One Acre Fund Rwanda igiye gutera ibiti miliyoni 30 muri uyu mwaka wa 2025

One Acre Fund igiye kongera gutera ibiti miliyoni 30 uyu mwaka, mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Leta yo kuba buri rugo rufite nibura ibiti bitanu by’imbuto ziribwa.

Byavugiwe mu nama kuri uyu wa 21 Werurwe 2025 yahuje One Acre Fund na Minisiteri y’Ibidukikije binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba, n’abafatanyabikorwa bandi hagamijwe gushyigikira gahunda yo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no guhanga imirimo mishya binyuze muri gahunda yayo yo kubungabunga ibidukikije no kurwanya ibyuka bihumanya ikirere.

Ku bufatanye na Ministeri y’Ibidukikije, One Acre Fund Rwanda imaze gutera ibiti bisaga miliyoni 100 uhereye mu mwaka wa 2016, intego yabo ikab ari ugutera ibiti miliyoni 250 kugeza mu mwaka wa 2030.

Ni muri urwo rwego hashyizezweho uburyo bwo kwegereza abaturage ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka binyuze mu buhumbikiro busaga 2000 buzubakwa mu tugali twose uyu mushinga ukorereramo. Ibi kandi bizafasha muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere,NST2 mu kubungabunga ibidukikije no kuzamura ubukungu muri Rusange.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda bwana Dr Concorde Nsengumuremyi avuga ko kugira ngo gahunda ya Leta yo kongera gutera ibiti ishingiye ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, kandi ko bagenda bagera ku ntego biyemeje.

Agira ati, “Kubera ko twakoze ibishoboka tukavugurura imbuto z’ibiti bikenewe tunashishikariza abahinzi kubyitabira, byatumye tugera ku ntego yo kubungabunga ibidukikije, tunateza imbere abahinzi kuko ibyo biti bibazanira akazi n’amafaranga kandi bikazanabyara amafaranga bimaze gusarurwa”.

Ubwo baganiraga ku buryo abahinzi bashobora kubona imbuto nziza y’ingemwe zo gutera, One Acre Fund Tubura, yatangaje ko muri gahunda yayo uyu mwaka izashyira ubuhimbikiro busaga 2000 muri buri Kagali mu turere 27 tw’igihugu.

Umuyobozi wa One Acre Fund Bwiza Belinda, avuga ko abo batubuzi b’imbuto z’ibiti bazibanda ku biti bivangwa n’imyaka hamwe n’ibyimbuto ziribwa,, mu rwego rwo gufasha Leta kugera ku ntego zayo zo gusazura amashyamba, kuzamura ubukungu, kongera umusaruro w’ubuhinzi, no kugera ku ntego zayo zo kuba buri muryango ugomba gutera ibiti bitanu by’imbuto ziribwa.

Agira ati, “Dukoresheje uburyo bwo kubona imbuto nziza z’ibiti no gutegura ingemwe nziza, abahinzi bazabona imbuto nziza zo gufasha kurumbura ubutaka, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kuzamura umusaruro mu bukungu babona amafaranga”.

Gahunda y’u Rwanda yo kurwanya ibyuka bihumanya ikirere ni imwe mu zitezweho kongera amafaranga mu bahinzi bitabira igikorwa cyo kubungabunga ibidukikije, binyuze mu gutera ibiti, intego ikaba ari ukongera umubare w’abategura ingemwe z’imbuto bakagera ku 230,000 mu gihugu hose mu myaka iri imbere.

Bwiza avuga ko One Acre Fund izakomeza kwibanda ku bahinzi batoya, kugira ngo babashe kugera kuri ubwo bukungu bubumbatiye ubukire no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’ikirere muri rusange.

Agira ati, “Nta gushidikanya ko inyungu iri mu kubungabunga ibidukikije hongerwa ubuso buterwaho ibiii, bizazamura umusaruro mu miryango itandukanye ikomatanyije no gukomeza kurinda ikirere”.

Cyakora ngo ibyo bizagerwaho bitewe n’imbaraga Leta n’abikorera bazashyiramo, n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere, aho ubukangurambaga buzakomeza binyuze mu bagize inzego zifata ibyemezo, abashoramari n’imiryango itari iya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka