‘Operation Usalama’ yafashe ibicuruzwa bitemewe bibarirwa muri za miliyoni

Mu gihe kitagera ku cyumweru kimwe, igikorwa cyiswe ‘Operation Usalama VI” cyafashe ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga 80 z’amafaranga y’ u Rwanda, ndetse n’ibihumbi bisaga 86 by’amadolari ya Amerika.

Bimwe mu bicuruzwa byafashwe muri Operation Usalama
Bimwe mu bicuruzwa byafashwe muri Operation Usalama

Ni igikorwa kigamije kurwanya ibyaha ndengamipaka cyabaye kuva tariki 30 Ukwakira kugeza tariki 04 Ugushyingo 2019.

Ibicuruzwa byafashwe byiganjemo amavuta y’amoko atandukanye, imyenda n’inkweto bya caguwa, ibiyobyabwenge by’ urumogi n’inzoga z’inkorano, ibiribwa bitujuje ubuziranenge byiganjemo inyama z’inka n’ibikorwa mu ifarini, imiti ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi n’ifumbire bitujuje ubuziranenge, imiti ivura abantu yacuruzwaga mu buryo butemewe n’amategeko, amabuye y’agaciro ya gasegereti yacuruzwaga mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse n’ibiro birenga 27 by’insinga z’amashanyarazi zibwe mu kigo REG.

Umuyobozi mukuru ushinzwe kugenza no gukurikirana ibyaha mu rwego rw’igihugu rw’ubgenzacyaha (RIB), Jean Marie Vianney Twagirayezu, avuga ko “hafashwe abantu 46, barimo 10 bafashwe bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, 16 bafashwe bakekwaho kwinjiza mu Rwanda no gucuruza ibicuruzwa bitemewe, abandi bafatirwa mu bindi bikorwa bitandukanye bitemewe”.

RIB yagaragaje ko abacuruza ibitujuje ubuziranenge bagaragaye mu buryo butatu, ari bwo guhimba no kwigana ibirango by’ibicuruzwa bisanzwe bifite ubuziranenge, gucuruza ibitemewe ku isoko ry’u Rwanda, n’abacuruza ibyarangije igihe.

Ibi ngo bigira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’abantu no ku bukungu bw’igihugu muri rusange nk’uko Twagirayezu abisobanura.

Agira ati “Abacuruza ibintu bitemewe baca intege ababihimbye n’ababifitiye uburenganzira. Ugasanga badasora ku buryo bibangamira ubukungu bw’igihugu muri rusange. Ndetse ibyo bicuruzwa na none usanga bifite ingaruka ku buzima bw’abantu mu buryo butandukanye”.

Operation Usalama itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku myanzuro yafashwe n’imiryango ya polisi y’ibihugu by’uturere tw’Uburasirazuba n’Amajyepfo ya Africa.

Ni igikorwa kigamije kurwanya ibyaha ndengamipaka birimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, iry’abantu, iry’ibintu bitemewe n’amategeko, ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ubw’imodoka, ibyaha bibangamiye ibidukikije, ubujura bw’amabuye y’agaciro n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.

Mu gihe bamwe mu bafashwe bakekwaho kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa bitemewe, ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge RSB kivuga ko u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ibindi bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ku buryo nta gicuruzwa kitujuje ubuziranenge cyakwemererwa kunyura ku mipaka y’ibyo bihugu.

Igikeneye gushyirwamo imbaraga ngo ni ugucungira hafi ibyinjizwa mu gihugu binyujijwe mu nzira zitemewe, kuko ibyafashwe n’ubundi byinjijwe mu Rwanda bitanyujijwe ku mipaka.

Iki gikorwa Operation Usalama kibaye ku nshuro ya gatandatu cyateguwe kinashyirwa mu bikorwa n’inzego za Leta zirimo urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Polisi y’igihugu, urwego rw’igihugu rushinzwe ubuziranenge RSB, urushinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa FDA-MINAGRI, urwego rw’abinjira n’abasohoka, ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amashanyarazi REG n’izindi nzego zitandukanye zibifite mu nshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka