hataranozwa ibya raporo yagombaga kwerekwa umugenzuzi mukuru.

Akarere katanze isoko rya Miliyoni 107FRW ritanyuze muri gahunda y’amasoko ntirinatangirwe raporo

Iyi ngingo na yo yagoye ubuyobozi bw’Akarere ubwo PAC yabazaga impamvu isoko ryatanzwe mu buryo bwihuse, rigakorwa ariko ntihihutishijwe gutanga raporo. Ubuyobozi bw’Akarere bwisobanuye ko byihutirwaga gutabara abaturage bari mu kaga kandi ko nta mategeko kishe.

Abadepite bagize Komisiyo ya PAC bemera ko igihe haje icyiza ubutabazi buba bukenewe koko, ariko bakibaza n’ukuntu habuze umuntu ufata n’agapapuro ngo amenyeshe ikigo gishinzwe amasoko kugeza igihe umugenzuzi mukuru ahagereye, ngo habe n’ubutumwa bugufi kuri telefone bwatanzwe.

Kanyangira asobanura ko muri za 2017 hari abantu mu turere batiyumvishaga ko amasoko yahawe Inkeragutabara atashyirwaga muri raporo z’amasoko, ariko akemera ko nta bisobanuro bindi yatanga kuko ayo makosa yakozwe koko akaba abisabira imbabazi.

Agira ati “Icyo gihe byarabaye kandi byadusigiye isomo kandi ubu ibintu byose byarakemutse raporo zose zisigaye zikorwa kandi ku gihe ku buryo tubasezeranya ko nta bibazo bizongera kugaragara kuko tuzi ko iyo amasoko atanzwe hagomba gutangwa raporo icyo cyo ntabisobanuro twakibonera”.

Akarere ntikagaragaza uko kazunguka ku mishinga gashoramo amafaranga

Ku kijyanye n’ingingo yo gushora imari Akarere kakoreye mu bindi bigo, Komisiyo ya PAC yibajije uko iyo mishinga yunguka ihereye kuri miliyoni zisaga 100FRW kashoye mu mushinga w’uruganda rwenga ikigage rwubatse ku Kamonyi.

Hari kandi miliyoni zibarirwa muri 200FRW Akarere kashoye mu kubaka gare ya Muhanga binyuze mu kibanza, na ho RFTC ikubaka, ariko kugeza ubu kakaba katagaragaza uko ayo mafaranga kahashoye azagaruzwa n’uko kazunguka, hakaba n’indi mishinga irimo n’iri mu kigo cya Muhanga cy’Ishoramari, ibyo byose ngo bikaba bizaba byagaragajwe neza bitarenze ukwezi k’Ukwakira.

Umuyobozi wa PAC yagiriye inama Komite Nyobozi y’Akarere n’Inama Njyanama gukurikirana ikipe nziza y’abakozi Akarere gafite kuko gafite umwihariko mu kugira abakozi beza ugereranyije n’utundi kandi kakaba kabereye ishoramari.

Yagize ati “Mukwiye kongeramo imbaraga mu mishinga yanyu cyane kuko ni imishinga Akarere kaba karashoyemo amafaranga menshi, kandi kagomba gukurikirana n’uko azunguka”.

Komisiyo ya PAC yagaragarije Akarere ko igihe karushaho kunoza imikorere n’imikoranire yako n’Inama Njyanama byanarusho kugaha imbaraga zo gukosora ibitagenda neza kandi ko bakurikije raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta byose byarushaho kugenda neza.

Urugero Akarere kashimiwe ni uburyo kabashije kwishyuza miliyoni nyinshi zari zaratanzwe mu baturage muri gahunda ya VUP aho kabashije kugaruza amadeni agera kuri 80% by’inguzanyo yari yaraheze mu baturage.

PAC yagaragaye ko ibyo ubundi byananiye utundi turere ku buryo twaza kwigira kuri Muhanga uko yabigenje kuko Akarere kagaragaza ko kashyizemo imbaraga zidasanzwe ngo kishyuze bigashoboka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muzanatubarize impamvu mu Kagali ka Mubuga (Shyogwe)imidudgudu ya Nyamaganda na Gasharu Akarere ntikari guha amazi abaturage baturiye ahitwa kuri AYIDERI kandi amasoko bavomaga barayatwaye muri WASAC( ahitwa muri Ayideri. Birababaje. Umuriro w Amashanyarazi nawo ni ikibazo muri aka gace.

Petra yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Nidukomeza ubufatanye nibitaranozwa,bizagenda neza,dukomeze dusigasire ibyagezweho duhanga nibishya.

Munyarukundo Augustin yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Gukorera kujisho sibyo aliko na none biruta guhora ubwirwa buli gihe ntiwumve kandi si u kugenzura no gusobanura byonyine abanya makosa umugenzuzi ajye arangiza bakurikiranwa aho kujya kubinginga*

Lg yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka