Oda Gasinzigwa yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Amatora, impinduka mu nzego z’ubuyobozi

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya barimo Oda Gasinzigwa wagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

Oda Gasinzigwa
Oda Gasinzigwa

Oda Gasinzigwa ucyuhe igihe mu bari bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), agarutse mu Rwanda gusimbura ku buyobozi bwa NEC Prof Kalisa Mbanda witabye Imana ku itariki ya 13 Mutarama 2023.

Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yahaye Visi Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Christophe Bazivamo kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, akaba na we yari arangije imirimo yo kuba Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr Olivier Kamana yagizwe Umunyamabanga Uhoraho, akaba asimbuye Jean Claude Musabyimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Uwari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Patrick Karangwa ntabwo akihabarizwa, kuko yaje muri MINAGRI akaba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe kuvugurura Ubuhinzi (Agriculture Modernization).

RAB ubu irayoborwa na Dr Alexandre Rutikanga, akaba yungirijwe na Dr Florence Uwamahoro uzaba ushinzwe guteza imbere Ubuhinzi, mu gihe Dr Solange Uwituze we ahasanzwe akaba ashinzwe Ubworozi.

Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) na yo yabonye Umunyamabanga Uhoraho mushya, akaba ari Zephanie Niyonkuru waherukaga kuvanwa ku mwanya w’Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) na cyo cyahawe Umuyobozi Mukuru mushya, akaba ari Dr Concorde Nsengumuremyi.

Mu bindi bidasanzwe Inama y’Abaminisitiri yaganiriyeho harimo kwakira ibyavuye mu Ibarura rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu mwaka ushize, ndetse no kwemeza ko Inama y’Umushyikirano ya 18 izaba kuva tariki 27 kugera tariki 28 Gashyantare muri uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashimira nyakubahwa perezi kagame

erie yanditse ku itariki ya: 5-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka